Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko azatamira muri iriya nyubako tariki 20 Mata 2025, mu gitaramo kigamije kwizihiza umunsi wa Pasika.
Ibi byatumye yiyongera ku rutonde rw’abahanzi bacye mu Rwanda, bagiye bagerageza gutegura ibitaramo nk’ibi bagamije gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.
Mu myaka 15 ishize, Patient Bizimana niwe muhanzi wakoraga ibitaramo nk’ibi, ndetse yagiye atumira abahanzi bakomeye i Kigali.Kandi byatumaga ibihumbi by’abantu banogerwa n’ibi bitaramo, kuko byagiye bibera ahantu hanyuranye nko muri ‘Parking’ ya Petit Sitade Amahoro n’ahandi hanyuranye.
Ni ubwa mbere Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo cya Pasika. Ndetse, agiye kongera gutaramira muri BK Arena, nyuma y’uko ku wa 05 Gicurasi 2024 yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa kabiri wa ‘Gospel’ wujuje iyi nyubako nyuma y’ubwitabire bw’abantu benshi yagize.
Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka igera muri itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ndakwihaye", "Wahozeho", "Ntajya Ananirwa", "Ntayindi Mana", "Wakinguye ijuru", "Ni Nziza" n’izindi.
Ndasingwa yavuze ko ashingiye ku myiteguro ye bwite n’imbaraga yashyize mu kwitegura iki gitaramo ‘birashoboka ko amateka azisubiramo nkuzuza BK Arena’.
Uyu musore yamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n'izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.
Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w'abana icumi. Yisobanura nk'umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.
Agiye gukora iki gitaramo, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y'indirimbo ze zagiye zisubirwamo n'abantu banyuranye.
Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya Theoligie na Bibiliya ndetse n'ubuyobozi kuri New Life Bible Church. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha 'Social Studies with Education'. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y'abana aho bigaga ku Kibeho.
Ati "Nakuriye mu muryango w'abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n'ibintu beza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira."
Uyu musore asanzwe ari umwarimu w'umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n'ahantu bahuriye. Ati "Ntanga amasomo yihariye."
Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w'izindi ndirimbo zitubakiye kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sogokuru 'yari umuhimbyi'.
Ndasingwa asobanura impano nk'ikintu 'uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha'. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri 'umusore kuri iyi myaka'.
Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge bimuteye. Ati "Umuziki w'Isi n'uko uw'Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w'Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara n'ubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro." Yavuze ko utapimira ubwamamare bw'umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.
Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.
Akomeza ati “Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye."
“Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora."
Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira.
Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n’abandi.

Chryso
Ndasingwa yatangaje ko tariki 20 Mata 2025 azataramira muri BK Arena mu
kwizihiza umunsi wa Pasika 
Ku
wa 05 Gicurasi 2024, Chryso Ndasingwa yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa Kabiri
wa ‘Gospel’ wujuje BK Arena 
Chryso Ndasingwa amaze iminsi ashyira hanze indirimbo zigamije kwitegura iki gitaramo cye bwite
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CHRYSO NDASINGWA NA RACHEL
