Kigali

Yifuzaga kugaruka ku isoko ryo mu Rwanda- Uko Alikiba yashakishije Kevin Kade- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2025 9:08
0


Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye nka Kevin Kade yatangaje ko Alikiba ariwe wateye intambwe ya mbere yo gukorana nawe indirimbo, kuko binyuze mu bo basanzwe bakorana mu rugendo rwe rw’umuziki bari bafite intego yo kongera kumvikana ku isoko ryo mu Rwanda.



Alikiba yari amaze igihe kinini adakorana indirimbo n’abahanzi Nyarwanda, ariko kandi mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko akurikirana ibibera mu Rwanda. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, ndetse yagiye abihamya mu bihangano bye.

Uyu mugabo yakoranye indirimbo ‘Bébé’ na Kevin Kade yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, ni nyuma y’igihe cyari gishize bayiteguje abakunzi babo.

Kevin Kade yabwiye InyaRwanda, ko gukorana indirimbo na Alikiba ahanini byaturutse ku ndirimbo ye ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Element “kuko nta kintu kidasanzwe nari nziranyeho nawe cyangwa se isoko rya Tanzania muri rusange’.

Ati “Hari umwe mu bashinzwe gukurikirana ibikorwa bye wabigizemo uruhare, kuko bo bifuzaga kugaruka ku isoko ryo mu Rwanda, hanyuma bakoresheje ‘Email’ bashatse umuntu ugezweho, icyo gihe nari ku mwanya wa mbere mu bantu barebwa cyane kuri Youtube, baravuga bati ‘aho kugirango dukorane n’umuhanzi mukuru reka dushake uri kuzamuka, kandi abantu bari gukunda bafitiye impuhwe, ni uko nabonye ‘Email’ ivuye ku bajyanama be bansaba ko dukorana indirimbo.”

Kevin Kade yavuze ko batangiye iyi ndirimbo ari iya Alikiba, ariko ko uko iminsi yicumaga “byarangiye indirimbo ibaye iyanjye kuko nifuzaga gufatirana ayo mahirwe kugirango ibintu byihute, kandi bize uko mbishaka, ku buryo ari indi ntambwe nini nzaba nteye nyuma ya ‘Sikosa’ nakoranye na bagenzi be.”

Akomeza ati “Ni nyuma y’uko nari maze gukorana n’umuhanzi mfata nk’uwa mbere mu Rwanda, The Ben, nifuje ko narenzaho noneho nkakorana na Alikiba.”

 

Yavuze ko n’ubwo Element ariwe wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi mu minsi ya mbere byari byabanje kugorana kuko yari afite izindi ndirimbo yarimo akorera muri Tanzania, ariko byarangiye bikunze.

 

Kevin Kade avuga ko iyi ndirimbo bayikoze mu gihe cy’amasaha ane, kandi amashusho yafashwe ‘nyuma y’umunsi wakurikiyeho’. Ati “Byaranyohereje.”

 

Uyu muhanzi yavuze ko atari aziranyi na Alikiba ‘ariko yari aziko hari umunyarwanda uza kuza bagakorana’. Kevin Kade avuga ko yasanze Alikiba azi u Rwanda, ndetse “yifuzaga gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda, kuko yari amaze igihe yifuza gukorana n’umunyarwanda ariko yarabuze aho yatangirira.” 

Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.  

Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.

Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n’abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n’abandi.

Kevin Kade yatangaje ko Alikiba ariwe wateye intambwe ya mbere yo gukorana nawe indirimbo 

Alikiba yari amaze igihe kinini ashaka uko yakorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda yarabuze inzira bizacamo 


Kevin Kade yatangaje ko gukorana indirimbo na Alikiba byaturutse ku ndirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Element

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BEBE’ YA KEVIN KADE NA ALIKIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND