Abahanzi banyuranye bamaze guteguza ibitaramo bikomeye muri uku kwezi kwa Gashyantare kwahariwe abakundana, byitezweho uburyohe budasanzwe mu myidagaduro y’u Rwanda.
Bidashingiye ku kuba itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wa Mutagatifu Valentine - wakabaye ubundi wizihizwa gusa n'abo mu idini rya Gatolika rigira imyizerere mu Batagatifu, uyu munsi wabaye mpuzamahanga, ukaba wizihizwa n’abakundana.
Uyu Mutagatifu waje
kwitirirwa urukundo ndetse agatuma ukwezi kose kwa Gashyantare kuba
uk'urukundo, bivugwa ko urwandiko yandikiye umukobwa we mbere y'uko yicwa ari
rwo rwatumye aharirwa iby’urukundo.
Abandi nabo bavuga ko
kuba yarasezeranyaga abasirikare mu bihe by’ubwami bw’abami bw’abaromani hamwe
n'uwo muhate wo gukora ibitari byemewe azi ko yakwicirwa, ari byo byatumye aba
ikimenyabose.
Uku kwezi rero kukaba
kwizihizwa cyane no mu Rwanda aho usanga imyambaro yiganjemo umweru n’umutuku
yambarwa cyane hagakorwa ibirori n’ibitaramo mu kwizihiza ibi bihe biba bidasanzwe.
Mu byifashishwa haba
kandi harimo indirimbo zibanda ku zigaruka ku rukundo yaba izo hanze
n'iz’abahanzi b’ababanyarwanda barimo abagezweho kandi bakora umuziki mwiza
ugaruka ku rukundo.
Ni muri urwo rwego abahanzi
batandukanye bakomeye muri Afurika no mu Rwanda bategerejwe i Kigali
gususurutsa Abanyarwanda mu bitaramo by’impurirane byitegezweho gutanga
umunezero usendereye ku bakunzi b’umuziki.
Ukwezi kwa Gashyantare gukunze
kurangwa ibitaramo byinshi biba ku minsi ikurikiranye ndetse bigatumirwamo
abahanzi bakomeye haba mu Rwanda no hanze, no mu k'uyu mwaka hateguwe ibizabera
ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ahandi mu Gihugu.
1.
Amore Valentine’s Gala
Igitaramo cyiswe “Amore
Valentine’s Gala” kigamije gufasha abakundana n’abandi kwizihiza mu buryo
bwihariye Umunsi wa ‘Saint Valentin’ wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare 2025.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho kizaririmbamo abahanzi bakomeye barimo na Kidum ukorera umuziki muri iki gihe mu gihugu cya Kenya.
Iki gitaramo ‘Amore
Valentine’s Gala cyateguwe na Sosiyete y’umuziki ya Horn Entertainment yinjiye
mu gutegura ibitaramo, inama, ibirori n’ibindi.
Ushingiye ku biciro
by’amatike byatangajwe, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw,
ni mu gihe iya macye ihagaze ibihumbi 50 Frw.
Ameza y’abantu ya
Miliyoni 1 Frw agizwe na ‘Couple’ eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze
itike imwe. Bazahabwa ‘Champagne’, ‘Heness’ imwe ndetse n’ibinyobwa
bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n’icyo buri umwe ashaka, ndetse
n’ifunguro.
Ameza y’ibihumbi 500 Frw
(Table), izaba ariho ‘Vin Mousse’ ndetse na ‘Chivas’, ndetse n’ibindi binyobwa
bitarimo umusemburo, kandi bazahabwa n’icyo kurya,
Abazagura itike
y’ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na ‘Vin Rouge’ ebyiri ku muntu ubyifuza, ndetse
bazahabwa n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n’amafunguro.
Ni mu gihe uzagura itike
y’ibihumbi 50 Frw, azahabwa ‘Biere’ esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin, ndetse
n’amazi cyangwa se Fanta.
Biteganyijwe ko iki
gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri gisozwe saa sita z’ijoro. Kandi
hazatangwa ‘Cadeux’ ushobora guhura umukunzi wawe.
Kidum uzaririmba muri iki
gihe, umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze'
yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana,
'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.
Uyu mugabo afite ku isoko
album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu
2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora
Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.
Kidum ni umwe mu bahanzi
bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere
k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku
rukundo akora mu ndimi zitandukanye.
Kidum w’imyaka 49
y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu
cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.
Kidum asanzwe ari umwe mu
bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda
bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.
Ni umwe mu bisanga mu
Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje
yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.
Tariki 24 Gashyantare
2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo 'Lovers Edition' cya
Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i
Kigali.
Mu 2019, nabwo yataramiye
abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri
2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.
2.
John Legend i Kigali
John Legend azataramira i
Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2025 mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Nyuma
azakomereza mu Mujyi wa Lagos ahitwa Palms muri Nigeria, mu gitaramo kizaba
tariki 25 Gashyantare 2025.
Move Afrika, mu ntego
zayo z’igihe kirekire, igamije guteza imbere ibitaramo by’uruhererekane
by’umuziki mpuzamahanga muri Afrika, ubukangurambaga bw’ishoramari ry’ubukungu,
guhanga imirimo no gushyigikira amahirwe yo kwihangira imirimo muri buri gihugu
cyakira ibi bitaramo.
Umuhanzi John Legend
yagize ati “Ni ishema kuri jye kandi nishimiye kuzakorera ibitaramo i Kigali na
Lagos mu rugererekane rw’ibitaramo bizenguruka Afurika – Ni ibikorwa bitareba
gusa ibitaramo by’akataraboneka, ahubwo binateza imbere ukwihangira imirimo
ndetse bigatanga amahirwe y'imirimo, bigatuma urubyiruko rushobora gushyira
imbaraga mu muziki ndetse no guhanga udushya muri Afurika”.
Yakomeje agira ati
“Afurika ihora ari igihangange mu muco ku Isi, kandi nterwa ishema no kugira
uruhare mu iterambere ry’umuziki w’ibitaramo muri Afurika.”
Move Afrika y’uyu mwaka,
ishyize imbere ubuvugizi ku iterambere rirambye no kuzamuka mu bukungu,
hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.
Hamwe
n’abafatanyabikorwa, Global Citizen izasaba Ibihugu by’Afurika kongera inkunga
y’ubuzima bwo mu ngo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubw’imibonano
mpuzabitsina, hamwe n’ubuzima n’uburenganzira bw’imyororokere, kuzamura
ishoramari ku isi mu ihagana n’ibibazo by’ubuzima, kandi no gufasha ibihugu mu
kwishoboza mu gushyira igamba mu buzima.
Ntabwo aribyo gusa. Iyi
Move Afrika izahuza abayobozi muri Leta n’abikorera, abafata byemezo,
n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugirango bashyigikire impinduka za politiki
zigamije gushyiraho imirimo no kuzamura urubyiruko gutanga umusanzu ku mugabane
w’iterambere mu bukorikori.
Move Afrika ni umushinga
watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by’ubusumbane buri ku
isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku babyiruka
ubu ku mugabane w’Afrika, ibyo bigakorwa binyuze mu ruhererekane rw’ibikorwa
bya muzika bya buri mwaka.
Ibi bikorwa bya muzika
bizakoreshwa mu kwerekana ibyiza by’Afurika ku isi, biteze imbere ishoramari mu
baturage, bihuze abahanzi baho, abacuruzi, ibigo ndetse n’abakozi, kandi
bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n’amahugurwa mu kazi.
Mu kugaragaza ubuhangange
buhanitse, Move Afrika, izaba icyitegererezo cy’ibindi bitaramo, itange
ibyishimo by’akataraboneka ku bahanzi no ku bakunzi babo, igaragaze urwego
rushya mu bitaramo by’uruhererekane, byongere ubwitabire ku bahanzi bo ku rwego
rw’isi n’abo mu karere, binongere kandi ubushobozi bw’imijyi mu kwakira
ibitaramo bikomeye mu karere.
Move Afrika izajya
yongera umubare w’ibihugu igezamo ibitaramo by’uruhererekane buri mwaka, ku
buryo bizaba byiyongereye ku mugabane w’Afurika mu myaka itanu iri imbere.
3. Ibitaramo bine bigiye guherekeza ‘Tour du
Rwanda2025’
Abakunzi b’umuziki
batekerejweho mu Irushanwa ryo gusiganwa ku Magare ‘Tour du Rwanda 2025’ cyane
ko kugeza ubu hamaze kwemezwa ko rizaherekezwa n’ibitaramo biri mu mujyo wa
‘Tour du Rwanda Festival’ bizanyura mu Mujyi ine.
Ubuyobozi bwa KIKAC Music
busanzwe butegura ‘Tour du Rwanda Festival’ bwamaze kwemeza koi bi bitaramo
bizazenguruka mu Mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali.
Ibi bitaramo bihuza
amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba
baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa
ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa
byabo.
Iri rushanwa rizenguruka
u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 17 rizatangira ku wa 28 Gashyantare
kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.
Ku rundi ruhande ntabwo
abategura ibi bitaramo baratangaza abahanzi bazifashisha mu rwego rwo
gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Tour du Rwanda izaba ku
nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya karindwi izaba ibaye iri
ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane
itandukanye y’Isi.
4.
The Ben
Umuririmbyi Mugisha
Benjamin [The Ben] yubahirije icyifuzo cy'abakunzi be, ashyira ku isoko Album
yise “Plenty Love” igaragaraho abahanzi batatu gusa. Ntabwo isanzwe mu rugendo
rw'uyu munyamuziki, kuko itegerejwe kuva mu 2021, ndetse yagiye yumvikana mu
bitangazamakuru avuga ko izajya hanze, ariko amaso agahera mu kirere.
The Ben aherutse
kubwira InyaRwanda, ko iyi Album ye izajya ku isoko tariki 31 Mutarama 2025,
ndetse tariki 28 Gashyantare 2025, azataramira abakunzi be mu buryo bwihariye
agamije kuyibumvisha mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Center.
Yaherukaga muri Kigali
Convention Center ahakorera ubukwe mu Ukuboza 2023. Iyi Album igiye ku isoko
nyuma y'uko ku wa 1 Mutarama 2025 akoze igitaramo gikomeye yayimurikiyemo
ashyigikiwe n'abahanzi bagenzi be yari yatumiye.
Yumvikana mu njyana
zirimo Afrobeat, Zouk, Reggae ndetse na Amapiano. InyaRwanda yabonye amakuru
yizewe avuga ko ubwo The Ben yamurikaga iyi Album zimwe mu ndirimbo zitari zarangiye
neza zose, byatumye afata igihe ari kumwe na Producer kugirango azinononsore
neza mbere y'uko zijya ku isoko.
Indirimbo ifite iminota
micye ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje
iminota 4 n'amasegonda 3'. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo
uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye
imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na
Producer Knoxbeat.
5. Uncle Austin muri Gen-z Comedy
Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin yatumiwe ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cy'urwenya kizwi nka “Gen-z Comedy” aho azaganiriza urubyiruko iby'urugendo rwe mu itangazamakuru no mu muziki, ariko kandi azagaruka kuri Album ye ya nyuma ya Kane ari kwitegura gushyira ku isoko.
Uyu mugabo aherutse kumvikana mu ndirimbo 'icyizere' iri mu zigize Album ya Gatatu ya The Ben; ariko kandi yanaherukaga gusohora indirimbo ''Mon Coeur” yakoranye na The Ben na Lloav, ni nyuma y’amezi atandatu yari ashize asohoye indirimbo yise ‘Intsinzi’.
Aba bahanzi bombi
bafitanye ubushuti bukomeye bwagiye bugeza ku mushinga myinshi bahuriyeho,
ndetse birashoboka cyane ko The Ben yazumvikana kuri Album ye ya nyuma ari
gutegura.
Mu gitaramo cya Gen-z
Comedy, Uncle Austin azibanda cyane ku rugendo rwe rw'ubuzima, ariko kandi
azatanga umusogongero wa Album ye ya nyuma yise ‘London’.
Uncle Austin aherutse
kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse
n’urugendo rw’abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ye ya Kane agiye
gushyira ku isoko ishyize akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki.
Yasobanuye ko yayitiriye
umukobwa we kubera ko “Iyo utarabyara ntumenya urukundo”. Ati “Ni igisobanuro
cy’urukundo kuri njye.”
Uncle Austin yavuze ko
iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n’abahanzi
banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa
mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe
bitandukanye.
Uyu mugabo yavuze ko iyi
Album ayiteguye mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi ijonjora ry’indirimbo yakubiyeho
ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.
Ati “Ni Album nagiye
nkora naragira igitekerezo cy’uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye n’uko
hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora,
nafashe izindi nongeraho izindi.”
Indirimbo zarangiye
ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho
sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.”
Merci utegura ibi
bitaramo yabwiye InyaRwanda ko Uncle Austin azatanga ikiganiro kizibanda cyane
ku rugendo rwe mu muziki, itangazamakuru n'ubuzima busanzwe. Ati "Uncle
Austin azatuganiriza ku rugendo rwe rw'umunyamakuru ndetse n'umuhanzi."
Yavuze ko uretse ko Uncle
Austin uzatanga ikiganiro muri iki gitaramo cy'urwenya, hari n'abahanzi
bazaririmba bazatungurana bataramire abakunzi babo. Ati "Igishya ni uko
hateganyijwemo udushya twinshi, ndetse n'izindi mpano n'abahanzi bakizamuka tuzaha
urubuga bakadutaramira."
Igitaramo cya Gen-Z
Comedy kizaba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025 muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo cyatumiwemo
umunyarwenya Dr. Hillary Okello wo muri Uganda, Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph,
Kadudu, Keppa ndetse na Dudu.
Hillary Okello ari mu
banyarwenya bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, ahanini
bitewe n’uburyo ateramo urwenya.
Uyu musore gutumirwa kuri
iyi nshuro, byatumye aca agahigo ko kuba umunyarwenya wa mbere utumiwe inshuro
nyinshi kurusha abandi mu ruhererekane rw’ibi bitaramo by’urwenya.
Ibitaramo bya Gen-Z
Comedy byaherukaga kuba mu mpera za Mutarama 2025, aho byari byatumiwemo
abanyarwenya barimo Chipukeezy ukomeye muri Kenya, ndetse abarimo Bruce Melodie
na David Bayingana baganirije abiganjemo urubyiruko n’abandi.
6.
Joe L. Barnes
Umuhanzi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe L. Barnes
azasusurutsa Abanyakigali mu gitaramo kizaba ku itariki ya 23 Gashyantare 2025.
Uyu muhanzi uzwi cyane
kubera indirimbo yamamaye ya Maverick City Music yitwa Promises, azafatanya
n’umuhanzi w’umunya-Nigeria, Limoblaze, mu gitaramo cyiswe "Young and
Chosen" kizabera mu itorero rya Christian Life Assembly (CLA) i
Nyarutarama.
Joe L. Barnes, akaba ari
umwanditsi w’indirimbo n’umuyobozi w’amasengesho mu rusengero rwa The Shepherd
ruri Covington, Georgia. Azitabira iki gitaramo yifatanyije na Limoblaze,
umuhanzi w’indirimbo za Gospel nawe uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Abo bahanzi
bombi bakoranye indirimbo yitwa "No Greater Love" yasohotse muri
Kanama 2024.
Nk’uko Murumba Sichinga,
umwe mu bategura iki gitaramo abivuga, Young and Chosen ni igitekerezo
cyaturutse kuri album nshya ya Limoblaze, aho asaba urubyiruko rw’Afurika no ku
isi yose gukorera Imana n’umutima w’ubwitange.
Yagize ati: “Intego ni
ukwereka urubyiruko ko kuba ukiri muto bidakuraho gukora ibikorwa bifite
agaciro mu murimo w’Imana. Turi bato kandi twatoranyijwe. Tugomba kubaho
twemera kandi twizeye ko Uwiteka ari we udutera imbaraga zo kurangiza ibyo
twahamagariwe.”
Sichinga yakomeje avuga
ko Joe L. Barnes azanye ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza uko kwiyegurira Imana
bishobora guhindura ubuzima, akoresheje umuziki we wuzuyemo urukundo n’iyerekwa
ry’Imana. Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo guhurira hamwe n’abandi
bakunzi b’umuziki wa Gospel, gusangira ibyishimo no gushimisha Imana.
CLA Church izaberamo iki
gitaramo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1,500. Abategura iki gitaramo
barateganya ko aho hantu hazuzura abakunzi ba Gospel, bifuza gusabana no
gukomeza gusabira umugisha Imana binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.
Hateganyijwe guhuriza hamwe imbaraga z’abahanzi b’impano z’akataraboneka nk’aba bombi, ndetse biteganyijwe ko bazakomeza ibikorwa nk’ibi mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
TANGA IGITECYEREZO