RURA
Kigali

Batanze ibyishimo bisendereye! Abahanzi Nyarwanda 10 bahize abandi mu myaka 10 ishize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2025 6:18
1


Mu myaka 10 ishize (2015-2025), hari abahanzi Nyarwanda bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu muziki byatumye bigira ingaruka ku bikorwa byabo ndetse no ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda muri rusange, yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yarwo.



Ni umuziki wagutse kandi bigaragarira buri wese haba mu mikorere y’abahanzi, uburyo bw’imenyekanisha, ndetse n’icyerekezo cyawo. Kandi ubuhanga mu gutunganya amajwi bwateye imbere, aho abatunganya indirimbo nka Niz Beat, Element Eleéeh, Prince Kiiiz, Madebeat, Knox Beat, Kozzy, Bob Pro, Ishimwe Clement n’abandi bagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda. 

Abahanzi nka The Ben, Meddy, Bruce Melodie, n’abandi bagiye bakorana n’inzu zitunganya umuziki zo ku rwego rwo hejuru nka Monster Records, Kina Music, Kina Music, 1:55 AM, Country Records n’izindi.

Hari abahanzi bagiye basinya amasezerano akomeye, nk’ayo Bruce Melodie yigeze kugirana na Cloud9, ayo The Ben yasinye yo kwamamaza inzoga izwi ku rwego mpuzamahanga…. Kandi Meddy na The Ben bitabiriye ibitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda nka One Africa Music Fest na Trace Awards.

Indirimbo z’abahanzi nyarwanda kandi zacuranzwe cyane kuri MTV Base, Trace Africa, n’zindi shene zikomeye ku isi, ibyo bikazamura igikundiro cy’umuziki w’u Rwanda.

Iyi myaka 10 ishize yagaragaje amasura mashya y’abahanzi, yaba mu basore ndetse no mu bakobwa. Ariel Wayz, Bwiza, Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Kenny Sol, na Ish Kevin ni bamwe mu batangije injyana nshya n’imyidagaduro itandukanye, bituma rubanda rubahanga amaso.

Injyana ya Kinya Trap na Drill Music zaramutse cyane, binyuze ku bahanzi nka Ish Kevin, Bushali, na B Threy, bigira uruhare mu guha umwihariko injyana nyarwanda.

Imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Spotify, Apple Music, na Audiomack, zabaye isoko y’ingenzi yo kwamamaza umuziki nyarwanda. Kandi zabyaye amafaranga ku bahanzi.

Ibitaramo byifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga (Virtual Concerts) byagiye bifasha abahanzi kubona abafana bashya, cyane cyane mu gihe cya Covid-19.

Indirimbo nka Slowly ya Meddy n’izindi zabaye zimwe mu ndirimbo za mbere z’abanyarwanda zarenze miliyoni 50 z’abarebye kuri YouTube. Ndetse na n’uyu munsi iyi ndirimbo iracyahesha ikuzo, umuziki w’u Rwanda.

Irushanwa rya Prix Decouvertes RFI ryegukanywe na Yvan Buravan muri 2018, ryagaragaje ko umuziki nyarwanda wahanzwe amaso kugeza n'uyu munsi.

Ibihembo nka Isango na Muzika Awards, Kiss Summer Awards, Salax Awards, The Choice Awards, Trace Awards byafashije abahanzi guhabwa agaciro. N’ubwo bimwe muri byo ababitanga bacitse intege muri iki gihe, bakavuga ko bari gukora amavugurura.

Mu myaka 10 ishize kandi, abahanzi bo mu Rwanda batangiye kugira umubano mwiza mu muziki n’ibihugu nka Nigeria, Tanzania, na DR Congo.

Aho The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, Bruce Melodie akorana na Harmonize, Meddy na Otile Brown, naho Juno Kizigenza na Drama T, Bwiza na Double Jay n’abandi.

Mu myaka 10 ishize kandi Guverinoma yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by’imyidagaduro birimo nka BK Arena, ivugururwa rya Camp Kigali, Kigali Convention Center, Intare Conference Arena, l’Espace n’ahandi hanyuranye.

N’ubwo umuziki w’u Rwanda wateye imbere, haracyari ikibazo cyo kubona amasoko menshi no kugera ku rwego rw’imyidagaduro mpuzamahanga nka Afrobeats. 

Ibitangazamakuru mpuzamahanga ntibiragira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha abahanzi b’Abanyarwanda.

Uburyo bwo gucuruza umuziki buracyafite ibibazo, aho abahanzi bamwe bagikoresha uburyo bw’imbonekarimwe aho gukoresha ikoranabuhanga ryateye imbere.

Mu myaka 10 ishize, umuziki w’u Rwanda wateye imbere cyane, haba mu bwiza bw’indirimbo, uburyo bwo gukorana n’abahanzi bo hanze, no kumenyekanisha ibihangano ku ruhando mpuzamahanga. 

Gusa haracyari urugendo rwo gukomeza kuzamura urwego, kugira ngo umuziki nyarwanda ugere ku rwego rwa Afrobeats ya Nigeria cyangwa Bongo Flava ya Tanzania. Cyangwa se ‘Amapiano’ yo muri Afurika.

InyaRwanda yakoze urutonde rw’abahanzi 10 bakoze ibikorwa by’indashyirwa mu myaka 10 ishize, kandi batanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu. 

Ni urutonde rwakozwe hifashishijwe ibitekerezo bya bamwe mu banyamakuru, aba-'Promoters' n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki.

Umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’uru rutonde, yasobanuye ko mu myaka 10 bitoroshye gukora urutonde ntakuka, kuko umubare munini w’abahanzi bakoze neza. Yavuze ko buri wese afite uko abona ibintu ariko kandi ‘no mu ishuri habamo uwa mbere’.

Yagiye atanga urugero rw’abahanzi barimo nka The Ben wakoze ibikorwa byinshi birimo za Album, Bruce Melodie waguye isoko ry’umuziki we, Kenny Sol wahojejeho mu muziki we n’ibitaramo yakoreye i Burayi, Kevin Kade wakoranye indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga, Bwiza witegura gutaramira i Burayi, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Dany Nanone, Marina, Chriss Eazy, ndetse na Yampano.

Ati “Kuri iyi ngingo buri wese afite urutonde yakora. Ariko kandi hano harebwa ku bikorwa bya buri umwe, ari nayo mpamvu harebwa abantu 10 gusa, mu myaka 10."

"Uwo muhanzi amaze imyaka 10 mu muziki cyangwa se irarenga, ariko se mu myaka 10 ishize uwo muhanzi yakoze iki? Yagaragaje ibihe bikorwa? Yataramiye bande, yaba mu Rwanda no mu mahanga? Ibyo rero bimuhesha kujya ku rutonde.”

Ni bande bari ku rutonde rw’abahanzi 10 bahiga abandi mu Rwanda kubera ibikorwa?


1. The Ben

The Ben aherutse gushyira ku isoko Album ye ya Gatatu yise ‘Plenty Love’ iriho indirimbo 12, yasohotse tariki 31 Mutarama 2025, ndetse ari kwitegura gukorera mu Rwanda, igitaramo cyo kuyimurika kizaba tariki 28 Gashyantare 2025 hatagize igihinduka.

Album ye ikubiyemo indirimbo z'urukundo zashimishije benshi. Ku wa 1 Mutarama 2025, yanakoze igitaramo yise ‘The New Year’s Groove &Album Launch’.

Mu 2020, kubera icyorezo cya COVID-19, The Ben yagumye mu Rwanda, bituma akorana indirimbo n'abahanzi bakizamuka nka Bushali, Igor Mabano na Mucoma, afasha guteza imbere impano nshya.

The Ben yakunze gusaba abahanzi bashya gukomeza gukora cyane no kwiyubakamo icyizere, anabashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibihangano byabo.

Mu 2017, The Ben yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz, umuhanzi ukomeye muri Tanzania, bikomeza kumufasha kumenyekana mu karere. Ndetse, baherutse gukorana indirimbo ya Kabiri.

Yitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, harimo icya "East African Party" na ‘Rwanda Rebirth’ cyabereye muri BK Arena. 

The Ben yakomeje kuba umwe mu bahanzi b'icyitegererezo mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

2. Massamba Intore

Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora u Rwanda, Massamba Intore yari mu ngabo za RPA, aho yari ashinzwe gutanga ubutumwa binyuze mu buhanzi, gukangurira ingabo no kubatera morali.

Massamba afite album zirimo "Mukomere ku muco", "Murambarize impamvu", "Ikaze mu Rwanda", "Ubutumwa", "Iyo ndirimbo", "Intore ni Intore", "Kanjongera", "Uzaze urebe", n'izindi. Izi album zose zifite intego yo gusigasira umuco nyarwanda no kuwumenyekanisha.

Aherutse kubwira InyaRwanda, ko ari gukora kuri Album ya 11 izajya hanze mu minsi ya vuba.

Ku wa 31 Kanama 2024, Massamba yakoze igitaramo cy'amateka muri BK Arena, yise "3040 Ubutore Concert", aho yizihizaga imyaka 40 amaze mu muziki ndetse n'imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Massamba yagiye afasha abahanzi bakiri bato mu kubatoza no kubafasha gukura mu buhanzi bwabo, cyane cyane mu njyana ya gakondo. Afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi batumirwa kenshi mu mahanga.

Kubera umusanzu we mu muziki no mu gusigasira umuco, Massamba yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye by'ishimwe mu Rwanda no mu mahanga.

Yakoranye n'abahanzi b'ingeri zose mu Rwanda, harimo abakizamuka n'abamaze kumenyekana, mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.

Indirimbo ze nyinshi zigaruka ku butwari bw'Abanyarwanda, harimo izo yanditse mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu. Massamba yagiye akoresha umuziki we mu kwigisha urubyiruko umuco nyarwanda, abashishikariza kuwusigasira no kuwubaha.

Mu ndirimbo ze, akoresha cyane ibikoresho bya gakondo nk'ingoma, inanga, umuduri n'ibyuma by'umuziki by'Abanyarwanda ba kera.

Yagiye azana impinduka mu muziki gakondo, akawuhuza n'ibihe tugezemo ariko adatatira umwimerere wawo. Massamba yabaye icyitegererezo ku bahanzi benshi, kubera umurava we, ubuhanga n'ubwitange mu guteza imbere umuziki gakondo.

N'ubwo amaze imyaka 40 mu muziki, Massamba Intore aracyakomeje gukora no gusohora ibihangano bishya, bikomeza gushimisha abakunzi b'umuziki gakondo. 

Ibi bikorwa byose byerekana uruhare rukomeye Massamba Intore yagize mu guteza imbere umuziki gakondo no gusigasira umuco nyarwanda.

3. Butera Knowless

Ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda. Ndetse ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ryawo, cyane cyane mu rwego rw’abagore, ndetse hari abakobwa benshi yagiye ashyigikira kugeza n’ubu.

Ibikorwa bye byari bifite ingaruka zikomeye ku muziki w’u Rwanda. Yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) mu 2015.

Irushanwa ryari rikomeye cyane mu Rwanda. Ibi byamugize icyitegererezo ku bandi bahanzikazi, bigaragaza ko umuziki utagomba kwiharirwa n’abagabo.

Mu myaka 10 ishize, Knowless yasohoye Album zitandukanye zagiye zituma izina rye riguma hejuru nka: Queens (2016), Komeza (2019), Inzora (2022) n’izindi, ndetse amaze igihe atangiye gukora kuri Album ye ya Gatandatu.

Izi album zarimo indirimbo zakunzwe cyane nka Peke Yangu, Te Amo, Darling, Nzabivuga, n’izindi.

Mu gihe yatangiraga umuziki, Knowless yaririmbaga injyana ya Afrobeat na Pop isanzwe, ariko mu myaka yashize yakomeje kwagura ubushobozi bwe.

Yakoranye n’abahanzi batandukanye, agira umwimerere utuma umuziki we utajyana n’ibigezweho gusa, ahubwo unagira umwimerere wihariye. Uyu mugore yatwaye ibihembo bitabarika, ndetse ahatana muri Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards n’ibindi.

Mu gihe abandi bahanzikazi benshi bagiye bagabanuka cyangwa bagacika intege mu muziki, Knowless yagumanye igikundiro.

Nubwo haje abakobwa bashya nka Ariel Wayz na Bwiza, ntibyigeze bimuca intege. Ahubwo yakomeje kuba umwe mu bahanzikazi bagira ingaruka zikomeye mu Rwanda.

Mu myaka 10 ishize, Knowless yakoze ibitaramo byinshi bikomeye, harimo ibyo yateguraga ubwe n’ibyo yatumiwemo. Yigaragaje nk’umuhanzikazi udacika intege, ugira ibitaramo biri ku rwego rwo hejuru. Yataramiye muri Amerika, no mu bindi bihugu bya Afurika.    

4. Meddy

Meddy, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, wagize ibikorwa by'ingenzi ku mu myaka 10 ishize, kandi ibikorwa bigaragarira uruhumbirajana rw’abantu.

Yashyize ahagaragara indirimbo nyinshi zakunzwe, zirimo "Slowly", "Ntawamusimbura", "Adi Top" n'izindi, zatumye amenyekana cyane mu Rwanda no mu karere. Muri iki gihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yegukanye ibihembo bitandukanye. Yanitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, harimo icya "East African Party" cyabereye muri ‘Parking’ ya Sitade Amahoro, aho yataramiye imbaga y'abafana.

Meddy yakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, bikazamura urwego rw'umuziki we.

Amashusho y'indirimbo ze akunze gukorwa mu buryo bugezweho, bikamufasha kugera ku bafana benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse, aherutse gutangaza ko yahisemo gukora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yifashisha cyane imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram na Twitter mu gusangiza abafana be ibikorwa bye bishya.

Meddy yakomeje kuba umwe mu bahanzi b'ikitegererezo mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

5. Bruce Melodie

Umuhanzi wagaragaje ubudasa mu gukora umuziki w’umwimerere kandi agakorana n’abahanzi bo hanze.

Yakoze indirimbo zakunzwe nka Katerina, Bado, Ikinyafu, Funga Macho n’izindi. Aherutse gushyira ku isoko Album nshya yise ‘Colofurl Generation’ iriho indirimbo 20, yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yayishimiye cyane, avuga ko izaba imwe mu nziza z'uwo mwaka.

Uyu mugabo wakuriye i Kanombe, yakoreye ibitaramo hirya no hino ku Isi, nko muri Canada, muri Amerika, Uganda n’ahandi.

Ku wa 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie yakoze igitaramo gikomeye muri BK Arena, yizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki. Iki gitaramo cyitabiriwe n'abahanzi bakomeye ndetse n'abafana benshi, barengaga ibihumbi umunani.

Yakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, bikazamura izina rye mu ruhando rw'umuziki w'isi.

Mu myaka 10 ishize, Bruce Melodie yegukanye ibihembo byinshi mu muziki, byerekana ubuhanga n'umurava afite mu buhanzi. Yatwaye ibihembo muri Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards, Trace Awards, ndetse ahataniye ibihembo muri The Headies yo muri Nigeria.

Bruce yabaye umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, indirimbo ze zikaba zicurangwa kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye no mu birori.

Ibi bikorwa byose byerekana iterambere rikomeye Bruce Melodie yagize mu myaka 10 ishize, akaba yarabaye umwe mu nkingi za mwamba mu muziki nyarwanda. 

Aherutse kuvuga ko arangamiye gukora umuziki wambukiranya imipaka, kandi ni ibintu ko azageraho uko byagenda kose.

6.King James 

King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda kandi wagize uruhare runini mu gutuma injyana ya R&B na Afrobeat ikomeza gukundwa.

Mu myaka 10 ishize, ibikorwa bye byaranzwe no gukomeza gukora umuziki mwiza, nubwo atagaragaraga cyane nk’abandi bahanzi bashya bagiye kuzamuka.

Uyu musore yashyize ku isoko Album zakomeje kuguma mu mitima y’abafana harimo nka: Umugisha (2015), Meze Neza (2018), Ubushobozi (2021) n’izindi; ndetse ari kwitegura gushyira ku isoko Album ya Munani yise ‘Gukura’.

Izi album ziriho indirimbo zakunzwe cyane nka Hari Ukuntu, Meze Neza, Nturare Utabivuze, Yantumye, n’izindi.

King James yakoze ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo. Yatumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Yataramiye abantu muri BK Arena mu bitaramo bitandukanye, kandi yagiye aririmba mu bihugu byo hanze, cyane cyane muri Uganda, Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo adakunze kugaragara King James nk’abandi bahanzi baririmba buri gihe, yagumanye igikundiro kubera umwimerere w’injyana ye. Ibi byatumye akomeza gukundwa cyane, kandi abakunzi be bagumana ibyishimo mu ndirimbo ze, nubwo adasohora indirimbo nyinshi.

Mu myaka yashize, King James yagize uruhare mu gukorana n’abahanzi bashya. Nubwo atagiye agaragara nk’ufite ‘label’ ifasha abahanzi, yakoranye nabo, harimo Ariel Wayz, Israel Mbonyi, Manick Yani n’abandi.

