Kigali

Umubyeyi yishwe n'ingona yahise inahitana umwana we wari urimo gushaka umurambo we

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:8/02/2025 22:50
0


Inkuru ikomeje gushengura benshi muri Indonesia ni iy'urupfu rw'umugore w'imyaka 64 wishwe n'ingona ubwo yari arimo kumesa, ndetse iyo ngona ikaba yahitanye n'umwana we wari urimo gushaka umurambo wa nyina.



Umugabo wa nyakwigendera Gabriel Sinyo w'imyaka 60, yumvise urusaku rutunguranye maze asanga umugore we ari mu menyo y'ingona. N'ubwo yagerageje kumutabara atera ingona amabuye, ntiyabashije kumurokora kuko yamukururanye mu mazi.

Nyuma y'aho, umuhungu wabo witwa Wilsilius Lomi w'imyaka 35, yifatanyije n'abaturage mu gushakisha umurambo wa nyina. Mu ijoro ry'uwo munsi, iyo ngona yaje kwica Wilsilius ubwo yari mu mazi mu bikorwa byo gushaka umurambo wa nyina.

Ingona yishe umubyeyi ndetse n'umwana we

Umurambo w'uyu musore wabonetse bukeye bwaho, uri ku ntera ya metero 500 uvuye aho yamwiciye, ugaragara ufite ibikomere ku maguru no ku nda. Kugeza ubu, umurambo wa Alvina nturaboneka, kandi ibikorwa byo kumushakisha birakomeje.

Indoneziya ni igihugu kiza ku isonga mu kugira ibitero byinshi biterwa n'ingona. Mu myaka icumi ishize, habayeho ibitero birenga 1,000, aho abarenga 450 bapfuye. Mu turere twa Bangka na Belitung, hihariye ibitero hafi 90% by'ibitero byose byabaye muri Indoneziya.

Impamvu nyamukuru y'ibi bitero ni ibikorwa by'ubucukuzi butemewe bw'amakoro, butuma ingona ziva aho zisanzwe ziba kubera kwa ngirika kw'ibidukikije. Ibi bikorwa byangiza ibidukikije bituma ingona zegera hafi y'aho abantu batuye, bikongera ibyago byo kugaba ibitero ku bantu.

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, inzego z'umutekano n'abashinzwe kubungabunga ibidukikije barasaba abaturage kwirinda gukorera ibikorwa hafi y'ibiyaga n'imigezi izwiho kubamo ingona, ndetse no kwitabira gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gusubiza ingona aho zisanzwe zibera.

Umurambo w'umubyeyi wakomeje kuburirwa irengero

Ibitero by'inyamaswa zo mugasozi bikunze guteza ibibazo mu baturage bitewe ahanini n'ibikorwa bya muntu

Umurambo w'umubyeyi wakomeje kuburirwa irengero

Umurambo w'umuhungu we waje kugaragara muri metero 500 uvuye aho ingona yamwiciye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND