Fentanyl ni umuti ukomeye ugabanya ububabare, ariko ukunda gukoreshwa nabi ugatera urupfu, ukaba ikibazo gikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga.
Fentanyl ni umuti ukomeye cyane ukoreshwa mu kugabanya
ububabare bukabije, by’umwihariko ku barwayi bari kubagwa cyangwa bafite
uburwayi buteye inkeke. Yakozwe bwa mbere mu 1959, iza gutangira gukoreshwa mu
buvuzi mu myaka ya 1960. Ifite imbaraga inshuro zirenga 80 ugereranyije na
morphine, ikaba ari yo mpamvu ikoreshwa ku gipimo gito cyane kugira ngo itagira
ingaruka mbi.
Uretse ikoreshwa ryayo mu buvuzi, Fentanyl yabaye ikibazo gikomeye kubera ikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko. Yakomeje gukwirakwira mu bacuruzi b’ibiyobyabwenge, ndetse abayikoresha bayifatina n’izindi nzoga cyangwa ibiyobyabwenge bikomeye nka heroin, bigatuma yica abantu benshi ku Isi.
Iyo umuntu afashe Fentanyl, ikora ku bwonko ihuza n’uduce twabwo twakira ububabare n’amarangamutima, bigatuma yumva atuje kandi atababara. Ariko kandi, iyo yafashwe mu buryo butemewe cyangwa mu kigero gikabije, ishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo gutakaza ubushobozi bwo guhumeka, gucika intege no kugira isesemi, gufatwa n’ibitotsi bikabije, kugira umutima utera gahoro, kugwa muri koma ndetse no gupfa bitewe no guhumeka nabi.
Ikibazo gikomeye ni uko Fentanyl ishobora gufatwa mu buryo bw'ibinini, amavuta ashyirwa ku ruhu (patches), cyangwa igafatwa nk’inshinge. Abenshi mu bayikoresha mu buryo butemewe, bayivanga n’indi miti cyangwa ibiyobyabwenge, bigatuma ingaruka zayo zirushaho gukomera.
BBC itangaza ko mu myaka yashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Bushinwa kuba inkomoko y’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora Fentanyl. Ni muri urwo rwego, Perezida Donald Trump yashyizeho imisoro ihanitse ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, agamije guhagarika ikwirakwizwa ry’ibi biyobyabwenge.
Ibihugu byinshi byamaganye izi ngamba za Amerika, bivuga ko zishobora guteza umwuka mubi mu bucuruzi mpuzamahanga no kugira ingaruka ku bukungu bw’isi.
Ibihugu bitandukanye byafashe ingamba zo kuyirwanya, zirimo gufunga inganda zitunganya ibiyobyabwenge mu buryo butemewe, kongera ibihano ku bacuruzi ba Fentanyl, gushyiraho amategeko akomeye ku ikoreshwa ry’uyu muti no gukorana n’ibihugu byo ku isi mu guhangana n’iki kibazo.
Umwanditsi : KUBWAYO Jean de la croix
TANGA IGITECYEREZO