Josh yasohoye iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, mu rwego rwo kugaragariza umubyeyi we urukundo amukunda, yahuje no kwizihiza umunsi wa 'Saint Valentin' wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare buri mwaka.
Uyu muririmbyi yavuze ko guhimbira indirimbo umubyeyi we, ahanini yashingiye ku rukundo akunda umubyeyi we. Ati "Ni indirimbo natekereje ahanini kubera ukuntu nkunda Mama, numvaga ariyo mpano namuha."
Yavuze ko ari inshuti n'umubyeyi we bituma atekereza ko yakora igishoboka cyose mu kumushimisha. Ishimwe yavuze ko umubyeyi we yamubereye intwari, aho Se atari.
Ati "Yambereye umubyeyi w'intwari, navutse ndi umwana umwe, arandera, ntiyajya mu bindi abandi bajyamo. Akantoza umuco, uburere, ikinyapfubura, ndi uwo ndiwe kubera uyu mubyeyi Mama."
Ishimwe yavuze ko hari ibihe byinshi yanyuranyemo n'umubyeyi bituma 'n'uyu munsi mbizirikana'. Ati "Mba numva ari ibintu bidasanzwe kuba turi kumwe."
Ku wa 20 Ugushyingo 2024, Josh Ishimwe yatunguye umubyeyi we amukorera ibirori by'agatangaza ku munsi we w'amavuko.
Uyu musore w'imyaka 25, ni umwana w'ikinege ndetse mu buhamya bwe avuga ko yakuze atazi Se kugeza na n'ubu.
Ubuzima bukakaye yakuriyemo yitabwaho na Mama we gusa, none akaba amaze kuba umusore, byongeye akaba ari umuhanzi womora imitima ya benshi kubera inganzo yashibutse kuri nyina, bituma arushaho gukunda cyane umubyeyi we.
Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yanyuze mu matsinda y’abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi [Ngenzi y'Intore] na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Mu 2017, Josh Ishimwe yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo "mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi". Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.
Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’ n'izindi zitandukanye, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
Josh
Ishimwe yatangaje ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira mu buryo
bwihariye umubyeyi we
Ishimwe
yavuze ko afitanye ibihe byihariye yagiranye n’umubyeyi we ahora azirikana
Josh
yavuze ko ashimira umubyeyi we kuba yaramureze ari wenyine ‘ikinege’

Ishimwe
yavuze ko azahora ashima umubyeyi we kubera ukuntu yamureze
Mu 2023, Josh Ishimwe yakoze igitaramo cyabereye muri Camp Kigali, aho yahaye impano yihariye umubyeyi we
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NKUNGANYE IKI’ YA JOSH ISHIMWE