Ni
mu kiganiro cyahuje abateguye iri rushanwa ndetse n’abanyamakuru cyabaye kuri
uyu wa 20 Gashyantare 2025 kigaruka ku byo kwitega n’uburyo irushanwa riteguwe.
The
Legend Karate Open ni irushanwa rihuza abakanyujijeho mu mukino wa karate aho
ku nshuro yaryo ya mbere ryitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubucuruzi
n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome usanzwe ukina Karate, Shihan Sinzi
Tharcisse, Sensei Master Rugeyo Rutingwa, Sensei Karamaga Barnabé n’abandi
benshi.
Kuri
iyi nshuro, uyu mukino ugiye kongera kuba ariko unafite udushya twinshi harimo
ibihembo byongerewe agaciro, ahantu heza hajyanye n’igihe, abantu benshi barimo
kwiyandikisha kuzakina ndetse n’ibindi byinshi.
Impamvu
yo gutegura iri rushanwa ni mu rwego rwo gusigasira impano z’abakanyujijeho
kugira ngo zitazima, gufasha no kwereka abato inzira bakwiye kunyuramo mu gihe
biga uyu mukino ndetse n’abawukunda muri rusange.
Agaruka
ku mbogamizi zishobora kuzabaho kuri uyu munsi w’irushanwa wahujwe n’umunsi wa
Tour Du Rwanda, Uwase Ortha umwe mu bayobozi ba Kigali Elite Sports Academy ari
nayo yateguye iri rushanwa ifatanyije na The Great Warrior Sports Academy,
yavuze ko nta mbogamizi n’imwe izabaho kuko amarushanwa yose azwi kandi ba
nyiri ukuyategura banagairiye.
Yagize
ati “Nta kizabuza irushanwa ryacu kuba mu gihe cyaryo. Ni ibintu byamaze
kwigwaho kandi n’abategura irushanwa rya Tour du Rwanda turavuga bityo rero
gukorana biroroshye cyane."
Iri
rushanwa riza kinwa mu byiciro byinshi. Mu bagabo, hari ikiciro cyo kuva ku
myaka 30-45 ndetse n’ikiciro cyo kuva ku myaka 46 kuzamura.
Kubera
ubucye bw’abategarugori batari bimariramo gukina uyu mukino, hari ikiciro kimwe
cyabo cyo kuva ku myaka 30 kuzamura.
Mu
gihe hakibura iminsi micye ngo irushanwa ritangire, hamaze kwiyandikisha
amakipe 8 mu bagabo ndetse n’amakipe 7 mu bagore mu gihe abiyandikishije bifuza
guhangana ku giti cyabo bamaze kuba 16 kandi bakomeje kwiyongera.
Ku
bazifuza kujya kuri uyu mukino, nta kidasanzwe basabwa kugera kuri NPC Remera
gusa hanyuma bakishimira uburyohe bw’umukino wa Karate mu Rwanda.

Kuwa kane kuri Kigali Elite Sports Academy habereye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku irushanwa rya 'The legend karate open'

Abateguye iri rushanwa bahamya ko ritandukanye n'irya mbere kubera ko ryateguwe bigendanye n'uko irushanwa rya mbere ryagenze


Uwase Ortha [Soleil] usanzwe ukina uyu mukino akaba ari n'umwe mu bateguye iri rushanwa, yatangaje ko yizeye y'uko iri rushanwa rizagenda neza kandi ko habayeho ibiganiro na Tour du Rwanda ku buryo nta kizabangamira ikindi
