Kigali

Gishegesha mu itangwa rya Awards mu Rwanda

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:4/02/2025 11:50
0


Itangwa ry’ibihembo (Awards) mu Rwanda ryagiye rigira uruhare mu kumenyekanisha impano no guteza imbere abahanzi, abakinnyi ba filime, n’abandi bafite impano zitandukanye. Ariko nubwo bifasha mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi, hari ibibazo byagiye bivugwa cyane bijyanye n’ukuntu bitangwa, bikaba byaratumye abantu bamwe batizera ukuri kwabyo



Dore bimwe mu bibazo bigikomamu nkokora  itangwa ry'ibihimbo mu myidagaduro nyarwanda:

1.Imiteguriwe yabyo ikemangwa

Hari abatavuga rumwe n’uburyo abategura ibihembo batoranya abahatana (nominees).Bamwe bavuga ko habamo ikimenyanye, gutoneza  (favoritism) cyangwa kubogama.

2. Ubunyangamugayo mu gutora

Hari abavuga ko uburyo bw’amajwi butaba bwizewe, cyane cyane iyo hakoreshejwe gutora kuri SMS cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.Hari aho byagaragaye ko hari abahanzi bafite abafana benshi ariko ntibegukane ibihembo, bikavugwaho amanyanga.

3. Ibibazo by’ubufatanye n’abaterankunga

Rimwe na rimwe abaterankunga babura cyangwa ntibagire uruhare rukomeye, bigatuma itangwa ry’ibihembo itagenda neza cyangwa bikadindira.Hari aho usanga ibihembo biterwa ipine ubera ikibazo cy’amikoro make.

4. Itangwa ry’ibihembo bidafite agaciro

Bamwe bagaragaza ko ibihembo bitangwa nta gaciro bifite, bikaba bisanzwe (symbolic) aho guha agaciro abatsinze binyuze mu bihembo bifatika (amafaranga, amasezerano y’ubufatanye, ibikoresho by’umuziki, n’ibindi usanga hari makajwe gutangwa ibyise  ibikombe.

5. Kutubahiriza igihe n’imitegurire mibi

 Hari aho umuhango wo gutanga ibihembo utinda gutangira cyangwa ugategurwa nabi.Ibikorwa bimwe byatumiwemo abantu bakomeye bikarangira batagaragaye.

 6. Kutavuga rumwe ku byiciro by’ibihembo

Hari igihe usanga ibyiciro (categories) bihindagurika buri mwaka ku buryo bidaha abantu icyizere.Bamwe bavuga ko hari ibyiciro byavanwamo cyangwa byongererwamo bitewe n’inyungu runaka.Aha hari n'abo bivugwa ko hari abishyura kugira ngo  bahabwe ibi bihembo.

7. Ntibyizewe (credibility)

Bamwe bavuga ko ibihembo bitandukanye bitanga isura y’uko bidafitiwe icyizere ugereranyije n’ahandi.Hari igihe ibihembo bitavugwaho rumwe ku rwego mpuzamahanga, bigatuma bidaha ababyegukanye amahirwe menshi yo gukomeza kuzamuka ku ruhando mpuzamahanga kuko byumvikana ko   uwagitsindiye aba atagikwiye ahubwo haba hajemo  kata zirimo na bitugukwaha.

8.Ivangura ridafite ishingiro

Hari aho usanga umuhanzi agashyirwa mu cyiciro atajyamo, nko gushyira abaraperi mu byiciro by’abaririmbyi basanzwe, cyangwa abagabo mu cyiciro cy’abagore, bigatuma ubunyangamugayo bw’ibihembo bushidikanywaho.

 9.Kutagira akanama nkemurampaka kizewe:

Iyo abagize akanama nkemurampaka badafite ubushishozi cyangwa ubunararibonye buhagije, cyangwa bagira aho babogamira, bigira ingaruka ku cyizere cy’ibihembo.

10.Gutanga ibihembo ku bantu bamwe gusa:

Hari aho usanga abatsindira ibihembo ari abantu bamwe basanzwe, bigatuma abandi bahanzi batabona amahirwe yo gutera imbere.

Ibi bibazo byagiye bigaragara mu bihembo bitandukanye nka Salax Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards, The Choice Awards, n’ibindi. Hari aho hagiye habaho amavugurura, ariko ibibazo bimwe bigihari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND