Kigali

Baciye agahigo! Amatike y’igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore yashize ku isoko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2025 14:54
0


Bwa mbere mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, Itorero ry’imbyino ryabashije gucuruza amatike yose bari bateguye ashira ku isoko mbere y’amasaha macye ngo bataramire abakunzi babo; byakozwe n’Itorero Ishyaka ry’Intore binyuze mu gitaramo “Indirirarugamba.”



Aba basore bamaze igihe bitegura iki gitaramo, ndetse biteguye gutaramira abakunzi babo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu gitaramo kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

Amakuru avuga ko iri torero ryari ryashyize ku isoko amatike ari hagati ya 3500 na 4000, aho bataramira mu ihema rinini rya Camp Kigali risanzwe ryakira abantu benshi. 

Iri torero ryaciye agahigo kuko nta rindi torero mu Rwanda ryigeze ribasha kugurisha amatike agashira yose mbere y’amasaha macye y’igitaramo.

Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Instagram, bagaragaje ko bakozwe ku mutima no kuba abantu barabashyigikiye cyane, kugeza ubwo amatike y’igitaramo cyabo ashize ku isoko.

Umuyobozi w’iri torero, Cyogere yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwita iki gitaramo ‘Indirirarugamba’ bashingiye ku mutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.

Ati “U Rwanda rwaje guterwa, abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete n’agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.”

Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n’ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.

Akomeza ati “Aho bihurira n’ishyaka ry’intore n’uko tutabanje gutegereza nk’itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n’imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n’ubuhanga bw’abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye kubyabaye tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.”

Cyogere yavuze ko muri rusange, intego ya mbere y’iki gitaramo ‘ni ukumurika itorero ishyaka ry’intore’ bashinze’ kandi, kinagamije gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza. Ati “Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.”

Yungamo ati “Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n’igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b’Abanyarwanda nk’uko twabisabwe kenshi."

Cyogere yumvikanishije ko gutandukana na bagenzi babo bari kumwe mu Itorero Ibihame by’Imana, bari bagamije ‘gukomeza gukundisha umuco Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse nanone ko abawukora nabo byabagirira umumaro urenze uwo bibafitiye ubu ngubu haba mu mikoro, ubumenyi no kumenyekanisha umuco wacu wa Kinyarwanda dushingiye ko ubu ngubu abatoza dufite gihe bigeze batoza nk’ubu’.

Cyogere yavuze ko muri iri torero ubu bafite abatoza barimo MNC (Mukuru wa Massamba Intore), Burigo Olivier n’umukondo Gatore.    

Itorero Ishyaka ry’Intore ryatangaje ko amatike y’igitaramo cyabo yashize ku isoko 

Ishyaka ry’intore bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo ‘Indirirarugamba’


Cyogere yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro itorero Ishyaka ry’Intore batangije 

Umuhanzi mu muziki gakondo, Ruti Joel ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri torero, ndetse ari mu bayobozi bakuru 

Bamwe mu babyinnyi bakomeye muri iri torero, bumvikanishije ko barajwe ishinga no guteza imbere umuco w’u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND