Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo (International Condom Day) watangijwe ku mugaragaro mu 2009 n'umuryango AHF (AIDS Healthcare Foundation) aho wizihizwa tariki 13 Gashyantare buri mwaka , ukaba ufite intego yo kurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uyu munsi ufite intego zo gukangurira abantu gukoresha agakingirizo nk'uburyo bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) no kwirinda inda zitateguwe.
Kugeza ubutumwa ku bantu benshi mu buryo budakakaye:
Kwerekana ko gukoresha agakingirizo atari ikintu kigomba guteza ipfunwe, ahubwo
ari ikimenyetso cy'urukundo no kwita ku bandi.
Gusobanura urukundo rw’umutekano: Umunsi w’agakingirizo
n’umunsi wa Saint Valentin bigaragaza ko urukundo rugomba kujyana n’umutekano
no kwita ku buzima bw’imyororokere.
Ubushakashatsi bwakozwe n'AHF bwagaragaje ko gukoresha
agakingirizo bigabanya 98% y'amahirwe yo kwandura VIH/SIDA iyo gakoreshwa neza.
Nubwo abantu benshi bari bafite ubumenyi ku kamaro
k'agakingirizo, hari abakibona ko kutagakoresha ari "ikimenyetso
cy'urukundo rw'ukuri," bigatuma imyumvire igikeneye guhinduka.
Ibirori n'ibikorwa by'ubukangurambaga: Mu mijyi minini, nka
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Afurika y'Epfo n'u Buhinde, abategura iyi gahunda bashyiraho
ibirori, batanga udukingirizo ku buntu, ibiganiro ku kamaro k'agakingirizo, uko
gakoreshwa neza n'uruhare rwako mu kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Mu bihugu bya Afurika nka Kenya, Uganda n'u Rwanda, gahunda
ishyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye
n’ibigo nderabuzima, imiryango itari iya Leta (NGOs), n’amadini. Ibi bikorwa
cyane mu mashuri no mu dusantire tw’ubucuruzi.
Muri iki gihe, ibikorwa byinshi byakorerwaga ku mbuga
nkoranyambaga. AHF yakoresheje amashusho, ibiganiro, n'amafilime magufi ku
mbuga nka YouTube, Instagram, na TikTok.
Hashtags nka "Love Safely" cyangwa "Wrap It
Up" zakoreshejwe gukangurira abantu gukoresha agakingirizo nk'igice
cy'urukundo rwuzuye.
Kwibanda ku Rubyiruko no mu Mashuri
Mu bihugu byinshi, cyane cyane muri Aziya n’Afurika, gahunda
y’ubukangurambaga ku agakingirizo yibandaga ku rubyiruko, igahabwa inyigisho mu
mashuri no gushyiraho "clinics" z'abakiri bato mu rwego rwo kubaha
serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.
Kuva iyi gahunda yatangira mu 2009, urwego rw’ubumenyi ku
kamaro k’agakingirizo rwiyongereye cyane, cyane mu rubyiruko.
Mu bihugu bimwe, urugero rw’imikoreshereze y’agakingirizo
rwarazamutse, bigabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda
zitateguwe.
Uyu munsi uributsa abantu ko kwirinda bigomba kuba igice
cy’ubuzima bwa buri munsi, cyane mu bihe nk’ibya Saint Valentin, aho urukundo
ruba mu ishusho idasanzwe. Ni uburyo bwo guhuriza hamwe umunezero w'urukundo
n’umutekano w’ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO