Nyuma yo gushyiraho icyiciro cy’umuhanzi mwiza ukomoka muri Africa, gikomeje guhira abagore dore ko Tems wanze kuza gutaramira mu Rwanda yegukanye iki gihembo muri Grammy Awards.
Mu
ijoro ryakeye, umuhanzikazi Temilade
Openiyi wamamaye ku mazina ya Tems yegukanye Grammy Award mu cyiciro cya Best
African Music Performance abicyesha indirimbo ye “Love Me Jeje”.
Ni
icyiciro yahigitsemo abahanzi nka Burna Boy, Davido, Lojay, Asake, Wizkid na
Yemi Alade.
Akimara
guhabwa iki gihembo, Tems yashimiye Imana ndetse n’umuryango we by'umwihariko
Mama we wari ufite isabukuru ku munsi ukurikiye uwo Tems yatsindiyeho Grammy ye
ya kabiri.
Tems
yegukanye iki gihembo akuriye mu ngata Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba
ari bo bahanzi bafite iki gihembo kuva icyiciro cya Best African Music
Performance cyakongerwa mu bitangwa.
Kuva
iki cyiciro cyajyaho cy’umuhanzi mwiza muri Afurika, ntabwo kiratsindirwa n’umugabo
dore ko izo nshuro zombi cyatwawe n'abakobwa gusa (Tyla na tems) ariko abantu benshi bemeza ko Davido akorwa mu mufuka.
Nyamara n'ubwo abafana be bavuga ko akunze gukorwa mu mufuka, Davido yaje mu ba mbere bahise bashimira Tems ku bwo gutsindira iki gihembo nk'uko bikubiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Tems yashimiye Imana, Inshuti ze, Umuryango we nyuma yo kwegukana Grammy Award
Tems yegukanye igihembo cya Grammy ku nshuro ya kabiri
Iki gihembo Tems yegukanye cyaherukaga gutsindirwa na Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo
Dore Ibyishimo bya Tems nyuma yo kwegukana Grammy Award
TANGA IGITECYEREZO