Kenshi
abantu bakunze guca umugani ngo “Umuhini uvunikira umwuko " iyo bashaka
kugaragaza ko hari umuntu ukorera mu nyungu z’undi we ntacyo akura mu mvune z’ibyo
akora.
Ibi
bihura neza neza n’ubuzima Nzovu na Yaka babayeho nyamara umunsi ku wundi
bakora ibiganiro bitunze benshi ndetse bishyira agatwenge ku maso ya benshi
kabone n’ubwo baba bafite ibibazo bibakomereye.
Aba
bagabo bafite ubushobozi bwo gukora ibiganiro birenga 10 mu cyumweru kimwe gusa, kandi buri kiganiro bakozeho kikarebwa n’umubare w’abantu benshi cyane dore ko
bamaze kwigarurira imitima ya benshi.
Yaka
yahoze akina filime akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakinanaga na Assia
banabanaga mu gihe Nzovu we ari umwe mu barambye mu mwuga wo gukina filime nyarwanda.
Mu
gihe Yaka yakinanaga na Assia, yitaweho mu buryo bushoboka bwose ndetse mu
biganiro byinshi akunze gukora, yemeza ko ari bwo aheruka kubaho ubuzima bwiza
kandi n’abamubona mu buzima bwa buri munsi bemeza ko ari cyo gihe yari abayeho neza.
Ku
rundi ruhande, Nzovu yatangiye gukina filime itari yatangira kugabura cyane nk’uko
ubu bimeze ndetse n’iyo aherukamo ya ‘Maitre Nzovu’ ikaba itarakomeje. Ibi
byatumye amikoro akomeza kuba intica n’ikize.
Kugeza
aka kanya, Nzovu na Yaka Mwana ni ibyamamare mu Rwanda bidafite aho gutura
ahubwo aho basomye icupa niho basinzirira cyangwa se bakarara mu ndaya (Indangamirwa)
dore ko bakora ariko inyishyu ikaba icupa cyangwa se ibiryo.
Nzovu
ufite umugore n’abana batari munsi ya bane, ntabwo agishobora kubitaho n’ubwo
abana aho bari babwirwa ko Papa wabo ari umwe mu bakunzwe aha mu Rwanda kandi
bamwe muri bo bakuze bakaba babyibonera.
Nzovu
aherutse gusura umuryango we yataye mu myaka itambutse aho avuga ko byatewe n’imico
mibi yaje yiyongera ku bukene hanyuma bihumira ku mirari. Aha mu byo
baganiriye harimo impamvu yataye umuryango n’impamvu adafasha uwo muryango.
Nzovu
na Yaka bavunika mu nyungu z’abandi?
Urubuga
rwa YouTube aba bagabo bakoreraho ibiganiro byabo, byinjiriza ba nyiri konti za
YouTube kabone n’ubwo Nzovu cyangwa Yaka baba bishyuwe icyo bapfa ni uko
ikiganiro kigera ku muyoboro wa YouTube bagacuruzwa.
Urubuga rwa YouTube rufite uburyo butatu binjirizamo amafranga ahanini bivuye ku biganiro byakoreweho. Ubwo buryo ni CPM (cost per mille), CPC (cost per click) n’uburyo bwa CPV (cost per view).
Ibyoroshye wahita wumva, ni uko iyo
igihangano/video kuri YouTube cyarebwe n’abantu 1,000 bo mu bihugu YouTube
ikoreramo byibuze nyiri igihangano yinjiza agera kuri $18 ubwo ni arenga
24,000Rwf.
Byibuze
mu biganiro 10 Yaka na Nzovu bakora mu cyumweru, birebwa n’abantu batari munsi
ya 500,000 kuzamura. Ubwo muri ibi biganiro byose birebwe n’abantu 100,000 bari
mu bihugu bikorana na YouTube, bakwinjiza $1,800 ahwanye na 2,495,4678.
Nyuma
yo gukora akazi gashobora kwinjiza Miliyoni 2 mu cyumweru kimwe, Yaka na Nzovu
barongera bagasubira mu buzima bwo kuba mu tubari no gutaha mu ngo z’Indaya dore
ko magingo aya Yaka nta hantu ho guhengeka umusaya afite ndetse na Nzovu
bahorana akaba atazi iyo aba ahubwo iyo umubajije avuga ngo “Iyo ushaka Yaka
umuhamagara ku kabari yaraye asindiyemo ".
Abakoresha
Yaka na Nzovu babanyunyuza nta mpuhwe?
Uretse
kuba badahabwa ku byo binjije mu buryo bukwiye, Nzovu na Yaka bakunze kubanza
gusindishwa mbere y’uko bakora ikiganiro kugira ngo kize kuba gisekeje kandi
gikurura abantu. Kuri iyi ngingo hari n’ubwo babahera izo nzoga mu kiganiro mu
rwego rwo kubakuramo no kuryoshya ikiganiro.
Ubwo Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana yajyaga kumva urubanza rwa Miss Muheto Divine agahita anatabwa muri yombi,
byatewe n’imvururu yateje ku rukiko nyuma yo gusoma inzoga imwe gusa ya ‘Petit
Mutzing’ yahise ituma atangira kuyagara.
Ibyo
byose byumvikanishe ko n’ubwo bahabwa inzoga ngo bakore ibiganiro, ntabwo baba
banyoye nyinshi ahubwo na kamwe karahagije kugira ngo babakuremo amafaranga
bifuza.
Si ibyo gusa ahubwo hari n’igihe benshi bagaragaza amashusho ko babafashije cyangwa se babagaburiye nyamara ntibanabihabwe ahubwo bakabikoresha mu buryo bwo gukurura amarangamutima y’abantu babareba gusa.
Urugero ni urwo Yaka yavuze
ko yagiye gukorera ikiganiro kwa Kasuku hanyuma bakamufotorera ku ihene
bavugaga ko bagiye kurya nyamara bagahita bayibika.
Yaka
na Nzovu nabo ubwabo ntibashobotse!
Kubera
ubusinzi n’indi mico itari myiza, byabujije Yaka amahirwe yo kujya gutura muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byatumye uwamurebereraga, Assia amusiga mu
Rwanda hanyuma ntiyongera gushobora kwiyitaho no gufata umwanzuro ukwiye.
Nzovu
nawe ni umugabo w’umugore n’abana ariko akaba yarabataye aho avuga ko mbere
byari ubushobozi ndetse no gusinda ariko nyuma yaje gufata inzira yo kugana
indangamirwa kuruta gufatanya n’umugore we kurera abana nk’uko bahora
babimushinja.
Ibi
byose bigaruka ku kintu cyo gutungwa n’inzoga gusa aho benshi bamaze kubona ko
ari zo ntege nke zabo bityo bakaba bazibashukisha kugira ngo babakoreshe icyo bo
bifuza.
Nzovu ufite urugo n'abana ntacyo afashwa cyangwa ngo agirwemo inama y'uburyo bwo gufasha umuryango we ndetse yewe na Yaka Mwana ufite uburwayi bw'akaguru ntacyo afashwa mu buryo bwo kuba yabona ubuvuzi cyangwa se aho kuba n'ikimutunga.
Amaherezo ya Nzovu na Yaka ni ayahe?
Haciyeho
igihe gito ku rubuga rwa X hakusanyirijwe amafaranga yo gufasha Yaka kujya kureba
muganga wo mu mutwe no gushaka uko abaho nyamara nyuma yo gukusanywa, ubuzima
ni bwa bundi.
Mu gihe Yaka na Nzovu batari babona umujyanama wo kubahwitura no kumenya uko yabigira umushinga wo kubyaza aya mahirwe bafite, nta kabuza Yaka Mwana na Nzovu bazakomeza kuvunikira abandi kandi babayeho ubuzima butari bwiza.
Nzovu na Yaka babayeho ubuzima bwo gukoreshwa ibiganiro kandi bikarebwa cyane kuri za shene zitandukanye za Youtube, ntabwo twazirondora kuko bamwe murazizi, n'utazizi gushakisha kuri Youtube aho bakunze gutanga ibiganiro ntabwo byagorana.
Gukora ibiganiro si bibi, gusa ikibazo ni uko ibiganiro bakora byinjiriza agatubutse ba nyiri za shene za Youtube, ariko bo bagakomeza kubaho nabi cyane, na ducye babonye bakatumarira mu nzoga. Ababasaruramo akayabo bakwiye kubagira n'inama yabahindurira ubuzima aho guhora babanyunyuza gusa.
Ntaho kuba, ntaho kuryama, ntacyo kurya, ushaka Yaka wamubariza ku kabari yasindiyeho mu ijoro ryabanjirije umunsi uri kumushakiraho
Icupa rimwe riba rihagije kuri Yaka ngo atangire gukora ibidakorwa
Imico idahwitse n'ubukene byatumye Nzovu atandukana n'umugore we umufitiye abana
Ubuzima bwa Nzovu ni icupa ndetse n'indaya (Indangamirwa)