Mu mezi nka 12 ashize, zimwe mu nkuru nziza zagiye zisamirwa hejuru n'abakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda, ni iz'ibyamamare byagiye bifata icyemezo gishimishije cyo kubatizwa bakakira Yesu nk'Umwami n'umukiza.
Kubatizwa ni ukwibiza umuntu mu mazi. Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41). Umwe muri bo ni Yesu Kristo wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu ‘kidendezi cy’amazi’ cyari hafi y’umuhanda yanyuragamo.—Ibyakozwe 8:36-40.
Yesu yigishije abigishwa
be ko bose bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Intumwa Petero nawe yasubiyemo
iyo nyigisho—1 Petero 3:21.
Kubatizwa ni ikimenyetso
umuntu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana kandi
akiyemeza gukora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo kubaho yumvira Imana na Yesu. Iyo
umuntu abatijwe aba atangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw’iteka.
Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye. Mu buhe buryo? Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Biboneka mu Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12).
Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n’imibereho umuntu yari
asanzwe abayemo. Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya
bwo kubaho nk’Umukristo.
Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'ibyamamare 10 byabatijwe mu mezi 12 ashyize, nk'ikimenyetso cy'uko bakiriye agakiza ndetse bamaze gutera Satani umugongo.
1. DJ Brianne
Mu gitondo cyo ku
Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 nibwo Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga
imiziki nka DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke
bashya b’itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev.
Prophet Ernest Nyirindekwe, biba ikimenyetso cy’uko yemeye Yesu Kirisitu
nk’Umwami n’Umukiza.
DJ Brianne akimara
kubatizwa, yaganiriye n'itangazamakuru, avuga ko yumva yuzuye umunezero kandi
akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.
Yahishuye ko kubatizwa
kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko bizakunda akagera aho abatirizwa.
Ati: “Mama yishimye cyane
ngo byamunejeje kuba byibuze mfite itorero mbarizwamo.”
Mu butumwa yanditse
ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko yakiriye agakiza, yaragize ati: “Ndi
uwawe ubu n’iteka ryose Mwami Mana yanjye. Ujye unyobora muri byose nkora. Ni
wowe niringiye ubu n’iteka ryose.”
Mu bihe bitandukanye Dj
Brianne yagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango
yatangije witwa
‘La Perle’ cyangwa se ‘Brianne Foundation’ ufasha abana barenga 40.
2.
DJ Alisha
Mu mpera z’icyumweru
gishize, nibwo DJ Alisha uri mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye muri
Uganda, yabatijwe yakira Yesu mu buzima bwe.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga ze, DJ Alisha yagaragaje ko atari yishimiye uwo yari we, ahamya
ko nyuma yo kwitekerezaho, yahise afata icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi.
Yagize ati: “Mfite
ishimwe ku mutima. Kubatizwa uyu munsi ni ikimenyetso cy’ukwizera kwanjye
imbere y’abantu ndetse bikaba n’ikimenyetso cy’uko ndi mushya muri Kirisitu.
Ndashimira cyane urukundo rw’Imana no gucungurwa kwanjye.”
Yongeyeho ati: “Nabayeho
mu byifuzo by’umubiri no mu businzi, mpora nihemukira kenshi kugeza ubwo
niburiye mu Isi. Ariko nk’umubyeyi mwiza, Imana ntiyigeze inkuraho amaboko.
Yakomeje kunshaka, ngerageza gushakira ihumure ahandi ariko nyuma yaje
kunyereka ko amahoro no kuruhuka mbisanga muri we (Yesu) wenyine.”
“Nari mfite isoni z’uko
nari narabayeho ndetse n’uwo nari narahindutse. Ndibuka ubwo napfukamaga mu
cyumba cyanjye ndira nshaka ko Imana intabara, yaranyumvise, impindura mushya.”
Uyu mukobwa ahamya ko
icyemezo cyo kubatizwa atari ikintu yari yarateguye. Ku rundi ruhande, DJ
Alisha avuga ko azi neza ko urugendo yatangiye rutazamworohera, gusa ahamya
ko Imana izarumufashamo.
Ati: “Nzi ko uru rugendo
rutazaba rworoshye, ariko ndahamya ko uri muri njye aruta uri mu Isi.
Ndashimira Imana kuko yanyeretse imbabazi zayo!”
3.
Miss Nimwiza Meghan
Ku mugoroba wo ku wa 28
Gicurasi 2024 nibwo Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu
2019 yahisemo kongera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza abatizwa mu mazi menshi.
Ni umuhango wabereye mu
itorero ‘Christian Life Assembly’ aho ku mbuga nkoranyambaga abarimo inshuti ze
bamwifurije gukomeza urugendo yatangiye rwo kwakira agakiza.
Liliane Iradukunda wabaye
Miss Rwanda umwaka umwe mbere ya Nimwiza Meghan, yamubwiye ko yishimiye
intambwe yateye mu buzima.
Ati: “Ndakwishimiye kandi
ntewe ishema nawe Meghan wanjye!”
Uyu kimwe n’abandi
batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe n’uyu mukobwa wamaze
guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe nyuma yo kwemera kubatizwa mu mazi menshi.
Uretse kuba yarambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan kuva mu 2020 yanagizwe umuvugizi w’iri rushanwa inshingano yaje kuvaho mu 2022 ubwo yasezeraga muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga iri rushanwa mbere gato y’uko rihagarikwa.
4.
Miss Uwase Vanessa
Muri Kanama 2024, nibwo Miss Uwase Raissa Vanessa n’umusore bitegura kurushinga,
bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza babatizwa mu mazi menshi nk’uko uyu mukobwa
yabitangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga, Miss Vanessa yasangije abamukurikira amashusho yabatijwe arangije
ashimira uyu musore bamaze iminsi mu rukundo kuba yaramwinjije muri uru rugendo
rushya.
Miss Vanessa yagize ati “Icyemezo gisumba ibindi, ubuzima bwanjye muri Kirisitu. Dylan Ngenzi warakoze
cyane kunyinjiza muri uru rugendo rushya.”
Miss Uwase Vanessa yabatirijwe muri Zion Temple, ari kumwe n’uy musore bamaze igihe bakundana.
Miss Vanessa yinjiye mu rukundo rushya, nyuma y’igihe atandukanye n’uwo baherukanaga bakaza
gutandukana mu 2023, uyu nawe bakaba barakundanye nyuma yo gutandukana Kabalu
Putin wari waramwambitse impeta baza gushyira akadomo ku nkuru z’urukundo rwabo
mu 2021.
Uyu na we bari batangiye
gukundana nyuma y’uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye
mu Itsinda Active.
Nyuma y’uru rugendo rwose
Miss Uwase Vanessa yahisemo kwakira Kirisitu nk’umwami n’umukiza abatizwa mu
mazi menshi.
5.
Mimi, umugore wa Meddy
Umugore w’umuhanzi Ngabo
Medard wamenyekanye nka Meddy, Mimi Mehfira, yabatijwe mu mazi menshi, ahamya
ko ubuzima bwe butari bwuzuye butarimo Yesu Kristo.
Ibi Mimi yabitangarije mu
butumwa busobanura amashusho yasangije abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa
Instagram ku wa 9 Nzeri 2024, ubwo yagaragaza ko yuzuye umunezero nyuma
yo kwemera kwakira Kristo mu buzima bwe ndetse ahamya ko ubuzima bwe butari
bwuzuye Kristo ataburimo.
Yagize ati: “Yesu ni we
nari narabuze mu buzima bwanjye, abantu benshi babaho batazi icyo baremewe,
ntitumenye ko turi kwirukana ikintu cyitubereye cyiza (Agakiza), ukuri naje
kumenya ni uko tutashobora gusobanukirwa ubuzima twirengagije isoko yabwo.
Ntabwo twaremewe kubeshwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse Uwatumye
tubaho akaduha umwuka w’ubuzima.”
Mimi yakomeje asobanura
ko benshi bakijijwe n’abatarakizwa batinya guhura n’ibigeragezo cyangwa
intambara banyuramo ariko avuga ko Imana yashimye ko mu gusoma Ibyanditswe
Byera ntawugira ubwoba bw’icyo ari cyo cyose yahura na cyo kuko aba asobanukiwe
icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho.
Ati: "Mu bibazo
byacu, duhabwa imbaraga, kuko Imana yaduhaye Ibyanditswe Byera ngo nitubisoma
bidutegurire kumenya uko twakwitwara mu bitugereraho byose. Icyo navuga ni
kimwe: Imana yanjye ni iyo kwizerwa mu nzira zayo zose. Mbeshwaho no kwizera
Uwo amahoro ye ari ay’iteka kandi akampesha ayo mahoro kubw’ubuntu bwe, ubu
nduzuye kandi ntacyo mbuze."
Mimi yahamije ko yamaze kubohorwa ububata bw’Isi kuko ubu ari ho ku bwa Kristo atariho ku bwe nk’uko mu
gitabo cy’Abagalatiya 2:20 hagira hati "Nabambanywe na Kristo ariko ndiho,
nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho
mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira."
Mimi yahamije ibyo kwakira
agakiza nyuma y’igihe umugabo we Meddy atangaje ko yakiriye agakiza ndetse
atazongera kuririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no
gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.
6.
Emery Bayisenge
Myugariro
w'ikipe y'Igihugu Amavubi Emery Bayisenge, unakira ikipe ya Gasogi United,
yafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi ku wa Gatatu tariki 25 Ukuboza
2024, nk’ikimenyetso cy’uko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Ni
umuhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa
na Apotre Christophe Sebagabo.
7.
Nyabitanga Nicole
Umukinnyi
wa filime Nicole Irankunda Nkusi Kenny wamamaye nka Nyabitanga muri sinema y'u
Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy, yabatijwe ku wa Gatatu
tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi
Mukuru wa Noheli, abatirizwa mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries,
uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo.
Akimara
kubatizwa, Nyabitanga yabwiye InyaRwanda ati "Nishimiye kwakira Yesu
Kristo nk'umwami n'umukiza wanjye. Ubu natangiye ubuzima bushya muri
Kristo."
Yakomeje
agira ati: "Amahoro yo mu mutima, ndumva mbohotse gusa si ibya aka kanya
ahubwo nibyo kuva nafata uyu mwanzuro wo gusenga no gusengerwa."
8.
Chelina
Mu gihe Abakristu hirya
no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Noheli wa Gatatu tariki 25 Ukuboza
2024, nibwo Chelina uzwi mu kuyobora
ibirori binyuranye yabatijwe mu mazi menshi akakira Yesu nk'umwami n'umukiza,
mu muhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na
Apotre Christophe Sebagabo.
Chelina
ari mu bakobwa bazwi mu bijyanye na ‘Hosting’ akorera mu tubyiniro tunyuranye.
9.
Uwase Sharon ‘Jacky’
Usanase Sharon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, uheruka gutabwa muri yombi kubera gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame; na we ari mu babatijwe mu gihe gito gishize.
Uyu mukobwa wakurikiranyweho ibindi byaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba ari nawe wamurambitseho ibiganza, ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.
Jacky yabatijwe nyuma
y’igihe yari amaze ahabwa amasomo ajyanye n’inyigisho z’umubatizo. Yari yaherekejwe
n’abarimo Kamaro ndetse na Buri Kantu na Buri Nguni.
Mu magambo ye yavuze ko
abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu
mutima we Imana.
Ati: “Muri njyewe
ndabohotse. Twahuye na byinshi na n’ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane
kuba mfite itorero nk’iri. Ndibaza ngiye kubona n’ababyeyi bashya mu mwuka kuko
ndabyifuza. Ndi umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi batewe amabuye menshi bitewe
n’ubuzima. Ntibiba byoroshye. Ariko, mu mutima wanjye nari mfitemo kirisito.”
“Naremeye nijandika mu
byaha kugira ngo mbinyuremo, ariko ndanemeye kugira ngo mbivemo. Hari ibyo
niyemeje kureka. Hari ibyo niyambuye kugira ngo nzabe umuhamya w’ejo. Ntabwo
biba byoroshye ariko ndifuza ko urundi rubyiruko rutera intambwe nk’iyo nateye.
Ibyinshi byanjye murabizi, ariko ubu ndi kumwe na Kirisito.”
Rev.Prophet Ernest
Nyirindekwe yahise nawe aza imbere, abwira uyu mukobwa ko yashimye intambwe
yateye, amuha ababyeyi mu itorero bazajya bamukurikirana. Uyu muvugabutumwa
yasabye uyu mukobwa kureka imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Niba ari inzara iri
torero ni rigari tuzagufasha. Ntabwo dushaka kongera kubona muri za ‘Prank’.
Dushaka ko uba umukobwa wubaha Imana kandi niba ari n’ishuri yacikirije
ababyeyi bawe mu mwuka babikurikirane bagire icyo bakora. Kandi nanjye
ndahari.”
Jacky yamamaye ku mbuga
nkoranyambaga kubera amashusho ye yatambukagaho, avuga amagambo yiganjemo ateye
isoni no gutukana, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yari yabifungiwe ariko aza
kurekurwa.
Uyu mukobwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, gusa nyuma yo kuganirizwa yaje gufungurwa yiyemeza kwisubiraho.
10.
James, umurinzi wa Alliah Cool
Itangishaka James [Mwiza
Cyane] umaze gushinga imizi mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho
ari we murinzi wa Alliah Cool, na we yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza
abatizwa mu mazi menshi.
Muri Werurwe 2024 ni bwo
uyu murinzi yashyize hanze ubutumwa bwo gushima Imana yamuhuje na Alliah Cool
wamuhaye impano y’imodoka.
Yagize ati: “Ni ukuri
sinzi uburyo nagushimira, gusa Imana ikumpere umugisha, isubize aho ukuye.
Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha
myinshi, ndagushimiye.”
Ntabwo biri kure
y'ibyatumye yakira agakiza nk'uko yabitangarije InyaRwanda. Ati: “Umwanzuro
nawufashe kubera ibintu Imana inkorera, bityo nasanze nta kindi nayiha
gisumbyeho uretse gukizwa.”
Mu gitondo cyo ku
Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi na Prophet
Ernest Nyirindekwe wo mu Itorero rya Elayono riherereye i Kibagabaga.
Nyuma y’iminsi micye, James yahise asezerana kubana akaramata n’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mukamusoni Odette wari usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.
TANGA IGITECYEREZO