RURA
Kigali

Hamuritswe App yigisha Ikinyarwanda, abanyamakuru bahabwa umukoro

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:19/02/2025 7:00
0


Mu gihe u Rwanda rugiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku wa 21 Gashyantare 2025, ku nshuro ya 22,Inteko Ikoranabuhanga rya Telefoni yigisha Ikinyarwanda 'Tumenye Ikinyarwanda' igiye gufasha mu kunoza myandikire ndetse n'imivugirwe yacyo.



Nyi nyuma y'uko hagaragajwe  imbogamizi zirimo;amakosa mu mvugo n'imyandikire mu bitangazamakuru,kwangirika k’uruhererekane rw’ururimi hagati y’abakuze n’urubyiruko, ubushobozi buke bw’ibitangazamakuru butuma bidatanga inkuru zicukumbuye ndetse n'ikibazo cya za Minisiteri n’ibigo bya Leta bikoresha cyane indimi z’amahanga mu matangazo.

"Tumenye Ikinyarwanda ni Ikoranabuhanga (App) rishya  ryamuritswe ku wa 18 Gashyantare 2025, ryakozwe na 250TECHLAB LTD ku bufatanye n’Inteko y’Umuco ari nayo yatanze uburyo bwo kuyikora n'imiterere yayo.

Iri Koranabuhanga  rizafasha Abanyarwanda kumenya no gukoresha neza Ikinyarwanda binyuze mu bwenge bw'ubukorano, ikubiyemo ibyiciro 6: Indamukanyo (28), Amasano (32), Ntibavuga-Bavuga (100), Ikeshamvugo (42), Inshoberamahanga (105), n’Ibisakuzo (100).

Ririmo sisitemu y’ibizamini ndetse n’imikino y’amahitamo mu rwego rwo gufasha abantu gukomeza kumenya Ikinyarwanda ikaba izaboneka kuri Play Store na App Store mu gihe gito kiri imbere.

Ubushakashatsi bwa Rwanda Media Barometer 2024 ,RGB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, bwagaragaje ko 42.4% by'abanyamakuru bishimiye uruhare rw'itangazamakuru mu guteza imbere Ikinyarwanda, ariko haracyari ibibazo by'imikoreshereze yaryo itanoze.

RGB yasabye abanyamakuru kunoza ikoreshwa ry'Ikinyarwanda no kugira uruhare mu gusigasira umuco.

Hanatanzwe ibitekerezo byo gukemura ibi bibazo, birimo:Gutanga amahugurwa ahoraho ku banyamakuru, kugira inzobere mu Kinyarwanda muri buri kigo cy'itangazamakuru ,gushishikariza Leta gutanga amatangazo mu Kinyarwanda no guteza imbere umuco wo gusuhuzanya no gusurana nk’uko byahoze.


Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera yagaragaje ko Ikinyarwanda atari ururimi gusa, ahubwo ari ingobyi ihetse umuco. Yavuze ko hari ibitabo byinshi byanditswe mu Kinyarwanda kandi bikomeje gukwirakwizwa binyuze mu bufatanye na Google.

U Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku wa 21 Gashyantare 2025, ku nshuro ya 22, mu Karere ka Gicumbi, TTC de la Salle Byumba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni "Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza."

Ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, amashuri n’amasomero bizahabwa ibitabo byahinduwe mu Kinyarwanda, birimo Gahugu Gato cya Gaël Faye na Notre Dame du Nil cya Scholastique Mukasonga.

Jean Bosco Rushingabigwi  ushinzwe imikorere y'Itangazamakuru  muri RGB, yasabye abanyamakuru kubona  ikinyarwanda mu kazi kabo 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND