RURA
Kigali

Min. Nduhungirehe, The Ben, Sadate Munyakazi, … Rukotana yabituye kubaririmba kuri Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2025 14:23
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Victor Rukotana yashyize ku isoko Album ya mbere yise ‘Imararungu’ aho ku mwanya wa cyenda w’indirimbo ziyigize yashyizeho iyitwa ‘Inyambo’ aririmbamo abarimo Minisitiri Nduhungirehe, The Ben, Sadate Munyakazi n’abandi mu rwego rwo kubashimira uruhare bayigizeho.



Uyu muhanzi yari amaze imyaka ibiri akora kuri iyi Album, ndetse ifite agaciro k’arenga Miliyoni 10 Frw, aho yagizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya I. Music. 

Ni Album idasanzwe mu rugendo rw’uyu musore, kuko igiye hanze nyuma y’imyaka itanu ishize ari mu muziki. Kandi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Mu ndirimbo yise ‘Inyambo’ humvikanamo amazina y’abantu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Mugisha Benjamin [The Ben], Sadate Munyakazi, Alex Muyoboke, Nemeyimana Fiacre washinze 'Fiacre Tent Maker', Sharangabo wo muri BK Arena, Ishimwe Jean Aime ‘No Brainer’ n’abandi.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Victor Rukotana yavuze ko yahisemo kuririmba bariya bantu mu rwego rwo kubashimira ‘uburyo bamfashije mu bihe bitandukanye, kandi mu buryo butandukanye.

Mu bo yashimye kuri Album harimo na ‘No Brainer’ usanzwe ari umujyanama we ‘utaraciwe intege no gufasha umuhanzi nkanjye wa gakondo’. Ati “Ni muto ariko afite ubwenge. N’abo bose bamubwiraga kundeka bazi ukuri, rero we yahisemo icyo umutima we wamubwiye, araza turahagararana, intambara turayirwana, nibwo nanjye nari ninjiye mu muziki gakondo. Nari nkeneye umuntu wumva ibyo ndi gukora, nari nkeneye umuntu wihanganira, utubazo twanjye tumwe na tumwe.”

Kuri Album kandi yaririmbyeho Producer Popiyeeh kubera ko ‘ari umwana muto wumvise neza igitekerezo cyanjye’. Yavuze ko atekereza gukora iyi Album yashakaga kuyikorana na Producer Made Beats, ariko arangije aragenda ‘kugirango mbone undi muntu umusimbura yari kuba Bob Pro, ariko ni umuntu uba ufite ibintu byinshi, ku buryo bitari byoroshye’. Ariko kandi avuga ko yifashishije Bob Pro mu kunononsora iyi Album.

Rukotana avuga ko yahisemo Popiyeeh nyuma y’uko anagerageje gukorana n’umwe mu ba Producer bakomeye muri iki gihe ‘ariko ambwira ko atabishobora, ndagutungurwa cyane’.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba yarashyize aba bose kuri Album ye mu ndirimbo ‘Inyambo’ yashakaga kumvikanisha icyo bamumariye mu muziki we gakondo. Mu bandi yaririmbye, harimo na Ras Kayaga wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Maguru’.

Yavuze ko Ras Kayaga yanditse 70% bya buri ndirimbo iri kuri Album. Ati “Ni umugabo mwiza, ufite inyota yo kubona umuziki gakondo hari ahantu wageze. Tuwukora mu buryo bwiza, tukawukura mu gatebo abantu bagenda bawuterekamo.”

Muri iyi ndirimbo kandi, yanaririmbye umuhanzi Uncle Austin wabaye umujyanama we. Yavuze ko n’ubwo batagikorana muri iki gihe, ariko amufata nka Se mu muziki kuko ‘twabaye abavandimwe kurusha uko yaba umuntu wareberera inyungu zanjye’. Ati “Yaranshyigikiye! Yahoraga yiteguye kumva indirimbo zanjye. Ni umuntu mwiza kuri njye, binarenze uko abantu babitekereza.”

Rukotana yanaririmbye Alex Muyoboke kuri Album ye, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kumushimira ko yamushishikarije gukora umuziki wa gakondo. Ati “Ni nkaho ari we muntu wambwiraga ati zibukira uriya muziki, uze muri gakondo. Yarambwiraga ati genda ufatanye na bagenzi bawe, ukore umuziki wa gakondo.”

Uyu muririmbyi yanaririmbye Fiacre washinze Fiacre Tent Maker avuga ko we yamugiriye inama y’uko atagomba gukomeza kuririmba asubiramo indirimbo z’abandi ibizwi nka ‘Cover’. Ati “Yarambwiye ati fata igihe cyawe, utegure indirimbo zawe ku buryo nawe bazajya basubiramo indirimbo zawe.”

Yavuze ko Fiacre yamubwiye gukora indirimbo ze, mu gihe yari yasohoye indirimbo ‘IBuhoro’ yari yasubiyemo y’abandi. Ati “Ndamushimira.”

Rukotana yavuze ko kuririmba The Ben yashingiye mu kuba ari umuhanzi Mukuru mu muziki kandi ‘twigiyeho ibintu byinshi’. 

Yavuze ko ubwo yahuraga bwa mbere na The Ben yamuteye imbaraga ‘ambwira ko ndi umuhanga’. Ati “Naratunguwe cyane. Amfasha mu buryo bwinshi, iyo mwiyambaje aramfasha, dusangira ibitekerezo, ntekereza ko bidatinze abantu bashobora kuzabona indirimbo yanjye nawe. Ariko nawe yagize uruhare runini kuri Album yanjye.”

Kuri Album ye, yanaririmbye Sharangabo wamufashije gutanga umusogongero wa Album ye, mu birori byabereye muri BK Arena.

Rukotana avuga ko kuri Album ye yaririmbye Minisitiri Nduhungirehe kubera uburyo atera imbaraga abahanzi n’ubuhanzi muri rusange. Ati “Afite ukuntu agutera imbaraga, ukamubona mu bintu byawe, urabizi ahora ahuze. Umuntu ufite mu biganza bye ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda, ubu noneho bwo kumubona ntibyoroshye, ariko twe twaramubonaga mu bintu byacu. Ntibyari byoroshye, ariko twaramubonaga.”

Kuri Album ye kandi yaririmbye umunyamakuru David Bayingana, ndetse na Mugasa Butera. Uyu muhanzi yavuze ko kuririmba aba bose kuri Album, yabikoze mu rwego rwo kubitura, kubera uruhare bagize kuri Album ye no guhagararana nawe mu itegurwa ryayo.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM ‘IMARARUNGU’ YA VICTOR RUKOTANA

Victor Rukotana yashimye byihariye abarimo Amb. Nduhungirehe, Munyakazi Sadate, Muyoboke Alex, The Ben, Uncle Austin n’abandi bamushyigikiye mu itegurwa ry’iyi Album






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND