Kigali

Ababitegura baterwa imijugujugu! Ni inde utanga uburenganzira bwo gutegura ‘Awards’ mu Rwanda?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2025 11:55
0


Kimwe mu bikomeza umuziki harimo n’itangwa ry’ibihembo hashimirwa abagize uruhare mu iterambere ry’uruganda n’ibindi. Kuko bituma abahanzi bamenya ko imbaraga bashyira mu bihangano byabo zibona agaciro.



Ibihembo bituma abahanzi barushanwa gukora indirimbo nziza kandi zifite ireme, kandi ababitsindiye baba bafite icyizere n’ishyaka ryo gukora cyane. 

Ikusanya bitekerezo rigaragaza ko indirimbo cyangwa Album yatsindiye igihembo iba ifite agaciro kanini mu buryo bw’ubucuruzi no kwamamara.

Mu bihugu byinshi usanga abatsindiye ibihembo babona amahirwe yo gukorana n’abaterankunga n’abandi bafite aho bahuriye n’inganda z’imyidagaduro.

Kuva mu myaka 20 ishize, mu Rwanda humvikanye amajwi y’abantu bategura ibihembo, ndetse n’ibihembo byinshi bigira amazina birimo nka Salax Awards, Kiss Summer Awards, The Choice Awards, Groove Awards Rwanda, Kalisimbi Entertainment Awards, Isango na Muzika Awards, Rwanda Entertainment Music Awards, Sifa Rewards n’ibindi.

N’ubwo ibi bihembo ari iby’imbere mu gihugu, ariko abahanzi bo mu Rwanda bagiye banahatana no mu bihembo byo hanze y’Igihugu birimo nka Afrima Awards ndetse na Trace Awards.

N’ubwo bimeze gutya ariko ijwi rya benshi rizamuka ryumvikana ko batishimiye uburyo ibi bihembo bitangwa, aho buri umwe agaragaza ko uwatwaye igikombe mu cyiciro atari abikwiriye.

Ni inde wemerera abantu gutegura ibihembo mu Rwanda?

Nsengiyumva Alphonse utegura ibihembo birimo ‘Rwanda Influencer Awards’ yabwiye InyaRwanda ko gutekereza gutanga ibihembo bibanzirizwa cyane no kureba abo ushaka guhemba, ndetse n’uburyo ushaka kuzakurikiza wemeza ko uwo muntu ariwe watsinze.

Ati: “Nshobora kuba ngiye gutanga ibihembo ku banyamakuru cyangwa se abakinnyi ba Siporo, nkabanza nkareba nkavuga ni nzashyiraho izihe ‘Category’ hanyuma se nzashingira kuki? Nkibaza nti umuntu uri buhembwe agomba kuba yujuje iki? Ubundi ibyo n’ibyo bintu by’ingenzi ugomba kuba wujuje mbere.”

Akomeza agira ati “Iyo wamaze gushyiraho ibyo bisabwa byose (Criteria) nta muntu n’umwe wakagombye ku gutuka.”

Yavuze ko mu busanzwe utegura ibihembo aba afite uruhushya (Certificate) ahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rushamikiye ku myidagaduro “Arts and Entertainment”.

Ati: “Iyo wamaze kwemeza ko mu myidagaduro igikorwa uzajya ukora ari ugutegura ibihembo cyangwa se gushimira abahanzi nibyo ukora. Rero, nta burenganzira usaba, kuko ubuhabwa n’uko uba ufite ‘Certificate’ ya RDB ikwemerera gukora imyidagaduro.”

Arakomeza ati “Muri serivisi RDB itanga nta cyangombwa cyo gutegura ibihembo kirimo, habaho ‘Arts and Entertainment’ akaba ari naho hakubiyemo ibikorwa byo gutegura ibihembo, iby’amarushanwa y’ubwiza n’ibindi.”

Nsengiyumva Alphonse yavuze ko iyo wiyemeje gutegura ibihembo ushyiraho ibyo uzagenderaho utanga ibihembo kuko “Uba ugiye guhemba abantu bitwaye neza mu bandi.” Ati “Rero shyiraho icyo uzagenderaho, numara kugishyiraho ugitangaze.”

Christian Abayisenga uri mu bagira uruhare mu gutegura itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards, yabwiye InyaRwanda ko gutegura ibi bihembo “Byaturutse ku bafatanyabikorwa bacu ndetse n’abanyamakuru bacu n’abakozi twiyemeza gushimira abahanzi Nyarwanda kubera ko bakora neza, kandi ibintu bakora bibavuna ariko ntibagire umuntu ubashimira.”

Ati “Nk’igitangazamakuru rero twaricaye dutegura ibyo bihembo. Hagamijwe nyine gushimira abahanzi, no kongera kubahuriza hamwe, rimwe na rimwe bakanaganira uko uruganda rumeze n’icyakorwa kugirango rutere imbere. Nta hantu rero twigeze twaka uruhushya rwo gutegura ibi bihembo.”

Kuki baterwa imijugujugu nyuma yo gutanga ibihembo?

Alphonse Nsengiyumva yavuze ko buri wese utegura ibihembo iyo agaragaje ibyo azashingiraho, ari byo biba imvano yo kuba bamwe bavuga ko batishimiye uburyo byagenze.

Ati: “Kuko uba washyizeho uburyo abantu bazabona aho bahera bagira icyo bavuga. Ni nabwo bareba ko wabyujuje. Ugenzura rero ibyo wakoze, ni bya bindi washyizeho uzagenderaho, ndetse n’abafana.”

Yavuze ko mu kwirinda ruswa, kujya kure y’ibyo wiyemeje no kwirinda amarangamutima utegura ibihembo “akwiye gushyiraho Akanama Nkemurampaka nk’uko byagendaga mu irushanwa rya Miss Rwanda.”

Ati “Bariya bagize Akanama Nkemurampaka bazagufasha gushyira mu bikorwa bya bindi watangaje uzagenderaho kugirango itangwa ry’ibihembo byawe bijye mu mucyo.”

Nsengiyumva Alphonse avuga ko kenshi guterwa imijugujugu kw’abategura ibihembo mu myidagaduro mu Rwanda, ahanini bishingira mu kuba ababitegura, batagaragaza neza ibyo bazagenderaho batanga ibihembo.

Ati “Ubundi iyo umaze gutangaza abahataniye ibihembo, wakabaye ugaragaza ibyo uzagenderaho, kuvuga ngo ni umuhanzi mwiza gusa w’umwaka nabwi bihagije, kuko ukwiye gusobanura uzagendera kuki umugira umuhanzi mwiza?”

“Icya kabiri rero abafana bashobora kugutera imijugujugu kubera ko babona uwo bari bashyigikiye atabonye igikombe ariko iyo washyizeho ibigenderwaho ukabitangaza bahita babona ko wenda wa muhanzi atari yujuje ibisabwa.”

Yanavuze ariko ko guterwa imijugujugu binaturuka mu kuba abahanzi ndetse n’abagenerwa bikorwa batarumva akamaro k’ibihembo, kuko bijya bitungurana kubona umuhanzi yikuye mu bihembo mu bihe bitandukanye, ku mpamvu ze bwite.

Yunganirwa na Abayisenga Christian wa Isibo Radio/TV avuga ko kuba hari abatera imijugugu ‘ibihembo ndetse n’ababitegura bitavuze ko Awards iteguye nabi’. Ati “Harimo abafana b’umuziki badakunda umuziki batazi n’icyo Awards ivuze. Awards rero ni ugushimira ibo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.”

Uyu mugabo ariko anavuga ko hari abategura ibihembo bagamije ubucuruzi, ariko kandi n’abandi babitegura bagamije urukundo rw’umuziki. Yavuze ko buri wese akwiye guharanira kumva neza akamaro k’ibihembo no kubishyigikira, kandi ko atari buri wese ukwiye gutwara ibihembo.

Ati “Hari abahanzi ushobora gushyira mu bihembo, hanyuma mu kanya akavamo kubera ko abona nta bikorwa by’indashyikirwa afite, cyangwa se akabona ko muri ‘Category’ arimo hari undi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Rero, icyo twakora nk’itangazamakuru, ni ukubanza gusobanurira abantu, ariko kandi ntiduce integer abategura ibihembo.”

Umuvugizi wa The Choice Awards, Dj Phil Peter asobanura ko itangwa rya Awards ari nk’ibindi bikorwa byose. Ati “Cyereka iyo ushaka ko hari urwego rwa ‘Recognition’ igira, ariko ni ‘events’ nk’izindi wasabira uburenganzira.” 

Ibihembo birimo nka ‘Kiss Summer Awards’ byegukanwe n’abarimo Kenny Sol ntibikivugwa muri iki gihe


Ibihembo bya Salax Awards byafatwaga nk'ibya mbere mu Rwanda byagiye nka Nyombeli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND