Kigali

Nyuma y’imyaka 10, Israel Mbonyi agiye kujya muri Amerika ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2025 9:58
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere, kuva mu myaka 10 ishize ari mu muziki.



Ku wa 25 Ukuboza 2024, Israel Mbonyi yakoreye muri BK Arena igitaramo ‘Icyambu” cyabaye ku nshuro ya Gatatu, cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki. Iki gitaramo cyasize uyu muhanzi yongeye guca agahigo kuko yataramiye abantu barenga 10,367, aba uwa mbere wabashije kubigeraho.

Mu myaka 10 ishize, Israel Mbonyi ari mu muziki yagiye agerageza gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bikanga kuko atabonaga ibyangombwa bimwemerera kujya gufatanya n’abakunzi be, kwegerana n’Imana.

N’ubwo atari yakabashije kugera muri Amerika nk’igihugu cy’isezerano kuri benshi, Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko imyaka 10 ishize ari mu muziki yaranzwe no kwiyubaka mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Ati “Uyu mwaka (hari tariki 4 Ukuboza 2024) nujuje imyaka icumi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndabyibuka kuva nakora album yanjye ya mbere mu 2014 ni ibintu bidasanzwe. Uyu munsi rero kuba ngihagaze mu murimo ni ishimwe ridasanzwe cyane.”

Arakomeza ati “Nubwo abantu babona ibintu byiza byinshi, ibyo umuntu aba yaranyuzemo ni byinshi kandi bikomeye. Uko ndushaho kuzamuka ni ko ndushaho kumva ncishijwe bugufi cyane imbere y’Imana.”

Israel Mbonyi aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko ari kwitegura gutaramira muri Amerika, ndetse umujyanama we yabwiye InyaRwanda, ko bamaze kwemeza ibi bitaramo “kandi amatariki na Leta bizaberamo bizatangazwa mu gihe kiri imbere.”

Mu 2024, Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo mu bihugu byinshi birimo u Bubiligi, mu Bwongereza, Kenya, Tanzania, Uganda ndetse n’imbere mu gihugu.

Israel Mbonyi yigeze kubara inkuru y’uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana, byatumye ahitamo gukorera Imana.

Ati “Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n’umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.”

Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w’Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati “Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z’ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w’Imana. 

Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.”

Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

Ati “Gukizwa ntabwo bituma utaba umu ‘Jeune’ mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana ‘vibes’ zawe.”    

Israel Mbonyi usanzwe ari 'Brand Ambassador' w'ikinyobwa Maltona cya Skol ari kwitegura kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere 

Gahunda y'ibitaramo bya Israel Mbonyi izatangazwa mu gihe kiri imbere hagaragazwa amatariki ndetse na Leta azakoreramo 

Israel Mbonyi aherutse gukorera igitaramo muri BK Arena, cyabaye tariki 25 Ukuboza 2025 mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ABIRINGIYE UWITEKA’ YA ISRAEL MBONYI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND