Mu mateka y'amarushanwa y'ubwiza hirya no hino ku Isi, harimo na bamwe muri ba Nyampinga, haba abegukanye amakamba n'abayahataniye bagiye batabwa muri yombi bakurikiranweho ibyaha bikomeye bifitanye isano n'ibiyobyabwenge, ubwicanyi, uburiganya n'ibindi.
Gukurikiza amategeko ni
ingenzi kugira ngo umuntu agire ejo hazaza heza. Hari abibwira ko gereza ari
iya bamwe, abandi wenda itabareba hashingiwe ku kuba ari ibyamamare, ariko ibi
ntaho bihuriye n’ukuri kuko aho ariho hose ku Isi ukoze ibikorwa bihabanye n’amategeko
uko yaba ameze kose arahanwa.
Ku wa Kabiri tariki ya 29
Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga
nkoranyambaga zayo, itangaza ko hashize iminsi itaye muri yombi Muheto Nshuti
Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha
birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,kugonga
no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Mu itangazo ryashyizwe
hanze Polisi yagize iti: “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe
kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta
ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo,
hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”
Icyo gihe Polisi
yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze.
Iyi ni imwe mu nkuru
benshi bagaragaje nk’amahano ndetse benshi bamutera imijugujugu ku mbuga
nkoranyambaga bavuga ko ntaho byabaye gusimbuza ikamba amapingu.
Gusa igitangaje ni uko
burya ibi bitabaye kuri Muheto gusa, kuko mu mateka y’imyidagaduro, hari ba
nyampinga batandukanye bagiye bagira ibibazo bibagoganisha n’amategeko,
bikabaviramo gufungwa. Bamwe bagiye batabwa muri yombi kubera ibyaha
by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, uburiganya, cyangwa ibyaha bijyanye
n’ubwicanyi.
Dore bamwe mu banyampinga
bagiye bafungwa, barimo n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika.
Aba banyampinga
bagaragaza ko nubwo umuntu yaba icyamamare, ibibazo bijyanye n’amategeko
bishobora kugera kuri buri wese. Gukurikiza amategeko ni ingenzi kugira ngo
umuntu agire ejo hazaza heza.
1. Melissa
Mikosz
Melissa wabaye Miss
Swimsuit UK 2019, yahamwe n’icyaha cyo gucuruza cocaine no gukora ubucuruzi
bw’amafaranga butemewe. Mu mwaka wa 2024, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi.
2. Lindsay
Shiver
Yahoze ari nyampinga muri
Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafatiwe muri Bahamas mu mwaka wa
2024, akekwaho gucura umugambi wo kwica umugabo we.
3. Glenis
Zapata
Uyu mugore wabaye Miss
Indiana Latina mu 2011, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 azira gukorana
n’itsinda ry’amabandi acuruza ibiyobyabwenge muri Mexique.
4. Divine Muheto
Divine Nshuti Muheto wabaye
Miss Rwanda 2022, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 azira gutwara imodoka yanyweye
ibisindisha kandi adafite uruhushya rwo gutwara.
5. Leona Gage
Leona Gage wabaye Miss USA 1957, yambuwe ikamba nyuma y'uko bivumbuwe ko ari umugore ndetse akaba umubyeyi w'abana babiri, kuko ibi bitari byemewe mu mategeko y'irushanwa. Nyuma yaho yagiye afungwa incuro nyinshi kubera ibibazo by'imyitwarire.
6. Alicia
Guastaferro
Alicia wamamaye mu
marushanwa y'aba nyampinga bakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
yatawe muri yombi mu mwaka wa 2012, ashinjwa ubusambanyi bwishyuwe no gutunga
ibiyobyabwenge.
7. Iradukunda
Elsa
Nyampinga w'u Rwanda wa
2017, na we yigeze gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko
mpimbano.
8. Priscila Guevara
Guevara, Nyampinga ukomoka muri Mexique, we n'umukunzi we bakatiwe igifungo cy'imyaka ine muri Werurwe 2023 bazize kwiba divayi zifite agaciro ka miliyoni 1.7$ muri resitora yo muri Espagne
9. Maria
Susana Flores Gámez
Uyu wabaye nyampinga muri Mexique watawe muri yombi mu 2012, akekwaho gukorana n’amatsinda y’amabandi acuruza ibiyobyabwenge. Maria yaje kwitaba Imana muri uyu mwaka arashwe.
10. Agnes
Gerald (Masogange)
Agnes Gerald wamenyekanye
nka Masogange wamenyekanye cyane muri Tanzania nk’umunyamideli ndetse n’umwe mu
bitabiriye amarushanwa y’ubwiza. Na we yatawe muri yombi mu 2018, ashinjwa
ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, aza kwitaba Imana muri uwo mwaka.
TANGA IGITECYEREZO