Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Mbwira', Yampano ari gushinjwa ubuhemu n'umukobwa witwa Umuhoza Aline wari warayiguze mu mwaka wa 2023 ariko Yampano akamuca ruhinga nyuma akayikorana na Makanyaga Abdoul.
Mu mwaka wa 2023, Umuhoza Aline yitabiriye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahura n’umwe mu bahanzi bashimye inganzo ye hanyuma amusaba ko yashyira imbaraga mu kwihangira ibihangano bye byinshi.
Uwo
muhanzi yamubwiye ko mu gihe atabibonera umwanya uhagije, yamuhuza n’umusore
uzi kwandika indirimbo mu Rwanda hanyuma akamwandikira indirimbo akayimuha.
Umuhoza
Aline usanzwe aririmba mu bukwe aho muri Leta Zunze Ubumwe, yemeye atazuyaje
hanyuma bamuhuza na Uworizagwira Florien wari umuhanzi ukishakisha icyo gihe
ariko akaba yari umuhanga mu kwandika indirimbo nziza.
Florien
Uworizagwira Alias Yampano, yavuganye na Umuhoza Aline bumvikana kugura
indirimbo bise ‘Mbwira’ icyo gihe Yampano amuca amafaranga 400$ hanyuma bajya
mu biciro.
Nk’uko
umuguzi n’umugurisha bajya mu biciro, aba nabo bagiye mu biciro hanyuma
bumvikana ko indirimbo ‘Mbwira’ igomba kugura 300$ gusa nyuma Yampano yagiye
yohererezwa andi mafaranga yo kuyitunganya kugira ngo ayimuhe imeze neza nk’uko
InyaRwanda yabyiboneye.
Mu
rwego rwo kugira ngo ayikore ayisoze, Yampano yasabye Umuhoza Aline kubanza
kumwishyura 200$ ya mbere nuko ku wa 27 Nzeri 2023 ayo mafaranga agera kuri
Yampano icyo gihe yanganaga na 233,568.00 Rwf.
Mu
gukomeza kureshya umuguzi, Yampano yumvikana avuga ko ari umuririmbyi mwiza
yizeye ko azabasha kuririmba neza iyo ndirimbo yari agiye kumugurisha nuko
agahita amubwira ko ikibazo kiri gutuma itaboneka kare ari uburyo bwo kugera
kuri sitidiyo yabuze (Asobanura itike) hanyuma agasaba uyu mukobwa kumuha
amadorali 10 ngo agere aho indirimbo iri.
Nk’uko
bari babyumvikanye, Yampano yakoze ibyo yasabwaga byose hanyuma akibisoza, ku
wa 03 Ukwakira 2023 ahabwa andi madorali 100 yari yasigaye nawe atanga
indirimbo nk’uko bari babyumvikanye.
Nyuma
y’aho, uyu mukobwa yatangiye gukoresha igihangano cye nyuma yo kukigura aho
yaririmbaga iyi ndirimbo mu bukwe yajyagamo kuva icyo gihe ndetse yewe nawe
akavuga ko ari indirimbo abageni benshi bakundaga kuririmbirwa.
Mu
minsi ishize, Aline Umuhoza yagiye kumva yumva ya ndirimbo yaguze na Yampano yageze ku
rubuga rwa Spotify aho yayiririmbanaga na Makanyaga Abdul.
Aline Umuhoza yaje guhamagara Yampano ariko ntibumvikana ari na byo byahise bituma Yampano
amu-Blocka ku mbuga nkoranyambaga ze kubera ko uyu mukobwa yamuhamagaye
akamubwira nabi.
Ku bwo
kutabasha kumuhamagara no kumuvugisha, Aline Umuhoza yanyuze kuri Ally Soudy hanyuma
amusaba ko yamuvugishiriza Yampano nuko Ally Soudy ahamagara Yampano amusaba
kuganira na Aline kugira ngo ibyo bitajya hanze bikangiza isura ya Yampano.
Mu
biganiro baje kugirana nyuma y’aho, Yampano avuga ko "Nabikoze kugira ngo
nkukangure. Buriya nka nyuma y’imyaka itanu uzajya uvuga ngo Yampano wa kirara
we."
