RURA
Kigali

Real Madrid ishobora kwikura muri shampiyona ya Espagne

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/02/2025 16:04
0


Real Madrid ishobora kwikura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne ikajya gukinira ahandi nyuma y'uko itari gusifurirwa neza.



Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Osasuna yari yakiriye Real Madrid mu mukino wo ku munsi wa 24 shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne.

Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, habayemo ibintu Real Madrid itigeze yishimira birimo penaliti eshatu bagomba guhabwa batahawe, guhabwa ikarita y'umuhondo ku mutoza Carlo Ancelotti no guhabwa ikarita y'umutuku ku mukinnyi wabo Jude Bellingham.

Uyu mukinnyi w'Umwongereza yahawe ikarita y'umutuku ku munota wa 39 nyuma y'uko yari atutse Jose Munera warimo arasifura mu kibuga hagati nk'uko byatangajwe muri raporo y'umusifuzi.

Ni mu gihe uyu mukinnyi we yahakanye ibyo kumutuka ahubwo avuga ko habayeho ikosa ryo kumva nabi, atigeze atuka umusifuzi.

Yagize ati "Biragaragara ko habaye ikosa, habaye ikosa ry'itumanaho. Ntabwo nshaka gusubiramo ibyo navuze kandi ndashaka ko abantu bose bamenya ko ntashakaga gushyira ikipe muri biriya bihe mva mu kibuga ngo hasigare abakinnyi 10.  

Iyo urebye mu mashusho ushobora kubona ko bidasa n'ibyo raporo ivuga, nizeye ko Federasiyo izabikurikirana. Ntabwo natutse umuntu, biragaragara neza muri videwo, nta nubwo nabibwiye umusifuzi, narabyibwiye ubwanjye. Byari ukutumva, ni ikosa rigaragara ry'umusifuzi. "

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti nawe yavuze ko itari ikarita y'umutuku anarekana ko mu misifurire y'abasifuzi bo muri Espagne harimo ikibazo gikomeye.

Muri uyu mwaka w'imikino ntabwo ari ubwambere Real Madrid yari yerekanye ko yasifuriwe nabi ku kuko no ku mukino yatsinzwemo na Espanyol naho ariko byagenze.

Icyo gihe yavugaga ko myugariro wa Espanyol, Carlos Romero yagombaga kuba yarahawe ikarita y'umutuku ku ikosa yari yakoreye Kylian Mbappé.

Ntabwo ari ibi gusa kuko hari n'igitego cya Vinicius Junior cyanzwe kandi cyaricyo.

Nibyo byatumye Real Madrid yandika ibaruwa irega abasifuzi bo muri Espagne, yerekana ko bayisifurira nabi ndetse inaka amajwi yo kuri VAR ku ikosa ryakorewe Mbappé ndetse no ku gitego cya Vinicius.

Muri iyi baruwa bagize bati: "Ibyabaye ntabwo ari ibintu byihariye cyangwa ikosa ryoroheje ry'abasifuzi. Ni ibigaragara kandi bikomeye cyane bya sisitemu y'abasifuzi kandi icyizere cyabo cyarangiritse rwose".

Nyuma y'ibi byose Real Madrid ishobora gufata umwanzuro wo kuva muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne ikaba yajya gukina mu Budage cyangwa mu Butaliyani nk'uko byanditswe n'ibinyamakuru birimo Daily Mail.

Ibi kugira ngo bibe, byasaba ko byemezwa n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, ndetse n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Iburayi, UEFA.

Real Madrid ishobora gufata umwanzuro wo kwikura muri shampiyona ya Espagne nyuma y'uko iri gusifurirwa nabi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND