Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sylvie Simbi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘This is Love’ mu rwego rwo kwibutsa abantu ko urukundo rw’Imana rusumba izindi zose.
Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Sylvie Simbi, wavukiye i Roma mu Butaliyani ku babyeyi b’Abanyarwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘This Is Love’.
Iyi ndirimbo ikaba ihuye n’icyerekezo cye cyo gukora umuziki urenga imbibi mpuzamahanga, umuziki utanga icyizere n’umucyo ku bari mu bibazo bitandukanye.
Mu mwaka wa 2024, Sylvie nibwo yakoze indirimbo ‘I Worship Only You’ yabaye imbarutso y’urugendo rwe rw’umuziki yakuze akunda dore ko mu bwana bwe yakuze aririmba ndetse atambira Imana aho yasengeraga hose.
Mu gusobanura icyamuteye kwandika iyo ndirimbo, Sylvie yavuze ko ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka 1 Yohana 4:10. “Urukundo nyarwo si uko twe twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze mbere ikaduha umwana wayo ngo aducungure ku cyaha,”.
Yavuze kandi ko intego ye ni ugukumbuza abumva indirimbo ko urukundo rw’Imana ruhari, ari ukuri kandi buri wese ashobora kurubona, rwongera imbaraga kandi rugahumuriza buri wese igihe cyose.
Asobanura uburyo yakozemo iyi ndirimbo, Sylvie yabwiye InyaRwanda ati “Natangiriye ku magambo y’indirimbo, maze uko natekerezaga ku byo nanditse, injyana yaje gake gake uko nandika kandi numva ni nziza cyane.”
Uyu muhanzikazi uri kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yahuye na zimwe mu mbogamizi zo kubona abo bakora mu buryo bworoshye haba mu ikorwa ry’indirimbo cyangwa se mu bikorwa byo kuyamamaza.
Nyamara nubwo bimeze bityo, yizeye ko ku bw'imbaraga z’Imana n’urukundo akunze umurimo wayo,azabikora kandi umunsi ku wundi bizagenda neza. ati: “Nizeye ko nk’uko Imana yampaye kuyoboka uru rugendo, izanampa abantu bazajya bamfasha bakananshyigikira. Niba indirimbo zange zanagufasha ukumva hari ubufasha cyangwa ibitekerezo, mwanyandikira kuri Instagram @sylviesimbi cyangwa kuri email thegodkindgroup@gmail.com. Tuzafatanya gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.”
Sylvie yahisemo gusohora iyi ndirimbo ku munsi wa St. Valentin kugira ngo atange indi shusho y’urukundo abantu benshi badakunze gutekerezaho. Ati “Mu gihe umunsi wa St. Valentin ukunze kwibanda ku rukundo rw’abakundana, nashakaga gukoresha uyu munsi nk’umwanya wo kwibutsa abantu urukundo ruhebuje kurusha urundi, urukundo ruhoraho rw’Imana”.
Uretse iyi ndirimbo nshya n’izindi ari gutegura mu bihe bizaza, Sylvie afite intego yo gutegura igitaramo gikomeye i Kigali nk’umujyi w’ababyeyi be nubwo magingo aya atariho abarizwa.Ati “Byaba ari nko gutaha iwacu ndetse no kwishimira aho mvuka.”
Sylvie Simbi ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ushishikajwe no gukwirakwiza urukundo rw’Imana binyuze mu muziki. Yavukiye i Roma, mu Butaliyani, ku babyeyi b’Abanyarwanda, akura aririmba mu rusengero no ku ishuri, aho yakundiyemo cyane umuziki.
Mu mwaka wa 2011, yagaragaye mu ndirimbo y’Abataliyani yaje ku isonga ku rutonde rw’iza pop zikunzwe hanyuma anatangira gukora ibitaramo bikomeye hirya no hino.
Nyuma yaho gato, yafashe ikiruhuko kugira ngo yibande ku masomo ye, maze arangiza amasomo ya kaminuza aho afite MBA yakuye Oklahoma Christian University, MSc muri Finance and Financial Law yakuye SOAS kaminuza ya London, Masters muri Economic Security, Geopolitics na Intelligence from the United Nations Association yakuye mu Butaliyani hamwe na BSc mu International Economics, Management, and Finance yakuye muri Kaminuza ya Bocconi.
Sylvie ni umunyamategeko wemewe mu Bwongereza no muri Wales, ubu akaba akora mu miryango mpuzamahanga ariko agakomeza guhanga umuziki. Mu buzima bwe, yagiye atura mu mijyi itandukanye nka Milan, Kigali, Londres, na Paris, aho ubu abarizwa i Roma.
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sylvie Simbi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'This is love' igamije kwibutsa abantu ko hejuru y'urukundo rw'abantu hari urukundo rw'Imana
Ni indirimbo ya Kabiri Sylvie Simbi ashyize hanze mu zo yakoze wenyine
Kanda aha urebe indirimbo nshya 'This is love' ya Sylvie Simbi
TANGA IGITECYEREZO