RURA
Kigali

Uko washimisha uwawe ku munsi w’abakundana bitagusize mu cyobo njyabukene

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:12/02/2025 10:35
0


Mu gihe habura amasaha make ngo hirya no hino ku isi bizihize umunsi w’abakundana uzwi nka St Valentin, igihangayikishije benshi ni kuzafata neza abakunzi babo ariko bakagorwa nuko ari ibintu bihenze.



Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi hirya no hino ku isi abantu batandukanye baba bashyize ibitekerezo ku bakunzi babo kurusha indi minsi yose. Aha usanga buri umwe agerageza gukora ibishoboka byose ngo ashimishe uwo bakundana, rimwe na rimwe ugasanga binagusize mu bucyene.

Gusa burya si ngombwa ngo ukoreshe amafaranga menshi kugira ngo wereke umukunzi wawe ko umukunda koko, kuko ushobora no kugaragaza urukundo rwawe bidasabye ibya mirenge. Aha tugiye kureba ibintu wakorera umukunzi wawe ku munsi w’abakundana, kandi bidasabye amafaranga menshi.


1.      Gutekera umukunzi wawe

Ushobora kuba umaranye igihe kitari gito n’umukunzi wawe ariko atararya ku biryo watetse, by’umwihariko ku bahungu. Kurya ibiryo byatetswe n’umukunzi wawe ni kimwe mu bintu bishimisha abakobwa cyane, gusa ikibazo kibaho nuko abahungu bakunze kuba batazi guteka.

Gusa no ku ruhande rw’abahungu, nabo kurya ibiryo byatetswe n’umukunzi we ni ibintu bimushimisha, hamwe ufite n’umukozi wamuha akaruhuko uwo munsi akaba ari wowe uteka.

 

2.      Niba ari umugore wawe cyangwa umugabo wawe, reba ka kantu mu rugo ahora agusaba gukora ugakore.

Hari nk’igihe hari nk’ahantu umukunzi wawe aba amaze iminsi akubwira gukora isuku nk koza amadirishya cyangwa ibindi, uwo munsi ubikoze ni ibintu byamushimisha cyane. Aha kandi aramutse hari nk’akantu akunda kugusaba kumugurira ukabisuzugura atari nuko bihenze, kuri uyu munsi wakamugurira.

 

3.      Kumwandikira indirimbo cyangwa umuvugo.

Indirimbo cyangwa umuvugo ni ikintu ushobora guhmbira uwawe, ugashyiramo inkuru y’urukundo rwanyu, ibyo mwanyuzemo n’amarangamutina yawe umwibutsa ko umukunda, bikamushimisha cyane.

Aha ntabwo bisaba kuba uri umuhanga cyane mu kuririmba cyangwa mu kwandika imivugo, ahubwo icyo uba ugomba kwibandaho nuko umukunda, aho birangira ari n’ibintu bimusekeje cyane bitewe n’uburyo uba ubikozemo.

 

4.      Kwifashisha inshuti zawe n’umuryango.

Aha si kubifashisha mu buryo bw’amafaranga, ahubwo ushobora kubwira inshuti zawe n’abagize umuryango bakagenda bandika ubutumwa bugaruka ku bintu bakunda ku Rukundo rwanyu, ndetse by’umwihariko ku mukunzi wawe.

Kuba inshuti n’umuryango w’umuntu mukundana bashyigikiye urukundo rwanyu, ni ibintu bishimisha buri umwe.

 

5.      Kwikorera Valentine card.

Kimwe mu bintu bigurwa cyane ku munsi w’abakundana harimo n’aya makarita afasha abantu kugenera abakunzi babo ubutumwa bwuje amagambo aryoshye, bifuza kubabwira kuri uyu munsi.

Gusa wifashishije urupapuro, ikaramu y’igiti ndetse n’ikaramu isanzwe, ushobora kwikorera ikarita nk’iyi. Aha wakwibanda ku bihe byiza mwagiranye ndetse n’amagambo meza wifuza kumubwira.

Ibi byakunda neza mu gihe uri umuntu usanzwe azi gushushanya ndetse unafite umukono mwiza, gusa utanabishoboye wakwegera undi muntu akagufasha.

 

Mu byo wakorera umukunzi wawe ku munsi w’abakundana ntabwo wakwibagirwa kumuha indabyo, gusa nazo si ngombwa ko uzigura nk’uko benshi bakunze kubikora.

Uramutse utuye ahantu wabasha kubona ubusitani ukuramo indabyo birashoboka ko ushobora kuzitunganyiriza, cyangwa waba utarabona nyinshi ukareba akarabyo uza kumuha mu buryo buraza no kumusetsa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND