RURA
Kigali

MU MAFOTO: Ihere ijisho ibyamamare byahize ibindi mu myambarire muri Grammy Awards 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/02/2025 14:58
0


Mu mafoto 20 meza y'intoranywa, ihere ijisho imyambarire y'ibyamamare byitabiriye ibirori bikomeye mu muziki bya Grammy Awards 2025 byaranzwe n'udushya ku itapi itukura.



Uretse Kanye West na Bianca Censori bateje urunturuntu nyuma y’uko bitabiriye ibirori by’itangwa by’ibihembo bya Grammy ariko bagahita basubirayo nyuma yo kunyura ku itapi itukura bamwe bakavuga ko birukanywe abandi bakavuga ko ari ku bw'impamvu zabo, hari ibindi byamamare biri kugarukwaho cyane bitewe n'imyambaro byaserukanye muri ibi birori by'imbonekarimwe.

Mu ijoro ryakeye muri Crypto.com Arena hatangiwe ibihembo bya Grammy Awards akaba ari na byo bihembo bifatwa nk’ibya mbere ku Isi dore ko umuntu wese ubihawe aba ari umwe mu bayoboye umuziki w’Isi.

Ibirori ngarukamwaka bya Grammy Awards byongeye kuba ku nshuro ya 67 aho byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byaturutse mu bihugu binyuranye. Ibi birori byatangiwemo ibihembo kandi byanaranzwe n'udushya ku itapi itukura aho ababyitabiriye baserutse mu myambarire idasanzwe. 

Ikinyamakuru People cyatangaje ko Grammy Awards 2025 yerekanye isura nshya y'imideli ku byamamare bitandukanye byayitabiriye birimo nka Taylor Swift, Cardi B, Olivia Rodrigo, Chappell Roan n'abandi baserutse mu myambarire ibereye ijisho yatumye bagaragaza ko badashoboye umuziki gusa, ahubwo ko no mu mideli naho bashoboye.

Mu mafoto akurikira ihere ijisho uko ibyamamare byaserutse mu myambaro idasanzwe mu birori bya Grammy Awards 2025:


Taylor Swift ni uko yaserutse mu ikanzu nziza, amaherena, impeta n'inkweto byombi bitukura


Umuhanzikazi Miley Cyrus wari uri mu bahatanye na we ni uko yaserutse ku itapi itukura


Cardi B uri mu bahanzikazi basobanukiwe neza iby'imyambarire y'ibirori ni uko yaserutse


Sabrin Carpenter wari uri mu bahataniye Grammy yari yambaye ikanzu nziza y'ubururu


Olivia Rodrigo na we wari uri mu bahatanye ni uko yaserutse mu ikanzu y'umukara


Charli XCX


Chappell Roan wari uhataniye ibihembo bitandatu yatunguranye mu ikanzu na 'makeup' byihariye


Kelsea Ballerini 


GloRilla


Chrissy Teigen yaserutse mu ikanzu nziza cyane y'umukara ubwo yari aherekeje umugabo we, John Legend wari uri mu bahataniye Grammy


Shakira wegukanye igihembo cya 'Best Latin Pop Album' ni uko yaserutse


Doechii


Kacey Musgraves 


Cynhia Erivo wataramiye abitabiriye Grammy yashyizwe mu byamamare byahize ibindi mu myambarire muri ibi birori


Tori Kelly


Umuhanzikazi Alicia Keys ni uko yaserutse


Lady Gaga yaserutse mu myambaro y'umukara


Janelle Monae


Parris Hilton 


Umunyabigwi Babyface umaze kwegukana Grammy 12 no gutoranwa mu bahatana inshuro zigera ku 54 ni uko yaserutse mu birori by'uyu mwaka

Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Grammy Awards 2025:

·       Album of the Year: Cowboy Carter" – Beyoncé

·        Record of the Year: Not Like Us" – Kendrick Lamar

·       Song of the Year: Not Like Us" – Kendrick Lamar

·       Best New Artist: Happell Roan

·       Best Pop Vocal Album: Short n' Sweet" – Sabrina Carpenter

·       Best Pop Solo Performance: Espresso" – Sabrina Carpenter

·       Best Pop Duo/Group Performance: Shallow Waters" – Lady Gaga & Bruno Mars

·       Best Dance/Electronic Album: Brat" – Charli XCX

·       Best Rock Song: Echoes of Silence" – Foo Fighters

·       Best Alternative Music Album: All Born Screaming" – St. Vincent

·       Best R&B Album: Velvet Rope" – H.E.R.

·       Best Rap Album: Alligator Bites Never Heal" – Doechii

·       Best Country Album: Cowboy Carter" – Beyoncé

·       Best Country Solo Performance: 16 Carriages" – Beyoncé

·       Best Latin Pop Album: Las Mujeres Ya No Lloran" – Shakira

·       Best Música Urbana Album: LAS LETRAS YA NO IMPORTAN" – Residente

·       Best Latin Rock or Alternative Album: ¿Quién trae las cornetas?" – Rawayana

·       Best Regional Mexican Music Album: Boca Chueca, Vol. 1" – Carin León

·       Best Music Video: Midnight Dreams" – Taylor Swift

·       Best Audiobook: Behind the Seams: My Life in Rhinestones" – Dolly Parton

·       Best Traditional Pop Vocal Album: "Standards" – Tony Bennett

·       Best Pop Instrumental Album: "Strings Attached" – Lindsey Stirling

·       Best Dance Recording: "Euphoria" – Justice & Tame Impala

·       Best Rock Performance: "Now and Then" – The Beatles

·       Best Metal Performance: "Dark Matter" – Pearl Jam

·       Best Rock Album: "Gift Horse" – Idles

·       Best R&B Performance: "Velvet Rope" – H.E.R.

·       Best Traditional R&B Performance: "Soul Serenade" – Leon Bridges

·       Best R&B Song: "Velvet Rope" – H.E.R.

·       Best Rap Performance: "Alligator Bites Never Heal" – Doechii

·       Best Melodic Rap Performance: "Sunset Boulevard" – Post Malone

·       Best Rap Song: "Not Like Us" – Kendrick Lamar

·       Best Country Duo/Group Performance: "Backroad Anthem" – Little Big Town

·       Best Country Song: "16 Carriages" – Beyoncé

·       Best Latin Jazz Album: "Havana Nights" – Arturo Sandoval

·       Best Gospel Album: "Believe For It" – CeCe Winans

·       Best Contemporary Christian Music Album: "Milk & Honey" – Crowder

·       Best Americana Album: "Raise the Roof" – Robert Plant & Alison Krauss

·       Best Bluegrass Album: "Renewal" – Billy Strings

·       Best Traditional Blues Album: "100 Years of Blues" – Elvin Bishop & Charlie Musselwhite

·       Best Contemporary Blues Album: "Fire It Up" – Joe Bonamassa

·       Best Reggae Album: "Beauty in the Silence" – SOJA

·       Best Global Music Album: "Mother Nature" – Angélique Kidjo

·       Best Children's Music Album: "A Colorful World" – Falu

·       Best Spoken Word Album: "Carry On: Reflections for a New Generation" – John Lewis

·       Best Comedy Album: "Sincerely Louis CK" – Louis C.K.

·       Best Musical Theater Album: "Merrily We Roll Along" – Cast Recording

·       Best Compilation Soundtrack for Visual Media: "The United States vs. Billie Holiday" – Various Artists

·       Best Score Soundtrack for Visual Media: "Soul" – Jon Batiste, Trent Reznor & Atticus Ross

·       Best Instrumental Composition: "Eberhard" – Lyle Mays

·       Best Arrangement, Instrumental or A Cappella: "For the Love of a Princess" – Robin Smith

·       Best Arrangement, Instruments and Vocals: "The Christmas Song (Chestnuts Roasting on an Open Fire)" – Jacob Collier

·       Best Recording Package: "Pakelang" – Li Jheng Han & Yu Wei

·     Best Boxed or Special Limited Edition Package: "All Things Must Pass: 50th Anniversary Edition" – George Harrison

·       Best Album Notes: "The Complete Louis Armstrong Columbia and RCA Victor Studio Sessions 1946-1966" – Louis Armstrong

·       Best Historical Album: "Excavated Shellac: An Alternate History of the World's Music" – Various Artists

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND