RURA
Kigali

Harimo abafungiwe ibiyobyabwenge n'ubwicanyi! Ba Nyampinga 10 bigeze kwisanga mu gihome – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/02/2025 7:05
0


Mu mateka y'amarushanwa y'ubwiza hirya no hino ku Isi, harimo na bamwe muri ba Nyampinga, haba abegukanye amakamba n'abayahataniye bagiye batabwa muri yombi bakurikiranweho ibyaha bikomeye bifitanye isano n'ibiyobyabwenge, ubwicanyi, uburiganya n'ibindi.



Gukurikiza amategeko ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ejo hazaza heza. Hari abibwira ko gereza ari iya bamwe, abandi wenda itabareba hashingiwe ku kuba ari ibyamamare, ariko ibi ntaho bihuriye n’ukuri kuko aho ariho hose ku Isi ukoze ibikorwa bihabanye n’amategeko uko yaba ameze kose arahanwa.

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko hashize iminsi itaye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti: “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”

Icyo gihe Polisi yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze.

Iyi ni imwe mu nkuru benshi bagaragaje nk’amahano ndetse benshi bamutera imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ntaho byabaye gusimbuza ikamba amapingu.

Gusa igitangaje ni uko burya ibi bitabaye kuri Muheto gusa, kuko mu mateka y’imyidagaduro, hari ba nyampinga batandukanye bagiye bagira ibibazo bibagoganisha n’amategeko, bikabaviramo gufungwa. Bamwe bagiye batabwa muri yombi kubera ibyaha by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, uburiganya, cyangwa ibyaha bijyanye n’ubwicanyi.

Dore bamwe mu banyampinga bagiye bafungwa, barimo n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika.

Aba banyampinga bagaragaza ko nubwo umuntu yaba icyamamare, ibibazo bijyanye n’amategeko bishobora kugera kuri buri wese. Gukurikiza amategeko ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ejo hazaza heza.

1.     Melissa Mikosz

Melissa wabaye Miss Swimsuit UK 2019, yahamwe n’icyaha cyo gucuruza cocaine no gukora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe. Mu mwaka wa 2024, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi.

2.     Lindsay Shiver

Yahoze ari nyampinga muri Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafatiwe muri Bahamas mu mwaka wa 2024, akekwaho gucura umugambi wo kwica umugabo we.

3.     Glenis Zapata

Uyu mugore wabaye Miss Indiana Latina mu 2011, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 azira gukorana n’itsinda ry’amabandi acuruza ibiyobyabwenge muri Mexique.

4.     Divine Muheto

Divine Nshuti Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha kandi adafite uruhushya rwo gutwara.

5. Leona Gage 


Leona Gage wabaye Miss USA 1957, yambuwe ikamba nyuma y'uko bivumbuwe ko ari umugore ndetse akaba umubyeyi w'abana babiri, kuko ibi bitari byemewe mu mategeko y'irushanwa. Nyuma yaho yagiye afungwa incuro nyinshi kubera ibibazo by'imyitwarire.

6.     Alicia Guastaferro  


Alicia wamamaye mu marushanwa y'aba nyampinga bakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2012, ashinjwa ubusambanyi bwishyuwe no gutunga ibiyobyabwenge.

7.     Iradukunda Elsa

Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, na we yigeze gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

        8. Priscila Guevara


Guevara, Nyampinga ukomoka muri Mexique, we n'umukunzi we bakatiwe igifungo cy'imyaka ine muri Werurwe 2023 bazize kwiba divayi zifite agaciro ka miliyoni 1.7$ muri resitora yo muri Espagne

9.     Maria Susana Flores Gámez

Uyu wabaye nyampinga muri Mexique watawe muri yombi mu 2012, akekwaho gukorana n’amatsinda y’amabandi acuruza ibiyobyabwenge. Maria yaje kwitaba Imana muri uyu mwaka arashwe.

10. Agnes Gerald (Masogange)

Agnes Gerald wamenyekanye nka Masogange wamenyekanye cyane muri Tanzania nk’umunyamideli ndetse n’umwe mu bitabiriye amarushanwa y’ubwiza. Na we yatawe muri yombi mu 2018, ashinjwa ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, aza kwitaba Imana muri uwo mwaka.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND