Nk'uko bisanzwe buri wa Mbere ku InyaRwanda TV hatambuka ikiganiro Game Changers kigaruka ku makuru aba yaravuzwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu kiganiro Game Changers cyo kuri uyu wa Mbere
twagarutse ku ihangana rigiye kugaragara hagati ya APR FC na Rayon Sports muri
shampiyona cyane ko aya makipe arushanwa amanota atatu gusa, kandi bikaba
bigaragara ko yose afite inyota yo gutwara igikombe cya shampiyona.
Mu cyumweru turangije Rayon Sports yashimangiye
umwanya wa mbere n’amanota 40 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1,
ikipe ya APR FC nayo ishimangira umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda AS Kigali
ibitego 2-1.
Mu Kiganiro Game Changers twagarutse ku ikipe ya
Manchester United yatsinzwe na Tottenham Hotspurs muri shampiyona y’u Bwongereza,
bikaba bikomeje kuyijyana ahabi. Kuva iyi kipe yo mu karere ka Manchester
yatandukanana Sir Alex Ferguson imaze gutozwa n’abatoza barindwi ariko iraca
amarenga yo kurindimuka.
Twagarutse kuri Kylian Mbappe ukinira Real Madrid
wagize intangiriro mbi muri iyi kipe ariko uko iminsi yicuma akaba akomeje kuba
umukinnyi mwiza cyane. Mu mikino 34 uyu mukinnyi amaze gukinira Real Madrid.
TANGA IGITECYEREZO