Titi Brown, icyamamare mu mbyino zitandukanye ndetse na Nyambo ukina filime wigaruriye imitima ya benshi cyane abigitsina gabo kubera ikimero cye, bagiye gusohora filime yabo ya mbere yitwa "Love Wins". Iyi filime izajya hanze bwa mbere ku munsi w’abakundana, tariki ya 14 Gashyantare, ikaba ari umushinga wahuriyemo impano zitandukanye.
Nyuma y’amakuru yacicikanaga avuga ko Ishimwe Thierry [Titi Brown] na Nyambo Jesca [Miss Nyambo] batandukanye, byaje gutahurwa ko ibi byose byari amayeri yo kwamamaza filime yabo, aho bashakaga gutuma abantu bayitega amaso.
Gusa ibivugwa ko baba bafitanye umushinga w’ubukwe byakomeje gucicikana, nubwo amakuru ahamye ku byo kurushinga atarashyirwa ahagaragara. Hari abemeza ko uru rugendo rwo gukora filime rwanashobora kuba rwiganjemo imyiteguro y’ubukwe bwabo.
Filime "Love Wins" izajya igaruka ku nkuru z’ubuzima bwa buri munsi, ikazajya isohoka inshuro eshatu mu cyumweru: kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu, aho buri gice kizajya kigira inkuru yacyo yihariye.
Izanyuzwa kuri shene ya YouTube yabo, kandi integuza yayo yamaze kujya hanze. Titi Brown yagize ati: “Tugiye gutangira filime ngewe na Nyambo. Ni we wayanditse, kandi abantu bagende bakore ‘subscribe’ kuri shene ya YouTube izajya icaho iyi filime ‘Love Wins.”
Titi Brown yagaragaje ko yishimira kuba ari umwe mu bafasha kuzamura impano nshya mu ruganda rwa sinema, ati: “Nishimira kubona uburyo bushya bwo gushyigikira impano nshya no guteza imbere sinema yacu.”
Izagaragaramo abakinnyi bamenyerewe mu ruganda rwa sinema nyarwanda barimo Tity Brown, Nyambo, Linda, Zaba, Skot, na Tonny. Harimo n’abakinnyi bashya bazamurirwa muri uyu mushinga, witezweho byinshi mu kwerekana amashusho meza n’inkuru ziryoheye abazireba.
Urukundo rwa Titi Brown na Nyambo rwakomeje kwigaragaza mu ruhame, by’umwihariko mu mwaka wa 2024, aho buri wese yasangije amagambo yuje amarangamutima ku munsi w’isabukuru y’undi. Gusa iyo itangazamakuru ribabajije ku rukundo rwabo, basubiza ko ari aba Besto [inshuti zisanzwe], bakanongeraho ko buri umwe afite undi mukunzi.
Mu kwezi kwa Mata 2024, Titi yagaragaje ko Nyambo yabaye umuntu w’ingirakamaro cyane mu buzima bwe nyuma y’ibigeragezo yanyuzemo, aho yavuze ati: “Watumye menya urukundo rw’ukuri. Kubana nawe ni ishema rikomeye, kandi buri munsi numva nishimye kuba ndi kumwe n’umuntu mwiza nkawe.”
Nyambo na we, muri Kanama 2024, ubwo yifurizaga Titi isabukuru y’amavuko, yamugaragarije urukundo agira ati: “Uri urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye, inshuti y’akadasohoka, umuntu w’ingenzi ku buryo amagambo atabasha kubisobanura. Wowe n’inseko yawe, umunsi ku wundi, mutuma mbaho nishimye.”
Nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa ibanga rikomeye dore ko bakunze kwiyita aba Besto, bivugwa ko bashobora kuba barateguye umushinga wo kurushinga, ariko bakaba barahisemo kudashyira ibintu byose ahagaragara.
Abakurikiranira hafi iby’urukundo rwabo, bafite amatsiko yo kureba niba ibivugwa bizagera ku musozo mu buryo bugaragara ni ukuvuga bagakora ubukwe cyangwa niba kuba banazanye filime Love Win ari indi migambi yo gusigasira umushinga wabo wa sinema.
Iyi filime bagiye gusohora yitezweho byinshi, yaba mu gutuma urukundo rw’ukuri rukomeza gushimangirwa no kuzamura impano nshya muri sinema nyarwanda. Benshi bategerezanyije amatsiko iby'urukundo rwabo bagize ibanga bakaruhisha mu ikote ry'uko ari aba Besto.
Amakuru avuga ko iyi filime yabo ishobora kuba inzira yo kubinjiza mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwabo bwite. Abakurikirana imyidagaduro n'abakunzi ba Titi na Nyambo by'umwihariko bazishimira cyane kubona Nyambo yambaye agatimba muri uyu mwaka wa 2025 dore ko couple yabo ikunzwe cyane.
Titi Nyambo bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2025
Titi na Nyambo bagiye gushyira hanze filime yabo bise "Love Wins"
TANGA IGITECYEREZO