Nyuma y’iminsi bivugwa ko aba bombi batabanye neza, kuri ubu bagaragaje ko batabanye neza aho nta muntu ugikurikirana undi kuri Instagram ndetse Titi Brown akaba yasibye amafoto yose ari kumwe na Nyambo.
Mu
minsi micye ishize, ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y’uko Titi atabanye neza
na Nyambo Jesca bari basanzwe bacuditse mu gihe kitari gito gishize. Aba bombi
bakundaniraga munsi y’umutaka bise ‘Besto’.
Hambere
aha, ni bwo amakuru y’uko batabanje neza yacicikanye hanyuma Titi ashyira ifoto
ya Nyambo kuri Instagram ye ahita yandikaho ngo ‘Ubuzima bwanjye’
abiherekesha agatima, nuko Nyambo nawe ahita abikorera ‘Repost’.
Aha
byagaragaraga ko bari bavuguruje abatanze ayo makuru ko batabanye neza ariko
hongera gusakara amakuru ko babikoze mu buryo bwo kuyobya uburari nyuma yo
kuganirizwa n’inshuti zabo za hafi.
Andi
makuru yakomeje kuza avuga ko Nyambo wajyaga afatira amashusho ya filime ze mu
rugo rwa Titi Brown, yaje kwimuka ava aho hanyuma ajya gushaka ahandi akorera.
Bidaciye
kabiri, Titi Brown yongeye kwandika kuri Instgarm ati “Enough is enough”, bishatse kuvuga ngo “Birahagije”. Byashyize benshi mu rujijo hanyuma bihumira
ku mirari ubwo yahitaga asiba amafoto n’amashusho yose yari afitanye na Nyambo.
Nyuma
yo kwandika ibyo, nta minota myisnhi yashize bombi bahita bahagarika
gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram.
Mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda, Titi Brown yahamije ko Nyambo aramutse amubwiye kumuvira mu buzima atazuyaza kuko ataba ahantu adakenewe.
Bamwe
mu bantu ba hafi, bahamya ko Titi na Nyambo batabanye neza muri iyi minsi akaba
ariyo mpamvu batagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse batakigenderana
cyane nk'uko byahoze. Turacyagerageza kumenya icyo babivugaho.
Nyambo na Titi Brown ntabwo babanye neza
Titi na Nyambo bahagaritse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga
Nyuma yo kwandika ko ibyabaye bihagije, Titi yahise ahagarika gukurikirana Nyambo
Nyambo nawe ntabwo agikurikirana Besto we 'Titi Brown'
Reba ikiganiro Titi Brown aheruka kugirana na InyaRwanda TV agahamya ko Nyambo amubwiye ngo amuvire mu buzima atazuyaza kubuvamo
TANGA IGITECYEREZO