Rutahizamu w’umunyarwanda, Gitego Arthur yaraye atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards nyuma yo kunanirwa kumvikana ku bikubiye mu masezerano bari bafitanye nk’uko abari hafi y’uyu mukinnyi babitangaza.
Tariki 2 Gashyantare 20204, nibwo Gitego Arthur yerekeje mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ku masezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore w’imyaka 23 akigera muri iki gihugu, yatangiye yitwara neza ndetse atangira kugereranywa na Kagere Meddie wigeze kuhanyura. Gusa mu gihe umwaka we wa mbere warimo ugana mu mahina,ntabwo yahiriwe ndetse hatangiye kubaho gushwana n’ikipe.
Zimwe mu mpamvu zatumye Gitego Arthur
atandukana n’ikipe ye
Tuganira
n’umwe mu bakinnyi bakinanaga n’uyu musore muri Kenya, yadutangarije ko Gitego
Arthur kugira ngo atandukane na AFC Leopards harimo ikibazo cy’ubwana.
Uyu
mukinnyi aganira na InyaRwanda yatangiye agira Ati” Gitego yaje ari umukinnyi
mwiza kandi utanga icyizere. Gusa nyuma yaje kubona amakipe agara kuri 2 harimo
ikipe yo muri Romania ndetse no muri Israel. Nk’uko amasezerano ye yabivugaga
Gitego mu gihe yari kuzabina ikipe imushaka bagombaga kugabana 50 kuri 50. Icyo
gihe Gitego yashakaga kujya muri Romania mu gihe ikipe yo yashakaga ko ajya
muri Israel, byose birangira byanze.
Uyu
mukinnyi avugako kandi Gitego hari amafaranga atahawe kandi yari akubiye mu
masezerano. Yagize Ati” indi intandaro ya byose. Mu masezerano ya Arthur harimo
y'uko buri Gitego atsinze azajya yishyurwa 100$ naho umupira uvamo igitego
agahabwa 50$, gusa ngo ntayo yari agihabwa ndetse byageze aho ikipe ireka ku
muhemba ndetse n’amafaranga bamwishyuriraga inzu barayahagarika.
Gitego yaraye ahawe urupapuro rumwemerera gutandukana n'ikipe yakiniraga ya AFC Leopards
Ubwo
Gitego yangaga kujya muri Israel, ikipe yamubwiye ko hari ibyo ikipe
yamutanzeho kugira ngo bamushakire ibyangombwa by'inzira bityo ko bazabikura ku
yo bari kuzamuha ku bitego yatsinze.
Uyu mukinnyi yakomeje agira ati “Ibi
ntabwo Gitego Ntabwo gitego yabyishimiye ndetse ubwumvikane buke buba
buratangiye hagati y’ikipe yacu n’umutoza kuko yashakaga Gitego, ariko bikaba
bibi kurushaho kuko Gutego yari afite umusaruro mubi utamurengera.”
Andi
makuru ava muri Kenya avuga ko uyu musore wahoze akinira ikipe ya Marine FC
yaba yaritwaye nabi hanze y’ikibuga ndetse rimwe na rimwe agasiba imyitozo,
byatumye iyi kipe ihitamo gutandukana nawe yari agifite amasezerano.
TANGA IGITECYEREZO