RURA
Kigali

Ese Imana ibaho? Inzobere zitanga igisubizo kuri iki kibazo cyabayeho igihe cyose

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/02/2025 12:28
0


Nubwo nta kimenyetso gifatika gihari cyemeza ko Imana ibaho, hari abemeza ko kuba ubuzima buhari ubwabyo ari gihamya y’ukuri kwayo. Gusa hari abibaza bati: "None se Imana irahari, niba ihari, ifite ishusho ki?".



Kuva kera ikibazo cy’uko Imana ibaho cyangwa itabaho cyatumye abayobozi b’amadini, abanyabwenge n’abaturage bagira impaka ndende kuri iki kibazo. Iki kibazo kinajyanye no kumva impamvu abantu babaho ku isi, bikaba bifitanye isano n’inkomoko y’ikirere cyabayeho nyuma y’iturika ridasanzwe (Big Bang) habura imyaka miliyari 14 ngo ikiremwa muntu kibeho.

Imana mu bumenyi no mu muco

Mu muco rusange, Imana yagiye isobanurwa mu buryo butandukanye, cyane cyane nk’umugabo ufite ubwanwa n’imyambaro y’umweru, nk'uko bigaragazwa n'ibihangano by’ubugeni bya Michelangelo, by’umwihariko ifoto ye The Creation of Adam kuri Kiliziya ya Sistine mu Butaliyani.

Nyamara, abahanga mu by’imyemerere bavuga ko Imana atari umuntu. Dr. Ilia Delio, inzobere mu iyobokamana muri Kaminuza ya Villanova muri Amerika, avuga ko abantu bagize Imana nk’umuntu, nyamara bidakwiye.

Ati: "Imana ntabwo ari umuntu w’umugabo cyangwa w’umugore, ahubwo ni igitekerezo cyangwa imbaraga zitagira ishusho, zitabonerwa gihamya mu buryo bw'ubumenyi."

Ku rundi ruhande, Alexandros Batalias, umuhanga mu mibanire, ubwenge bw'ubukorano (AI) n’iyobokamana muri Kaminuza ya Cambridge, avuga ko Imana itagereranywa n'ibintu bisa n'ibiboneka mu isi. Ati: "Nta buryo bwemewe bwagaragaza ko Imana ibaho cyangwa itabaho, kuko Imana irenze imitekerereze ya muntu".

Ubushakashatsi bw’abahanga n’imiterere y’ibiriho

Mu gitabo cyo mu mwaka wa 2010, Porofeseri Stephen Hawking yavuze ko siyanse y'iki gihe itasize Umuremyi kandi siyanse isobanura neza inkomoko y'isi n'ijuru nk'uko tubikesha reddit.com.

Abahanga mu bumenyi nka Stephen Hawking na Richard Dawkins bemeza ko nta kimenyetso cy’uko Imana ibaho, kandi ko ubumenyi bwagaragaje inkomoko y’ikirere bitagombye gusaba Umuremyi.

Mu gitabo cye “The Grand Design” cyasohotse mu mwaka wa 2010, Hawking yagaragaje ko "ikirere cyabayeho kuko amategeko ya fiziki yatumye gishingwa". Yavuze ibi yirengagije igitekerezo cy’uko Imana ari yo yatanze ubuzima.

Dawkins, avuga ko ukwemera Imana gushingiye ku marangamutima, aho abantu biyumvisha ko hari icyaremye ubuzima bwabo. Muri The God Delusion, yanditse ko "Gutekereza ko hari ikintu runaka cyagenewe gutanga ubuzima n’icyerekezo ni ukwibeshya."

Ese Imana izahora ari ikibazo kitagira igisubizo?

Kugeza ubu, ibibazo by’uko Imana ibaho cyangwa itabaho biracyagibwaho impaka. Benshi bemera ko ibimenyetso bitangwa n’abahanga mu by’ubumenyi bidasobanura neza inkomoko y’ubuzima, mu gihe abandi bavuga ko kutabona igisobanuro ntibisobanuye ko Imana ibaho.

Kuba iki kibazo kitarabonerwa igisubizo ntibibuza abantu gukomeza kwizera cyangwa kutizera Imana. Kandi uko ubumenyi bukomeza gutera imbere, impaka ku buso n’imiterere y’ikirere no ku bwihindurize bw’ubuzima zizakomeza, hagishakishwa niba koko Imana ari igitekerezo cya muntu cyangwa ari ukuri kudashidikanywaho.


Impuguke zivuga ko abantu bafata Imana bakayigeranya nk'umugabo w'umunyembaraga nk'uko bigaragara kuri iyi shusho


Kubaho kw'Imana rwose bifitanye isano n'impamvu abantu bari kuri iyi si. Iyi shusho yashushanyijwe na Johann Michael mu itorero rya Mutagatifu Charles mu mujyi wa Vienne muri Otirishiya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND