Iyi, ni ‘weekend’ iya nyuma y’ukwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2025. Umuziki mushya, ukomeje gusohoka umunsi wundi ari nako urushaho gutera imbere ugereranije n’uko byahoze mu myaka yatambutse.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri cyumweru InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Mu bakoze mu nganzo
harimo umuhanzikazi Bwiza washyize hanze indirimbo yise ‘Intwari’ mu rwego
rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari uba buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka no
kuziha icyubahiro, Meddy wongeye kumvikana nyuma y’umwaka urenga, Bruce Melody
ukomeje guha abakunzi be indirimbo zigize Album ye yise ‘Colorful Generation’ n’abandi
biganjemo abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
1.
Intwari – Memo ft Bwiza
2.
Blessed - Meddy
3.
Juu – Bruce Melodie ft Bensoul, Bien
4. Nyamara - Kabaka Music
5. Umunsi mwiza – Manzi Muzik
6.
Dufite amashimwe – Nzungu, Ehud, Peace,
Cliff
7.
Akira – El-Shaddai Choir
8.
Ishimwe – Richard Keen
9.
Agafu – Ambassadors of Christ Choir
10.
Umurimo wa Yesu – Gisubizo Ministry
TANGA IGITECYEREZO