Kigali

Amateka azisubiramo? Itorero Inyamibwa ryateguje igitaramo bise 'Inka' i Kigali no hanze yayo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2025 13:00
0


Itorero ry'imbyino gakondo, Inyamibwa AERG ryatangiye imyitozo ihambaye y'igitaramo cyabo bise "Inka" kizaba tariki 15 Werurwe 2025.



Byatangajwe n'Umuyobozi w'Itorero Ishyaka ry'Intore, Cyogere ubwo yabashimiraga uruhare bagize mu kwamamaza igitaramo cyabo bise 'Indirirarugamba' bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025. 

Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Bwari ubwa mbere bahataramiye nk'itorero rishya nyuma yo gutandukana na bagenzi babo mu Itorero Ibihame by'Imana.

Cyogere yavuze ko Inyamibwa babafashije cyane mu kwamamaza igitaramo cyabo, asaba buri wese kuzabashyigikira ku munsi w'igitaramo cyabo bise 'Inka'.

Yavuze ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, aho nabo bataramiye mu gitaramo 'Indirirarugamba'.

Yavuze ati "Mwabonye ko amatorero yadushyigikiye, ni ibintu ubundi bidasanzwe. Niyo mpamvu natwe tugiye kubashishikariza, uku ni ukwezi kwa Mutarama dusoje, harakurikira ukwezi kwa Kabiri nitugusimbuka, harakurikira ukwa Gatatu, tariki 15 muri iyi ngoro twicayemo hari igitaramo bita 'Inka' cy'Itorero Inyamibwa z'u Rwanda, mu muco mwiza twatojwe wo gushyigikirana, namwe muzaze dufatanye twongere tubashyigikire dusa gucya."

InyaRwanda ifite amakuru yemeza ko uretse gutaramira mu Mujyi wa Kigali, iki gitaramo bise 'inka" bazakigeza no muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye n'ahandi.

Bisa n'ibihura n'intego z'umuyobozi w'iri torero, Rodrigue Rusagara kuko aherutse gutangaza ko bari muri gahunda yo gukorera ibitaramo no hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwegera abakunzi babo.

Amateka azisubiramo?

Mu 2024, Inyamibwa baciye agahigo, kuko babaye itorero rya mbere ryakoreye igitaramo muri BK Arena.

Cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru, bashyigikirwa n'abantu bari hagati y'ibihumbi icyenda n'ibihumbi 10.

Wanabaye umunsi udasanzwe kuri iri torero, kuko igitaramo cyabo bise "Inkuru ya 30" cyaritabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

BK Arena bataramiyemo yakira abantu Ibihumbi 10, ni mu gihe ihema rya Camp Kigali bazataramiramo ryakira nibura abantu 4,500.

Mu bijyanye no gukodesha, BK Arena yishyurwa nibura Miliyoni 27 Frw, ni mu gihe muri Camp Kigali wishyura ari hagati ya Miliyoni 3 na Miliyoni 4 Frw.

Itorero Inyamibwa ni itorero ry'umuco Nyarwanda ryashinzwe n'Umuryango w'Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG). Rifite intego yo kwimakaza no guteza imbere umuco gakondo binyuze mu mbyino, indirimbo, n'imivugo. 

Mu myaka irenga 25 rimaze rishinzwe, Itorero Inyamibwa ryagiye ritegura ibitaramo bitandukanye bigamije gusigasira umuco Nyarwanda no kuwumenyekanisha mu gihugu no mu mahanga.

Mu bikorwa byaryo, Itorero Inyamibwa ryateguye ibitaramo bikomeye birimo "Inkera i Rwanda" cyabaye mu mwaka wa 2018, aho ryashishikarizaga Abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu no gusura ahantu nyaburanga. 

Mu mwaka wa 2023, ryizihije isabukuru y'imyaka 25 mu gitaramo cyiswe "Urwejeje Imana", cyabereye muri Camp Kigali, kikitabirwa n'abantu benshi.

Itorero Inyamibwa kandi ryitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga nka "Festival des cultures du monde" mu Bufaransa, aho ryaserutse mu mbyino gakondo, rikamenyekanisha umuco Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco mu rubyiruko, Itorero Inyamibwa ryagiye ritegura amahugurwa y'abana bari hagati y'imyaka 7 na 16, ribigisha imbyino, imivugo, ibisakuzo, n'ibindi bigize umuco Nyarwanda, kugira ngo bakure bawukunda kandi bawusigasire.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cyiswe "Inkuru ya 30", kigamije kwerekana iterambere ry'igihugu mu bijyanye n'umuco n'ubukungu.

Itorero Inyamibwa rikomeje kuba icyitegererezo mu guteza imbere Umuco Nyarwanda, rikaba rizwiho ubuhanga mu mbyino n'indirimbo gakondo, ndetse no mu bikorwa byo gusigasira umurage w'igihugu.



Ku wa 24 Werurwe 2025, Itorero Inyamibwa ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise ‘Inkuru ya 30’


Inyamibwa bari kwitegura gukora igitaramo bise ‘Inka’ kizabera muri Camp Kigali no muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye 


Inyamibwa bubatse ibigwi kuva mu myaka 30 ishize bari mu muziki gakondo 


Inyamibwa bari bahurije hamwe ibihumbi by’abantu mu gitaramo cyihariye mu rugendo rwabo 


Perezida Kagame yitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa 


Madamu Jeannette Kagame yari muri BK Arena tariki 24 Werurwe 2024 mu gitaramo cy'Inyamibwa 

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO ‘INKURU YA 30’ CY’ITORERO INYAMIBWA CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND