Bisa n’aho atijizihije umunsi wa ‘Saint-Valentin’ nk’abandi bose, kuko ku wa Gatanu ari bwo hasohotse inyandiko z’urukiko rwa ‘Maricopa Country Justice’ amenyeshwa ko agomba gusohoka mu nzu y’umunyemari Basil Maseveriyo yakodeshaga.
Iyi nzu iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Irene Basil Masevelio yatanze ikirego avuga ko Bad Rama yanze gusohoka mu nzu ye, kandi ko amufitiye amafaranga y’ubukode angana n’ibihumbi 6900$ [9,646,358.70 Frw].
Kwishyuza Basil amadorali ibihumbi 30$ [41,940,690.00 Frw] byamugejeje mu nkiko.
“Uyu mugabo yambereye ‘umwesikoro’, ambera n’umugome ukomeye cyane, kuko yagiye antega imitego myinshi cyane”- Niko Bad Rama yasubije umunyamakuru wa InyaRwanda, ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2025, ubwo yari ategereje imyanzuro y’urubanza yarezwemo, yasohotse ku wa 12 Gashyantare 2025.
Tariki 1 Ukuboza 2023, Bad Rama yari mu Rwanda agenzwa n’ibikorwa bibiri. Tariki 8 Ukuboza 2023, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Hotel ya Basil i Nyarutarama, atangaza ko yinjije muri The Mane abahanzi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Babbi ndetse na BM.
Nyuma y’iminsi ibiri, ni ukuvuga tariki 10 Ukuboza 2023, yakiriye ku meza inshuti ze, ibyamamare n’abandi mu birori byo kwakira umuvandimwe we bari baherukanaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi birori byabereye mu kabyiniro ka Basil gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Kandi yumvikanishaga ko Basil ari inshuti ye, bityo ibirori byagombaga kubera mu rugo rwe!
Kuva icyo gihe Bad Rama yasubiye muri Amerika akomeza ibikorwa bye. Yabwiye InyaRwanda ko umwuka mubi hagati ye na Basil wavutse nyuma y’uko amwishyuje amadorali ibihumbi 30$ by’akazi bakoranye mu bihe bitandukanye, ariko undi ahitamo kuyoboka iby’inkiko.
Bad Rama yavuze ko kuva yakwishyuza Basil byabaye imvano y’imitego myinshi yamuteze. Ati “I Kigali yanteze imitego! Anzana i Kigali mu bintu ntari nateguye kandi ariwe byose wabiteguye, abinzanamo ku mbaraga, binarangira atanyishyuye n’ibindi byinshi atagiye anyishyura. Ndarwaye, kuko no kuvuga biri kungora.”
Uyu mugabo yavuze ko yitabye urukiko ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2025, arwaye mu buryo bukomeye, kuko byasabye inshuti ze kumugeza ku rukiko. Yasobanuye ko impapuro Basil yifashishije amurega mu rukiko ari mpimbano, kandi yiteguye kuzakomeza kugaragaza ukuri kw’ibyabaye.
Avuga ati “Nzakomeza kubisobanurira abantu. Kuko hari byinshi nkiri gukurikirana, harimo n’izo mpapuro mpimbano yagiye akoresha mu rukiko. Hari impapuro zisinye (Basil afite), ugasanga njyewe izo mfite ntizisinye, kandi byose mbikura ku rukiko. Kuko izo mpapuro ntazigeze zibaho, we yabikoze kugirango abone uko yahimba ikirego cyangeza mu rukiko, abone uburyo antera ubwoba, kugira ngo arege ku byo yifuza.”
Akomeza ati “Nguwo rero Basil wanyu, umushoramari wanyu! Maze imyaka irenga 20 muri ‘Business’. Nta muntu n’umwe turagirana ibibazo by’amafaranga.”
Yeruye ko ibihumbi 30$ by’amadolari yishyuje Basil ari byo byabaye intandaro yo kujyanwa mu nkiko. Ati “Ni njye umwishyuza ibihumbi 30$ ariko nibyo byabaye intandaro y’ibi bibazo byose ureba. Ngeze kure, najyaga mu rukiko, bakampamagara, mu gitondo nkajyayo, nkasobanura, mbese byari ibintu by’ubusazi.”
Yishinja ko umutima mwiza agira utuma abantu bamuhemukira:
Uyu mushoramari mu 2017 yahombye Miliyoni zirenga 80 Frw mu ijoro rimwe arataha akomeza ubuzima. Hadaciye kabiri, ahura n'abagabo babiri b'abacuruzi abaha Miliyoni 20 Frw baramwambura, aratuza- Niko avuga, ndetse byarangiye abahaye imbabazi, kandi n'ubu ni inshuti
Ikindi gihe kandi yaguze ikamyo ayiha umuntu birangira nawe ayimutwaye.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram, Bad Rama yumvikanishije ko amaze kunyura muri byinshi byari gukomeretsa umutima we, ndetse ko uburyo yitwaye mu kibazo yagiranye na Basil, ari ikimenyetso cy'uko yari ageze ku rwego rwo kwiyahura.
Ati "Mbanje gusaba Abanyarwanda bose ndetse n'abandi bankurikirana imbabazi z'uburyo naba naritwaye muri iki kibazo nahuye nacyo. Cyane cyane muri za 'Video' nasohoye ibibazo bikimbaho. Impamvu ni uko mu by'ukuri uriya ntiyari Bad muzima, yari Bad uri ku rwego rwo kwiyahura bitewe n'ibyari biri kumbaho nta nashobora kweguka ku gitanda kubera uburwayi kandi narabibonaga ko umuntu ari kundoha mu cyobo nabuze n'uwo natakira cyane ko hano wisanga no mu nzu wenyine."
Akomeza ati "Byari ibihe bigoye ku buryo icyari kindi hafi ari cyo nakoze ngo byibuze ndebe ko hari n'uwanyumva cyangwa se nanakwiyahura mukazamenya icyanyishe."
Bad Rama yagerageje kwiyunga na Basil biranga
Bad Rama yasobanuye ko mbere y'uko yitaba urukiko Basil yamusuye mu rugo ari kumwe n'abandi bagabo babiri, maze abatekerereza ikibazo afitanye nawe.
Muri abo bagabo babiri, umwe witwa Manchester yabwiye Bad Rama ko yabaye indangare kuko bitumvikana ukuntu Basil yamukoresheje 'atarakwishyura ugakomeza kumwizera'.
Umugabo wa Kabiri witwa Kassimu we yabajije Basil ati "Ibyo numvise byose byarabaye'. Basil ati "Yego".
Kassimu yahise avuga ko yiteguye gutanga amadolari ibihumbi 5 kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko Basil amusubiza ko ibyo abikora ku giti cye kuko 'nzi icyo nzakora akamvira mu nzu'. Bad Rama ati "Ntitwari tuzi umutego yateze kandi abo bari abantu be yari yizaniye''.
Uyu mugabo avuga ko bidatinze yahise yisanga mu rukiko atangira kuburana, asanga umucamanza afite impapuro 'zisinye Basil yemeza ko ari njye wazisinye'.
Yavuze ko amasezerano Basil yagaragaje mu rukiko 'bwari ubwa mbere nyabonye' kuko 'nayabonye nayahawe n'urukiko ariko yo ntasinye'.
Bad Rama yifuza ko inyandiko Basil yatanze mu rukiko zapimwa na Polisi y'u Rwanda kugirango hamenyekane ukuri kuko ari mpimbano.
Kandi avuga ko ariya masezerano yagaragaje mu rukiko ari ayo muri Mutarama 2025, kandi ntiyigeze ayashyiraho umukono.
Yibuka ko yatangiye gushyidika n'uyu mugabo, nyuma y'uko tariki 9 Ukuboza 2023, amwishyuje amadolari ibihumbi 30$ akamwihorera, ahubwo agahitamo gutangira inzira y'imanza kuva ku wa 14 Mutarama 2025, asaba urukiko kumusohora mu nzu ye.
Irene Basil Masevelio wajyanye mu nkiko Bad Rama, ni Umunyarwanda uba muri Amerika watangije Ikigo Basil Industries Ltd gikora ibikorwa by’ubwubatsi.
Afite akabari ka The B Lounge gaherereye i Nyamirambo ndetse na’Night Club’. Anafite The B Hotel’ iherereye hafi y’ikibuga cya Golf.
Ku
wa 15 Ukuboza 2023, Bad Rama yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Basil
batemberera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali
Bad
Rama yatangaje ko Basil yamujyanye mu nkiko nyuma y’uko amwishyuje amadolariibihumbi 30$ y’ibikorwa bakoranye mu bihe bitandukanye
Bad
Rama yavuze ko yitabye urukiko arwaye mu buryo bukomeye, aca mu bihe byari
gutuma yiyahura
Bad Rama ashinja Basil gukoresha impapuro mpimbano mu kirego cyashyizweho akadomo tariki 12 Gashyantare 2025
TANGA IGITECYEREZO