Umuririmbyi Yvanny Mpano yatangaje ko yasubitse gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ kubera ko yasanze hari ibintu bitari bisobanutse mu masezerano y’abari bamutumiye.
Atangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi abiri yamamazwa mu Mujyi wa Dubai, ndetse Sosiyete ya Agakoni TV yari yamutumiye, yari yatangiye guhamagarira abantu kuzitabira iki gitaramo uyu muhanzi yari agiye kuhakorera ku nshuro ye ya mbere.
Uyu muhanzi yagombaga guhaguruka ku wa Kane tariki 11 Gashyantare 2025 akerekeza muri kiriya gihugu, agataramira abakunzi be ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2025, ariko siko byagenze kuko iriya tariki yageze ari i Kigali mu gitaramo yahuriyemo n’abarimo Dj Briane na Dj Diallo.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Yvanny Mpano yavuze ko atabashije kujya i Dubai kubera ko ‘ibiganiro byabayeho mbere bitari byiza’.
Yavuze ko atari we wivuganye na Batman wari wamutumiye i Dubai, aho ibiganiro byabaye hagati ya Batman n’undi muntu.
Ati “Hari umuntu wari hagati yacu nasanze rero yaremeye ibintu bitari byo, kandi iminsi yaradufashe. Urumva rero ‘Management’ yanjye ibimenye irabyanga kubera imyiteguro itaragenze neza. Harimo ibintu bitagomba kubamo, kandi nta n’ubwo ari ibintu byari bikomeye.”
Yvanny Mpano yavuze ko uriya muntu waganiriye na Batman ntibari baravuganye ku bijyanye n’amatike kuko “Bari baganiriye ko nziyishyurira, bakazatwishyura tugeze hariya, urumva kandi hari agaciro nk’umuhanzi aba agomba kugira, ntabwo waba ugiye gutaramira abantu ngo babure kugira ibyo bakwishyurira runaka’.
Yungamo ati “Nasanze atari ibintu bipanze neza ku murongo njyewe na ‘Management’ yanjye dufata gahunda yo kubihagarika. Ubu twibereye mu bindi bikorwa, kuko twahise tunakorera igitaramo hano njye na Brianne na Dj Diallo.”
Uyu musore yavuze ko ari gukora kuri Album ye ya mbere yise ‘Igitabo cy’urukundo’ mu gihe umujyanama we ari i Kigali muri iki gihe, kuko asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yvanny yumvikanisha ko yiteguye gutaramira i Dubai, igihe cyose ibiganiro na Batman byagenda neza, kandi agahabwa ibyamworohereza kugerayo.
Batman wari wateguye iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko yababajwe no kuba Yvanny Mpano atarubahirije amasezerano bari bagiranye. Yavuze ko iki gitaramo cyapfuye ku munota wa nyuma, kubera ko ikipe ya Yvanny Mpano yari yemeye kwishyura amadolari1000 kugira ngo babone ‘Visa’ ariko ntibabikora.
Ati “Ibyo ngibyo ntabwo byandebaga. Ni ibintu bakabaye bariteguye mbere. Narababwiye nti mureke nzabasabira Visa niba muzabyishyura, barambwiye ngo bafite umuntu uzabibakorera, rero mu minsi ishize nibwo bambwiye ko bagize ikibazo cy’amadolari1000, kandi barambwiye ko bafite umuntu uzabafasha, mu gihe nari niteguye kubafasha.”
Yvanny
Mpano yatangaje ko yasubitse gutaramira i Dubai kubera ko ibyari mu masezerano
bitamworoherezaga
Yvanny
Mpano yavuze ko yiteguye gutaramira abafana be mu gihe cyose ibintu byajya ku
murongo
Ni ubwa mbere Yvanny Mpano yari agiye gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVANNY MPANO
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘UMUHIGI’ YA YVANNY MPANO
TANGA IGITECYEREZO