Aline
asaba Yampano gusiba iyi ndirimbo ku mbuga zose zicuruza imiziki ariko Yampano
akamubwira ko bitashoboka kuko Yampano yanditse indirimbo bityo akiyifiteho
ububasha ndetse no ku mbuga zicuruza imiziki bazi ko igihangano ari icya
Yampano.
Nyamara
n’ubwo bimeze bityo, Yampano avuga ko yagurishije iriya ndirimbo abizi neza ko
ari nziza ahubwo yari afite ikibazo cy’ubukene kandi ko yari abizi neza y’uko
ibi bihe bizagera akaba ariyo mpamvu Yampano yayimugurishije mu buryo bwa
Magendu.
Ati
“Umuntu yanditse ikintu hanyuma ukavuga ngo nta burenganzira agifiteho? Nkubwize
ukuri, kugura ubutaka utabufitiye icyangombwa n’iyo ugiye kurega bakwita
umusazi.”
Akomeza
agira ati “Nari nkeneye amafaranga. Naravugaga nti uyu muntu nimwaka amafaranga
ntabwo arayanguriza, reka nze mutege iki kintu kuko igihe nzagikenerera
nzakisubiza kuko nkifiteho uburenganira kandi uburyo tukiguze ni magendu. Abantu
ni babi.”
Yampano yumvikanisha ko mu gihe byaba ngombwa, yasubiza uyu mukobwa amafaranga ye ndetse yewe yanamukubira kabiri naho ibyo gukuraho iyi ndirimbo atabikozwa.
Ati
“None se niba mfite inyishyu y’ayo mafaranga? Niyo wambwira ngo nkukubire
kabiri nayaguha kuko izayinjiza.”
Uyu
mukobwa amubwira ko akeneye indirimbo ye n’aho ayo mafaranga nawe ayafite,
Yampano akamubwira ko ntayo ateze kumuha kuko Aline atazi kwandika kandi ko
iryo ari isomo agomba kubona kugira ngo abanze ajijuke acane ku jisho.
Mu
kiganiro cy’aba bombi InyaRwanda yumvishije, Yampano avuga ko kugira ngo
yongere ayimuhe uwo mukobwa byamusaba kwishyura miliyoni eshatu kuko agaciro k’iyo
ndirimbo atariko yari ikwiye ahubwo yari akeneye amafaranga abona nta kindi
yatangamo igitambo keretse iyo ndirimbo.
Yampano
asaba uyu mukobwa no kugira inama inshuti ze z’abanyamuziki kuza mu muziki bazi
ibyo baje gukora kuko nibitagenda gutyo Imana izabahana. Ati “Mujye muza mu
muziki muzi agaciro kawo kuko nibitagenda gutyo, Imana izabahana.”
Kugeza
aka kanya, indirimbo iracyari ku mbuga zicuruza imiziki za Yampano dore ko we
yivugira y’uko byamutwara amezi abiri kugira ngo iveho akongera akavuga ko uyu
mukobwa agomba kumuha miliyoni eshatu cyangwa se Yampano akamusubiza ayo yamuhaye.
InyaRwanda ifite amakuru y'uko kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, Aline Umuhoza ahagarariwe n'abo mu muryango we afite hano mu Rwanda, baza kugeza ikibazo muri RIB hanyuma Yampano agakurikiranwa kuri iyi ndirimbo.
Umuhoza Aline yaguze indirimbo 'Mbwira' mu mwaka wa 2023
Uyu mukobwa ntakozwa ibyo gusubizwa amafaranga ahubwo yifuza ko Yampano yamusubiza indirimbo ye
Umuhoza Aline yabwiye InyaRwanda ko yari mu mishinga yo gukorera videwo iyi ndirimbo Yampano yisubije
Yampano avuga ko yagurishije indirimbo kubera ubukene akaba ariyo mpamvu yayigurishije mu buryo bwa magendu ngo azabashe kuyisubiza
Yampano avuga ko bibaye ngombwa yasubiza amafaranga ariko atakwemera gukuraho indirimbo 'Nakoranye na sogokuru Makanyaga'
Ally Soudy yahamagaye Yampano amusaba kuganira na Aline akareka kwiteza abantu
Reba indirimbo 'Mbwira' Yampano yashyize hanze ari kumwe na Makanyaga Abdoul
TANGA IGITECYEREZO