Mu gihe umuziki w’u Rwanda wahinduraga imiterere ugana kuri Afrobeats na Drill, King James yakomeje kwihambira ku njyana ya R&B na Afrobeat isanzwe. Nubwo abahanzi benshi bahinduraga injyana, we yakomeje gukora umuziki we, ibintu byatumye agumana abakunzi be.

Mu myaka 10 ishize, King James ntiyari mu bahanzi bakoraga umuziki buri gihe, ariko yagumanye umwimerere. 

Indirimbo ze zarakunzwe cyane, ibitaramo bye bikomeza kugira abafana benshi, kandi yagize uruhare mu gufasha umuziki nyarwanda kuguma ku rwego rwo hejuru. Nubwo atagaragaraga cyane mu marushanwa mpuzamahanga nka Bruce Melodie cyangwa The Ben, yagumye mu mitima y’abakunzi b’umuziki.

7. Riderman

Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki, Riderman yakomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop, ashyira ahagaragara indirimbo nyinshi zakunzwe n'abatari bake.

Yakoranye cyane n'abahanzi b'ingeri zose, harimo n'abakizamuka, mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda no gufasha impano nshya.

Mu ndirimbo ze nyinshi, Riderman yagiye akangurira urubyiruko gukunda igihugu no kwiyubakamo umuco wo gukunda umurimo.

Uyu muraperi yakomeje kuba intangarugero ku rubyiruko, abashishikariza gukurikira inzozi zabo no gukora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Yitabiriye kandi ibitaramo bitandukanye mu gihugu no hanze yacyo, aho yakomeje gususurutsa abakunzi b'umuziki we. Yanataramiye hanze y’u Rwanda.

Riderman yagiye ashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo ze afite ireme, bikomeza kumwubakira izina mu ruhando rw'umuziki nyarwanda.

Mu rugendo rwe kandi, yakoranye n’ibigo by’ubucuruzi mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa byabo, ndetse ni umwe mu bakoranye n’ibigo binyuranye bya Leta.

Ku itariki ya 8 Ukuboza 2019, Riderman yakoze igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki, anashyira ahagaragara album ye nshya.

Ibi bikorwa byose byerekana ko Riderman ari umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda, kandi yakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'uyu muziki no mu gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no gukora cyane.

Uyu mugabo yegukanye PGGSS 2013, aba umwe mu baraperi babaye aba mbere mu gihugu. Yakoze kandi ibitaramo bikomeye nka ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyemo na mugenzi we Bull Dogg muri Camp Kigali. 

Ndetse mu minsi ishize yataramiye mu Mujyi wa Dubai, anagaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi.

Ni umwe kandi mu bagira uruhare mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, aho ari mu Kanama Nkemurampaka.

8. Mico The Best

Mico The Best yamenyekanye cyane nk’umuhanzi udafite ‘Label’ yegamiyeho. Ariko mu 2018 yagiranye amasezerano y’imikoranire na Kikac, yaje kurangira muri Werurwe 2023.

Nyuma y'ibi, yatangaje ko atazongera gusinyana amasezerano n'indi sosiyete ifasha abahanzi, ahubwo azakomeza kwikorana ku giti cye. Iyi mikoranire yamufashije mu iterambere ry'umuziki we, harimo gusohora indirimbo nshya no gukora ibitaramo bitandukanye.

Mu mwaka wa 2020, yasohoye indirimbo yise "Igare" yakunzwe cyane, ikaba yarabaye imwe mu ndirimbo z'icyo gihe zarebwe cyane kuri YouTube mu Rwanda. Ndetse yabashije kumuhesha igikombe muri Kiss Summer Awards.

Uyu mugabo azwi cyane nk’umwanditsi w’indirimbo, kuko ariwe wanditse indirimbo ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie kuri Miliyoni 1 Frw.

Mu myaka 10 ishize, uyu mugabo yanagize uruhare mu kurengera ubuzima bw’abandi, kuko yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu, mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara mu Rwanda. 

Mico The Best yagiye asaba urubyiruko kugira umuco w'ubutwari, abashishikariza gukora ibikorwa byiza no kwirinda ibibi.

Yakoranye indirimbo n'umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, bise "Sinakwibagiwe". Iyi ndirimbo yakunzwe cyane mu karere, n’ubwo yaje guherekezwa no kutumvikana bitewe n’amafaranga, yamwishyuzaga.

Mico The Best yabaye umwe mu bahanzi 10 bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi, aho yagaragaje impano ye mu muziki wa Afrobeat. Ndetse, yagiye akubana igihe kirekire na Uncle Austin na Kamichi.

9. Bull Dogg

Umuraperi Bull Dogg wavutse yitwa Mark Bertrand Ndayishimiye, ari mu baraperi bakomeye u Rwanda rufite, kuva mu myaka 10 ishize yiyeguriye injyana ya Hip Hop.

Afite ku isoko Album ziriho indirimbo ziryoshye nka ‘Kempotheraphy’ yo mu 2021, yakiriwe neza n'abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda.

Mu rugendo rwe kandi yakoranye indiirmbo n’abahanzi bagenzi be, barimo nka Tom Close bakoranye indirimbo ‘Igikomere’ yo mu 2017, ndetse mu minsi ishize bakoranye indirimbo ‘Cinema’.

Uyu muraperi yanataramye na Davis D mu gitaramo cye ‘Shine Boy Fest’ cyabereye muri Camp Kigali, ubwo yizihizaga imyaka 10 yari ishize ari mu muziki.

Akorana na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang, ndetse aherutse gutangaza ko bari kwitegura gusohora Album yabo nshya.

Ni umwe mu bagombaga kuririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ n’ubwo atabshije kuboneka. Muri iki gihe, uyu mugabo ari kwitegura gushyira ku isoko Album ‘Impeshyi 15’.

Bull Dogg yagize uruhare mu guteza imbere abahanzi bashya, aho yagiye akorana na bo mu ndirimbo zitandukanye, bikazamura impano nshya mu muziki nyarwanda.

Muri iki gihe yumvikana cyane mu bitangazamakuru binyuze mu ndirimbo ‘Puta’ yakoranye na Juno Kizigenza, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.

Mu myaka 10 ishize, Bull Dogg yakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'injyana ya Hip Hop mu Rwanda, abinyujije mu ndirimbo ze, ibitaramo, no gufasha abahanzi bashya.

Ibi bikorwa byose byerekana uruhare rwa Bull Dogg mu guteza imbere umuziki wa Hip Hop mu Rwanda no gushyigikira impano nshya. 

10. Israel Mbonyi

Mu myaka 10 ishize, Israel Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere.

Yatangiye umuziki mu 2014, ari nabwo yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Number One’.

Indirimbo zirimo nka Number One, Yankuyeho Urubanza, na Hari Ubuzima zahise zikundwa cyane, kandi nawe yagiye azaririmba cyane mu bitaramo binyuranye.

Afite ku isoko kandi Album zirimo ‘Intashyo’ yo u 2017, ‘Mbwira’ yo mu 2020 iriho indirimbo nka Mbwira, Nzaririmba, na Baho. Hari kandi Album yise ‘Nk’umusirikare’ aherutse gushyira ku isoko iriho indiirmbo nka ‘Nina Siri’.

Uyu musore yakoze ibitaramo by’amateka mu Rwanda no hanze yacyo. Mu myaka itatu ishize akora ibitaramo yise ‘Icyambu’ bihuza Abakristu ku munsi wa Noheli.

Amaze gukorera ibitaramo bikomeye muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ibindi bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzaniya.

Yagiye atorwa nk’umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda no mu karere. Ndetse yatwaye ibihembo birimo ibya Isango na Muzika Awards.

Yagiye anahabwa ibihembo bitandukanye by’icyubahiro kubera umusanzu we mu muziki wa Gospel. Muri iki gihe ahataniye igikombe muri Trace Awards izabera muri Zanzibar.

Indirimbo ze zakomeje guca agahigo ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, aho zirebwa n’abantu benshi hirya no hino ku isi.

Azwiho kuba umuhanzi wigenga, utagengwa n’inzu z’umuziki, kandi wikorera ibikorwa bye ku giti cye. Anafite uburyo bwe bwihariye bwo kwandika no gutanga ubutumwa, bituma umuziki we ugira umwimerere ukundwa na benshi.            

Mu myaka 10 ishize, yagaragaje ko umuhanzi wa Gospel ashobora gutegura ibitaramo binini, akagurisha amatike, kandi agacuruza ibihangano bye nk’abandi bahanzi bose, bikazamura urwego rw’uyu muziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jackson1 day ago
    Ariko abantu mwibagirwa vuba p ubuse niyo waba aribwo ucyiza mwitangaza makuru tuvugeko jey pori utamuzi dipormt utamuzi birambabaje nogufungura inkuru yawe gs ndakubonye ntumbonye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND