Kigali

Elon Musk yaciye agahigo ko kuba umukire wa mbere ku isi w'ibihe byose uhize Mansa Musa

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:26/01/2025 7:34
0


Umutungo wa Elon Musk warazamutse bihambaye ari na byo byamugize umukire wa mbere mu mateka y’isi. Nk’uko byatangajwe na Bloomberg Billionaire Index, umutungo wa Musk umaze kurenga Miliyari $447, akaba yaciye agahigo nk’umuntu wa mbere uhize Mansa Musa wabaye Umwami w'Abami wa Mali mu kinyejana cya 14.



Ubwiyongere mu mutungo wa Elon Musk buterwa no kwiyongera mu gaciro ka Tesla na SpaceX. Umugabane wa Tesla wiyongereyeho 69% kuva mu matora ya Perezida wa Amerika, bituma isoko ry’iyo sosiyete ryinjiza agera kuri Tiriyari 1.32 z'amadolari y’Amerika.

Abashoramari bateganya amahirwe yo kuzamuka kwa Tesla ku butegetsi bwa Trump, aho bamwe bagaragaza ko politiki ishobora kugirira akamaro uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Kuba Musk afite imigabane miliyoni amagana ya Tesla byabaye urufunguzo  rw’ingenzi mubutunzi bwe.

Sosiyete SpaceX ikora ibyogajuru yashinzwe na Musk mu 2002, nayo yagize uruhare runini mu kuzamura ubukungu bwe. Amakuru aheruka agaragaza ko kugeza ubu agaciro ka  SpaceX gahagaze miliyari 350 z'amadolari y’Amerika, bikarushaho kuzamura ubukungu bwa Musk. Byongeye kandi, imishinga ye y’ubwenge bw’ubukorano binyuze muri xAI yagize uruhare mu kwongera ubutunzi bwe.

Mansa Musa wamenyekanya cyane nk’umukire w’ibihe byose mu mateka y’isi yari afite umutungo ugereranyije uri hagati ya miliyari 400 na miliyari 500 z'amadolari y'Amerika, aho Mali yari ikize cyane ku mabuye y’agaciro cyanecyane zahabu.

Amateka y’ubukungu bwa Mansa Musa yakomeje gutangaza benshi. Ubukungu bwa Mali bwari bushingiye ahanini kuri zahabu n'umunyu, muri icyo gihe zahabu yari ifite agaciro gahambaye. Urugendo rwe i Maka mu 1324 rwarogeye cyane mu mateka y’isi yose, kubera ko kuba yaratanze cyane zahabu bivugwa ko byahungabanyije ubukungu bwa Mali. 

Kugeza ubu Elon Musk ni we mukire wa mbere ku isi w'ibihe byose, yabashije guca agahigo ko kugira umutungo urusha agaciro uwa Mansa Musa wo muri Mali uzwi mu mateka nk'uwari ufite umutungo uri hagati ya miliyari 400 na miliyari 500 z’amadolari y’Amerika. Ubu Musk afite umutungo urenga miliyari 447 z'amadolari.


Elon Musk yanditse amateka avuguruye mu bukungu bw'isi


Agahigo ka Mansa Musa kakuweho na Elon Musk wavukiye muri Afrika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND