Eddy Kenzo yakuye DJ Ssuuna Ben mu kagozi k'ubushomeri i Kampala, nyuma y'iminsi yari amaranye inzara iteye ubwoba.
DJ Ssuuna Ben yagarutse ku gikorwa cyahinduye ubuzima bwe, aho Eddy Kenzo yamukijije mu gihe yari mu bibazo bikomeye by’ubushomeri, akamukiza kugwa mu gihe cy’ubukene bukomeye igihe yari ari m'umujyi wa Kampala.
Ben yavuye mu cyaro cya Masaka afite inzozi zo guterera imbere muri Kampala, Ssuuna yabonye ko ubuzima bw’i Kampala bwari bukomeye kurusha uko yabibwirwaga. Yahuye n’imbogamizi zo kubaho, atabona ibiribwa ndetse n’amafaranga make yo kwifashisha.
Ssuuna avuga ko yafashe umwanzuro wo kuguma i Kampala nubwo yabonaga ibibazo bikomeye. Ariko uko iminsi yagiye ishira, yakomeje kumva ubuzima bw'i Kampala bumurushya, ahura n'ibibazo byinshi byo kubaho no kubura ibikenewe byibanze.
Umunsi umwe, yavuze ko yumvise ashonje cyane kandi ahangayikishijwe n’ubuzima bwa buri munsi, yahise yibuka abahanzi benshi bakoraga i Masaka, benshi bari bamuzi. Eddy Kenzo ni we wamuje mu mutwe bwa mbere.
Yavuze ko yahamagaye Eddy Kenzo, maze amusubiza amubwira ko yari yamwumvise i Kampala, amubaza impamvu atari yaramusuye. Kenzo yamusabye kumusura muri Makindye, aho atuye.
Kubera ko nta mafaranga yari afite yo gutega, Ssuuna yafashe urugendo rurerure rujya i Makindye. Ageze aho, yasanze Kenzo ari gukina umupira w’amaguru, ibintu byamushimishije kuko bitari byitezwe ku muntu ufite izina rikomeye nka Kenzo.
Kenzo yamwakiranye urugwiro kandi amusaba kumubwira uko abayeho i Kampala. Yamusabye gukomeza kuganira, maze ababwira ko we na we batemberana mu modoka ye kugira ngo baganire byinshi. Bagize urugendo bagera ku biro bya Kenzo.
Ssuuna ntiyabashije kwihangana maze abwira Kenzo ati: "Kenzo, ndi mu bukene bukomeye, ndashonje, ngiye gupfa". Kenzo yahise amubwira ko azamufasha, ndetse amusaba kumubwira niba afite aho acumbika.
Ssuuna yamusubije ko yari acumbitse kwa Lil Pazo. Kenzo amubwira ko atagomba kugira ikibazo, ahubwo ko amufitiye aho yajya ku biro bya Big Talent. Kenzo yahise atuma Sewa Sewa, umwe mu bakozi be, ajya kuzana amafaranga.
Sewa yagarutse afite amashilingi 70,000, ayamuha avuga ko azishyura Ssuuna kugira ngo agure ibyo kurya, kandi amubwira ko amusezeranya ko bahura undi munsi kugira ngo amufashe kurushaho.
Uyu mu-DJ ntiyasobanuye uko byagenze nyuma ariko yagaragaje ko intangiriro ye yaturutse kuri Eddy Kenzo, akaba ari na byo amukesha kandi akaba abimushimira.
Umuhanzi Eddy Kenzo arashimwa ku bw'ineza yagiriye Ssuuna Ben
Ssuuna Ben arashima Eddy Kenzo wamukuye mu mage
TANGA IGITECYEREZO