Ibyo Kendrick Lamar yakoze ku mukino wa Super Bowl byahinduye amateka, ariko ntibyabaye gusa umwanya wo kuririmba ahubwo byanabaye n’umwanya wo kumurika imideli, ipantalo ya bell-bottoms yambaye yahise yamamara cyane.
Ipantalo yari yambaye iri mu bwoko bwa bell-bottoms akaba yarayambaye imbere y'abantu barenga miliyoni 130 barebye Kendrick aririmba mu kibuga cya Superdome giherereye muri New Orleans.
Uyu muraperi usanzwe uzwi mu ndirimbo, bivugwa na benshi ko yamuhinduriye ubuzima muri muzika Not like us, ni na yo yaririmbye tariki 9 Gashyantare 2025. ubwo yandikaga amateka nubwo bamwe bavuga ko yaserutse nabi. Icyagaragaye suko yaririmbye ahubwo n'imyambarire ye yahinduye byinshi, aho ipantalo yari yambaye yaguzwe akayabo nk'uko bitangazwa na TMZ.
Kendrick yakomezaga kugurura izina rye mu muzika, yambaye inkweto za "Nike Air DT Max" ziri mu bwoko bwa sandari "Deion Sanders" ariko zigaragara mu buryo bwa bell-bottoms. Uyu muraperi akomeje gushimangira urukundo rwe n'ubushobozi bwe kuri muzika.

Ipantaro umuraperi Kendrick Lamar yambaye muri halftime show