Tariki ya 17 Gashyantare ni umunsi wa 48 mu mwaka usigaje iminsi 317 ngo urangire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1838: Abazulu
biciye ku Mugezi wa Blaukraans abazungu bo mu bwoko bw’Aba-Voortrekkers bagera
mu majana.
1933: Ikinyamakuru
Newsweek cyashyize nimero yacyo ya mbere hanze.
1964: Perezida
wa Gabon, Léon M’ba yahiritswe ku butegetsi na Jean-Hilaire Aubame.
1972: Imodoka
zo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle zacurujwe cyane kurusha izo mu bwoko bwa Ford
Model-T.
1979: Intambara
y’u Bushinwa na Vietnam yaratangiye.
2006: Inkangu
ikomeye yishe abantu 1126 muri Philippines.
2008: Kosovo
yatangaje Ubwigenge bwayo.
2011: Imyivumbagatanyo
yo muri Libya yaratangiye ndetse no muri Bahrain ubwo abashinzwe umutekano
bicaga abantu benshi ku rubuga rwa Pearl mu Mujyi wa Manama.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1963: Michael
Jordan, Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.
1963: Rene
Syler, Umunyamakuru w’Umunyamerika.
1965: Michael Bay, Umuyobozi wa Sinema w’Umunyamerika.
1972: Taylor Hawkins, umunyamuziki wo mu itsinda rya Rock ryitwa 'Foo Fighters'.
1981: Paris
Hilton, umukinnyi wa filime, umuririmbyi akaba n’umunyamideli w’Umunyamerika.
1982: Adriano,
umukinnyi wa ruhago wo muri Bresil.
1983: Gérald
Cid, umukinnyi wa ruhago wo mu Bufaransa.
1983: Kevin
Rudolf, umunyamuziki n’umwanditsi.
1996: Sasha
Pieterse, umukinnyi wa Sinema w’umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika
y’Epfo.
Bamwe mu bitabye Imana kuri
iyi tariki
1673: Molière,
umwanditsi w’ikinamico w’Umufaransa ufatwa nka nyina w’Igifaransa.
1934: Umwami
Albert I w’u Bubiligi.
2004: José
López Portillo, Perezida wa Mexique.
TANGA IGITECYEREZO