RURA
Kigali

Bayobowe n’uw'imyaka 19! Abakuru b’Ibihugu bagiye ku butegetsi bakiri bato mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/02/2025 7:39
0


Mu mateka y’isi, hari abakuru b’ibihugu bagiye ku buyobozi bakiri bato, bagatangaza benshi kubera imyaka yabo. Bamwe bafata ubutegetsi binyuze mu matora, abandi babufata ku ngufu binyuze muri Coup d'Etat.



Aba bakuru b’ibihugu bagiye ku butegetsi ari bato babaye igice gikomeye cy’amateka y’Isi. Bamwe bagaragaje imiyoborere ikomeye, abandi bagaragaza ubukana bw’impinduramatwara n’ingaruka zabyo. 

Ibi bigaragaza ko ubuyobozi budashingira ku myaka, ahubwo bushingira ku bushobozi n’icyizere abantu babona mu wo bifuza ko abayobora.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakuru b’ibihugu 10 babaye bagiye ku buyobozi bakiri bato mu mateka y’isi:

1. Jean-Claude Duvalier (Haiti) 


Jean-Claude Duvalier yabaye Perezida wa Haiti mu 1971 afite imyaka 19, asimbuye se François Duvalier. Yamaze imyaka 15 ku ayoboye kugeza mu 1986 ubwo yakurwaga ku butegetsi ahunze igihugu.

Ubutegetsi bwe bwari buzwiho igitugu, ndetse bwagaragayemo ruswa no kwica abatavuga rumwe na we.

2. Valentine Strasser (Sierra Leone) 


Mu 1992, Valentine Strasser yafashe ubutegetsi bwa Sierra Leone afite imyaka 25 nyuma yo guhirika ubwariho. Ni we muyobozi wari ukiri muto mu mateka y’Afurika wabaye Perezida.

Yategetse imyaka ine mbere yo gukurwa ku butegetsi na bagenzi be mu 1996. Nyuma yaho, ubuzima bwe bwagize ibibazo, kugeza aho yisanze ari umukene udafite aho aba.

3. Michel Micombero (Burundi) 


Mu 1966, Michel Micombero yafashe ubutegetsi bw'u Burundi afite imyaka 26, nyuma yo gukuraho Ubwami bw’icyo gihugu. Yabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y'iki gihugu, ategeka imyaka 10 kugeza mu 1976. Yahiritswe na Jean-Baptiste Bagaza, maze ahungira muri Somalia.

4. Kim Jong-un (North Korea)


Kim Jong-un yabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru mu 2011 afite imyaka 27, nyuma y’urupfu rwa se Kim Jong-il. Ku butegetsi bwe, akomeje kuyoboza igitugu icyo gihugu.

5. Joseph Kabila (DR Congo) 


Nyuma y’iyicwa rya se, Laurent-Désiré Kabila, mu 2001, Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka 29. Yayoboye imyaka 18, kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi nyuma y’amatora.

6. Samuel Doe (Liberia) 


Samuel Doe yafashe ubutegetsi bwa Liberia mu 1980 afite imyaka 28 nyuma yo gukuraho Perezida William Tolbert binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi. Yategetse imyaka 10, kugeza mu 1990 ubwo yahirikwaga akanicwa.

7. Félix Houphouët-Boigny (Côte d’Ivoire) 


Félix Houphouët-Boigny yabaye Perezida wa Côte d’Ivoire mu 1960 afite imyaka 27, aba umwe mu bayobozi bayoboye igihugu igihe kirekire cyane muri Afurika. Yayoboye imyaka 33, agwa ku butegetsi mu 1993.

8. Moussa Traoré (Mali)


Mu 1968, Moussa Traoré yafashe ubutegetsi bwa Mali afite imyaka 32 nyuma yo guhirika Perezida Modibo Keïta. Yayoboye imyaka 23 kugeza mu 1991 ubwo nawe yahirikwaga n’igisirikare.

9. Kim Il-sung (North Korea)


Mu 1948, Kim Il-sung yabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru afite imyaka 33. Ni we washinze Koreya ya Ruguru nk’igihugu cyigenga, ndetse anayobora imyaka irenga 45 kugeza yitabye Imana mu 1994.

10. Thomas Sankara (Burkina Faso) 


Mu 1983, Thomas Sankara yabaye Perezida wa Burkina Faso afite imyaka 33, aba umwe mu bayobozi b’intangarugero mu mateka y’Afurika. Yari ashyigikiye iterambere ry’igihugu no kwigira kw’Afurika. Yaje kwicwa mu 1987 mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na Blaise Compaoré wari inshuti ye ya hafi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND