RURA
Kigali

Trump yaba agiye kwirukana Igikomangoma cy'u Bwongereza kubera kutagira ibyangombwa byemewe muri Amerika?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/02/2025 10:30
0


Umwami Charles III ashobora kuba yishimiye ko Perezida Donald Trump adateganya kwirukana Igikomangoma Harry muri Amerika, n'ubwo hari ibibazo byerekeye ibyangombwa bye by'ubuhunzi.



Impuguke mu by'ubwami, Richard Fitzwilliams, yavuze ko Harry na Meghan Markle batakirwa neza mu Bwongereza kubera uko rubanda babafata, bityo bikaba byiza kuri Charles kuba Harry yakomeza kuba kure ye. Trump yafashe icyemezo cyo kutirukana Harry, yirinda gutuma iki kibazo kimenyekana cyane no gukomeza umubano mwiza n'ubwami bw'u Bwongereza. 

Harry aramutse asubiye mu Bwongereza ashobora kutakirwa neza n'abaturage

Umuryango w'ubwami uracyafite amakimbirane, aho Igikomangoma William agifite ibibazo bitarakemuka. Muri rusange, impuguke zemeza ko kuba Sussexes (inyito ihabwa abagize umuryango w'ubwami bw'u Bwongereza) baba kure, bigabanya amakimbirane n'ibitekerezo bibi byibasira umuryango w'ubwami. 

Ikigo cy'ubushakashatsi cya Heritage Foundation cyatanze ikirego gisaba ko ibyangombwa by'ubuhunzi bya Harry byerekanwa, kubera ko yigeze kwemera gukoresha ibiyobyabwenge. 

Iki kirego cyateje impaka ku bijyanye n'ukuri kw'ibisubizo bye mu byangombwa by'ubuhunzi, kuko kubeshya bishobora gutuma umuntu yirukanwa cyangwa agacibwa amande nk'uko tubikesha Mirror

N'ubwo Trump yavuze ko atazirukana Harry, hari impungenge ko ashobora gushyigikira ikirego mu gihe byagaragara ko Harry yabeshye ku byangombwa bye. 

Umuntu umwe yagize ati: "Perezida Trump yavuze ko atazirukana Harry, ariko nta gushidikanya ko yashyigikira ikirego." Ibi byerekana ko Harry agomba kwitondera iki kibazo, cyane ko umubano hagati ya Sussexes na Trump utifashe neza.

Mu mwaka wa 2023, Heritage Foundation yatanze ikirego isaba ko ibyangombwa by'ubuhunzi bya Harry byerekanwa, nyuma yo gusaba amakuru binyuze mu itegeko ry'ubwisanzure mu kubona amakuru (Freedom of Information Act) ariko ntibabihabwe. 

Mu kwezi kwa Werurwe 2024, urukiko rwa Washington, D.C. rwategetse ko amakuru ajyanye n'ibyangombwa bya Harry atangwa. Icyakora, mu kwezi kwa Nzeri 2024, urubanza rwarafunzwe kubera impapuro ebyiri zashyizweho kashe. 

Heritage Foundation yahise isaba ko icyemezo giteshwa agaciro kandi hagashyirwa ahagaragara inyandiko z'ibanga hagati y'umucamanza na Minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu. Umucamanza yategetse ko abavoka ba Harry na Heritage Foundation bitaba urukiko rwa Washington, D.C. ku itariki ya 5 Gashyantare 2025. 

Uwahoze ari Minisitiri w'imbere mu gihugu, Suella Braverman, nawe yashyigikiye ko inyandiko z'ubuhunzi za Harry zishyirwa ahagaragara, avuga ko hari "impamvu ikomeye ituma Perezida Trump agomba kwivanga muri iki kibazo." 

Ibi byose byerekana ko n'ubwo Trump atateganya kwirukana Harry, iki kibazo cy'ubuhunzi bwe kiracyari mu manza kandi gishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza ha Harry muri Amerika.

Trump ashobora kwemerera Igikomangoma Harry n'umugore we kuguma muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND