Afurika bakomeje kugaragaza ubuhanga bwabo ku rwego rw'isi, barushaho kwerekana impano zabo mu njyana zinyuranye, cyane cyane mu gutsindira ibihembo harimo n'ibya Grammy Awards.
African Facts yakoze urutonde rw'abahanzi batsindiye ibihembo bya Grammy nyinshi kuva mu myaka isaga 67 bimaze bitangwa ku Isi hose.
Urutonde rw'abahanzi bahize abandi mu gutsindira Grammy nyinshi:
1. Angélique Kidjo
Angélique Kidjo, umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Benin, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.
Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Afurika ku Isi yose, cyane cyane mu njyana ya Afrobeat na World music.
Kidjo w'imyaka 64 amaze gutsindira Grammy inshuro 5, ahanini kubera impano ye idasanzwe no gukomeza kwerekana umuziki wa Afurika ku rwego rw'isi.
Abafana be ku Isi yose bakomeje kumushima kubera uburyo bwo guhuza umuziki n’umuco no kuba ari umwe mu bahanzi ba mbere bagiye bishimirwa cyane ku rwego mpuzamahanga.
2. Ladysmith Black Mambazo
Ladysmith Black Mambazo ni itsinda rikomeye ryo muri Afurika y'Epfo, rizwi cyane kubera uko bamenyekanye ku Isi yose mu njyana ya Isicathamiya.
Aho itsinda ryabonye impano yo guhanga mu muziki wa gakondo yabo, rikaba rimaze kugera ku byiciro bikomeye byo gusubiza umuziki wabo mu buzima bwa buri munsi.
Ladysmith Black Mambazo bamaze gutwara Grammy 5, bityo bakaba bahamya ko impano yabo ari inkingi ikomeye mu kubaka umuziki wa Afurika.
3. Olusegun Adeola
Umuhanzi Olusegun Adeola wo muri Nigeria ari na we wabimburi abandi mu kwegukana ibihembo bya Grammy, kuva mu 1987 yaza muri muzika yakoze ibitangaje cyane cyane munjyana ya Soul, Folk, Pop n'izindi yagiye agaragarizamo ubudasa bwe n'abandi bahanzi.
Uyu muhanzi yatwaye Grammy zigera kuri 4, kugeza ubu hakaba nta w'undi muhanzi uragera ikirenge mu cye muri iki gihugu cya Nigeria.
4. Soweto Gospel Choir
Soweto Gospel Choir ni itsinda ry’abahanzi bo muri Afurika y'Epfo, bakaba barakunzwe cyane kubera uburyo bafatanya mu kuririmba indirimbo ziteye umunezero cyane cyane izo kuramya no guhimbaza Imana.
Bikaba byaratumye batsindira Grammy 3, bituma bakomeza guhesha ishema Afurika y'Epfo.
5. Owuor Arunga
Owuor Arunga, umuhanga mu njyana ya Afrobeat hamwe n’injyana ya Jazz, ni umwe mu bahanzi bo mu gihugu cya Kenya bagize impano itangaje.
Owuor Arunga yatsindiye Grammy 3, ahanini kubera uburyo ashyira imbere umico wa Kenya na Afurika muri rusange.
6. Ali Farka Touré
Ali Farka Touré, umwe mu bahanzi b’ibikomerezwa muri Mali, yakomeje kuba ikirangirire muri muzika ya Afurika. Yamenyekanye cyane mu njyana ya Blues, aho afatanya n'injyana gakondo ya Mali na Blues yo muri Amerika.
Ali Farka Touré yatsindiye Grammy inshuro 3, kandi yagiye ahanga izindi njyana nshya, aharanira kurinda umuco wa Mali ndetse n'umuco w'Afurika yose. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera impano yihariye.