Kigali

Perezida Trump yakubise inkonji mu gihorihori Afurika y'Epfo yamunzwe n'ivangura

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:3/02/2025 10:20
0


Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika inkunga yahabwaga Afurika y’Epfo, ayishinja kuba ifite gahunda yo kwambura ubutaka bw'abazungu. Yongeyeho ko abazungu bari gukorerwa ihohoterwa rikomeye muri Afurika y’Epfo.



Nta bimenyetso Perezida Trump yatanze, gusa yavuze ko "amoko amwe n’amwe" muri Afurika y’Epfo ari gukorerwa ihohoterwa rikabije, ndetse ko azahagarika inkunga yari igenewe icyo gihugu kugeza iperereza kuri ibyo bibazo rirangiye.

Elon Musk - umuherwe wa mbere ku Isi nawe ukomoka muri Afurika y'Epfo, yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza avuga ko hari ivangura rikorerwa abazungu muri Afurika y'Epfo, ashingiye ku ndirimbo y'icyo gihe cy'ivangura yitwa "Kill the Boer."

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump yagiye yifashisha amwe mu magambo yakoresheje n'uyu muherwe basanzwe ari inshuti z'akadasohoka.

Raporo ya World Inequality Lab yo mu 2022 yagaragaje ko 10% by’abanyafurika y’Epfo bafite 85% by’ubukungu bw’igihugu, mu gihe 50% by’abaturage ari abakene. Abazungu bagera kuri 8% by’abaturage batunze 80% by’ubutunzi bwigenga. Abirabura barenga 80% by’abaturage batunze munsi ya 10% by’ubutunzi bw’igihugu.

Amateka y'ikibazo cy'ubutaka muri Afurika y'Epfo

Mu gihe cy'ubutegetsi bw'ivangura (Apartheid), ubutaka bwinshi bwari bufitwe n'abazungu, mu gihe abirabura benshi bari barirukanywe ku butaka bwabo. Nubwo hashyizweho gahunda zo gusaranganya ubutaka nyuma y'ivangura, kugeza mu mwaka wa 2017, abirabura bari bafite 4% by'ubutaka bw'ubuhinzi n'ubworozi, mu gihe abazungu bari bafite 72%.

Politiki yo kwambura ubutaka bene bwo batishyuwe kuki igarutse mu mbwirwaruhame ya Trump?

Perezida Cyril Ramaphosa aherutse gushyira umukono ku itegeko ryemerera leta kwambura ubutaka bene bwo batishyuwe mu nyungu rusange, hagamijwe kuzamura uburinganire mu gutunga ubutaka.

Mu mwaka wa 2023, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yahaye Afurika y'Epfo inkunga ingana na Miliyoni $440. Ubu gahunda ihari ni uko Amerika ihagarika inkunga yageneraga Afrika y'Epfo ku bw'iri tegeko ryashyizweho umukono na Perezida Cyril.

Ubutumwa Trump yashyize kuri Truth Social mbere yo kuvugana n’itangazamakuru buvuga ko "Afurika y’Epfo iri kwambura ubutaka, kandi iri gukorera amoko amwe n’amwe ihohoterwa rikabije. Ni ikibazo gikomeye, ariko itangazamakuru rya Radyikali ryo ku ruhande rw'Abashyigikiye Abademokarate ryanze no kukivugaho.

Hari ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, kandi riragaragara. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizabyihanganira, tuzakora igikwiye. Kandi nanone, nzahagarika inkunga yose yahabwaga Afurika y’Epfo kugeza iperereza ryuzuye kuri iki kibazo rirangiye!"

Icyo bivuze ku mubano wa Afurika y'Epfo na Amerika kuba iyi nkunga yahagaze!

Iyi myanzuro ya Perezida Trump ishobora kugira ingaruka ku mubano hagati ya Afurika y'Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko inkunga yahagaritswe yari ifite uruhare runini mu bikorwa bitandukanye by'iterambere muri Afurika y'Epfo birimo nk'ubuvuzi n'ibindi.

Icyo Afurika y'Epfo ivuga kuri ibi birego

Ubutegetsi bwa Afurika y'Epfo bwakomeje guhakana ibirego by'ivangura rikorerwa abazungu, buvuga ko ari amakuru atari yo agamije kuyobya abantu.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy'ubutaka muri Afurika y'Epfo ari ingorabahizi ikomoka ku mateka mabi y'ivangura ryagiye rikorerwa amwe mumoko ahatuye, kandi ko hakenewe uburyo bwitondewe bwo kugikemura hagamijwe ubutabera n'ubwiyunge bw'igihugu.

Abaturage batandukanye bafite ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo, bamwe bashyigikiye gahunda yo gusaranganya ubutaka mu buryo butabera, mu gihe abandi bafite impungenge z'uko bishobora guteza umwiryane n'ibibazo by'umutekano muke n'imvururu muri iki gihugu kidahwema kugaragaramo umutekano utari mwinshi

Icyo twakwitega mu minsi iri imbere ni uko bishoboka ko hazabaho ibiganiro hagati ya Afurika y'Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe gushakira umuti iki kibazo, ndetse no kureba uko inkunga yahagaritswe yasubukurwa mu gihe ibibazo byagaragajwe byaba bikemutse.

Afrika y'Epfo igiranye umubano mubi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'iminsi micye inakimbiranye n'u Rwanda biturutse ku magambo yatangajwe na Perezida Ramaphosa 'wasuzuguye' ingabo z’u Rwanda, akazita inyeshyamba. Perezida Kagame yamwibukije ko RDF ari ingabo z’igihugu cy'u Rwanda, zishinzwe kukirinda.


Perezida Trump yemeje guhagarika inkunga yababwaga Afrika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND