Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yatangaje ko hakenewe amavugurura yisumbuyeho kugira ngo urubuga 'Zana Talent' yashinze rukore nk'uko abyifuza kandi rugirire akamaro abahanzi bagenzi be ndetse rugire uruhare mu kuzamura inganda ndangamuco muri rusange.
Ku wa 13 Ukwakira 2021, nibwo King James yamuritse ku mugaragaro ruriya rubuga. Icyo gihe rwatangiye rucuruza Album ye ya Karindwi yise 'Ubushobozi', ndetse aza no gushyiraho filime z'abantu banyuranye zirimo n'izo Zaba Missed Call yahuriragamo na Lynda.
Ni urubuga rwari rwubatswe ku buryo umuntu yabashaga kumviraho indirimbo ari uko abanje kwishyura mu manyarwanda, cyangwa se akanarebaho filime abanje kwishyura. Ariko ubu ntiruboneka ku rubuga rwa Internet.
Uru rubuga rwafashije King James gucuruza Album ye ya karindwi, kuko yakuyemo arenga Miliyoni 60 Frw, binyuze mu bantu bumvise iyi Album babanje kwishyura banyuze kuri uru rubuga.
Zana Talent yayishinze nk'umushinga wo kuzajya acururizaho ibihangano by'abahanzi, ariko kandi akarwifashisha nka sosiyete azajya anyuzamo imbaraga ze mu gufasha abahanzi, ari naho yanyujije ubufasha yahaye umuhanzi Manick Yani usigaye ubarizwa mu mahanga muri iki gihe.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King James yavuze ko yasanze hari byinshi byo kuvugurura kuri uru rubuga, kandi yabonye ko akeneye amaboko y'abandi bantu barimo n'abafatanyabikorwa.
Yavuze ko gukomwa mu nkokora k'uyu mushinga, byanaturutse mu kuba atarabona abantu bazajya bakurikirana imirimo ya buri munsi y’uru rubuga.
King James yavuze ko yubatse uru rubuga "nk'ahantu ho gucururiza ibihangano ariko ukishyura mu manyarwanda kandi ukoresheje inzira zose."
Uyu muririmbyi yasobanuye ko atekereza uru rubuga yifuzaga ko abahanzi bungukira mu kugera ku baturage bashobora kuba badakoresha amakarita ya Banki, ahubwo ugasanga bakoresha uburyo bwa Mobile Money cyangwa se Airtel Money.
Yungamo ati "Ariko nanone hari n'umuntu ufite umutima wo kumva ko umuhanzi we yamufasha, yagura igihangano cye ariko uko yakiguze. Nawe bikamutera ishema, akumva ko yaguze igihangano cy'umuhanzi akunda."
Yanavuze ko mu kubaka uru rubuga banashyizeho uburyo umuntu ashobora kwitanga, akagura Album cyangwa se ikindi gihangano amafaranga arenze ayashyizweho ibizwi nka 'Donation'.
King James yavuze ko atekereza uru rubuga yarwubatse "nk'ikintu cyagirira abantu akamaro', ari nayo mpamvu ijanisha ry'ibyo uru rubuga ruzajya rwinjiza, bizajya ku ruhande rw'umuhanzi.
Ati "Nka Youtube ni urugero idufataho 30%, ariko aho ngaho nta nubwo yari kugeraho. Kandi noneho amafaranga agahita aza iwawe."
Yasabye abahanzi bagenzi be guhuza imbaraga nawe kugira ngo bakorane mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.
King James avuga ko amafaranga yakuye muri Album ya mbere angana na Miliyoni 60 Frw, yerekana ko "wari umushinga ushoboka."
Asobanura
ko muri iki gihe ari gushaka abafatanyabikorwa barimo n’abafite aho bahuriye n’umuziki,
ndetse n’abahanzi muri rusange kugira ngo yongere gukora kuri uyu mushinga w’urubuga
rwa Zana Talent.com yashinze.
King
James yatangaje ko urubuga yashinze rwahagaze nyuma yo kubona ko hari byinshi
byo kuvugurura
King
James avuga ko urubuga yashinze rwamufashije kwinjiza arenga Miliyoni 60 Frw
yavuye muri Album ye ‘Ubushobozi’
Ku
wa 20 Mata 2022, King James yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call yo
gucuruza Filime ye yise 'Love and Drama'
Ku
wa 10 Kanama 2022, King James yagiranye amasezerano n'itsinda rya Bigomba
Guhinduka hagamije gucuruza Album yabo bise 'Come Ducation'
Urubuga Zana Talent ntabwo rukigaragara ku rubuga rwa Internet kubera impamvu zirimo no gushakisha abafatanyabikorwa
Flime ‘Love and Drama’ ya Zaba Missed Call, Lynda na Umukundwa Cadette yatambukaga ku rubuga ‘Zana Talent’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO