Kigali

Yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri: The Ben yasabye kubyarira muri Canada

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:4/02/2025 10:42
4


Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben mu muziki, ari kuvugwaho byinshi nyuma yo gushyira hanze album ye nshya "Plenty Love". Mu biri kumuvugwaho cyane harimo no kuba yarasabye kuzabyarira muri Canada.



The Ben ategerejwe mu bitaramo bizenguruka isi, kandi muri Gashyantare ndetse na Werurwe 2025, azaba ari muri Canada, aho agiye gutaramira mu mijyi itandukanye. Kuba yitegura gutaramira muri Canada, kandi umugore we Uwicyeza Pamella akaba akuriwe, byatumye asaba kubyarira muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko The Ben na Uwicyeza Pamella bari muri Tanzania ndetse bakaba bitegura kwerekeza muri Canada. InyaRwanda yamenye ko bashobora kwibarukira mu gihugu cya Canada kuko bamaze no kubisaba. Pamella azibaruka mu gihe ibitaramo bya The Ben bizaba birimbanyije, akaba ari yo mpamvu basabyee kubyarira muri iki gihugu.

Mu Kinyarwanda hari imvugo ivuga ngo "Gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri." Iyi mvugo isobanuye neza ko igihe The Ben azaba ari muri Canada, azagira amahirwe yo kwita ku mugore we witegura kwibaruka ndetse akaba yarasabye kubyarira muri Canada na cyane ko iki gihugu gitanga amahirwe menshi ku bana bavukira ku butaka bwacyo.

Impamvu The Ben na Pamella bashobora kwibarukira muri Canada

Amakuru dufite avuga ko Pamela ashobora kubyara ku itariki ya 10 Werurwe 2025. Icyo gihe umugabo we The Ben azaba arimbanyije ibitaramo bye muri Canada dore ko bizasozwa muri Werurwe 2025. Amategeko ya Canada agena ko abana bavukira muri iki gihugu bahabwa ubwenegihugu bwacyo, hatitawe ku nkomoko y’ababyeyi.

The Ben na Pamella nibabyarira muri Canada bazunguka ibintu bitandukanye nk'uko tubicyesha urubuga Moving2Canada. Ku isonga harimo kuba azibaruka ari kumwe n'umugabo we kuko azaba arimo gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada. 

Bazunguka kandi ubuvuzi bwiza dore ko Canada ifite sisitemu y’ubuvuzi ikomeye kandi abana bavukira muri icyo gihugu bafite uburenganzira ku buzima bwiza. Mu burezi naho bazahungukira cyane kuko umwana wabo azagira amahirwe yo kwiga muri gahunda z’amashuri ya Leta atangwa ku buntu cyangwa ku giciro gito.

Ubuyobozi bwa Canada butanga serivisi z’ubuzima zigezweho, zishobora gufasha Pamella n’umwana. Hari kandi n'amahirwe yo kubona akazi kuko nubwo The Ben na Pamella ari abanyarwanda, umwana wabo azagira amahirwe menshi yo kubona akazi muri Canada igihe azaba akuze.

Kubera ko Pamella ashobora kubyarira muri Canada, hari iby’ingenzi bisabwa kugira ngo ibyo byose bigende neza: Visa y’Ubukerarugendo (TRV), kuba afite pasiporo itararengeje igihe, icyemezo cya Muganga cyerekana ko atwite neza kandi ko afite ubuzima bwiza, kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi cyangwa kugaragaza ubushobozi bwo kwiyishyurira ibitaro;

Ibyemezo by’amafaranga 'Bank statements' cyangwa ibaruwa y’umuntu wemeye kugufasha, kwerekana ko afite itike y'indege mu kwizera ko azasubira iwabo nyuma y'igihe cyo kubyara ndetse no kumenya ibitaro cyangwa ivuriro azabyariramo muri Canada.

Twakwibutsa ko nyuma yo gushyira hanze "Plenty Love", The Ben ategerejwe mu bitaramo muri Amerika, Uburayi no muri Afurika. Ibitaramo bizatangira ku itariki ya 14 Gashyantare 2025 muri Montreal, nyuma yaho ataramire muri Ottawa, Toronto, na Edmonton kugeza ku wa 1 Werurwe 2025.


The Ben na Pamela basabye kubyarira muri Canada


The Ben na Pamella barushinze mu mpera za 2023


The Ben na Pamella bari kwitegura kwibaruka imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Godson 6 days ago
    Ariko ubushwa buragwira koko!! Mwagiye mubanza mukabaza amakuru koko? Umuntu yajya gusaba visa avuga ko ashaka kujya kubyarira US or Canada bakayimuha koko!?
  • Ticia 6 days ago
    Wow 🐅❤️❤️
  • Fiston6 days ago
    Turabakunda cyane
  • Fidele5 days ago
    Ulbum plenty love nziza iriho injyana zitandukanye nta colabo yumunyamahanga , #Nkundatheben



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND