Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko iyi Minisiteri yemeye kuzagirana ibiganiro n'umuhanzi Yampano nyuma y'uko bigaragaye ko n'abo mu Ntara bifuza ko yazajya kubataramira.
Mu gihe kitageze ku kwezi
gusa, izina ry'umuhanzi Uworizagwira Florien umaze kumenyekana nka Yampano
rimaze kuzamuka cyane kandi mu gihe gito ku buryo na we bigaragara ko ubu
bwamamare bwamutunguye.
Kuri ubu noneho, Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko abatuye mu Ntara na bo bifuza ko Yampano
yazajya kubataramira, nyuma y'uko asuye urubyiruko rw'i Burera rukamugezaho
icyo cyifuzo.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, Utumatwishima yagize ati: “Ngo nubwo bafite akazi kenshi,
urubyiruko rw’i Burera, cyane abo twasanze mu Rugarama, bifuza igitaramo. Nti
se umuhanzi mushaka ninde? Bati dushaka Yampano akadususurutsa mu Kidaho.”
Yakomeje avuga ngo ‘abegereye
Yampano mumubwire ko urubyiruko rw’i Burera rumushaka,’ avuga ko nka Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bemeye kuzabiganiraho uyu muhanzi akaba
yabataramira.
Izina Yampano ritumbagiye
mu gihe gito ndetse rikomeje kwigarurira imitima y’abantu benshi ahanini bitewe
n’uburyo yitwaye mu gitaramo “New Year Groove and Album Launch” cy’umuhanzi The
Ben.
Mbere y’uko ataramira
muri iki gitaramo, umuhanzi Yampano yavuze ko The Ben abaye amutumiye yakora
ibintu bidasanzwe muri BK Arena ndetse ku bw'amahirwe ye bigenda neza nk’uko
yari yabyitangarije bituma abantu bamubona nk’utica umugambi.
Nyuma y’uko akoze ibyo
bitangaza muri BK Arena, abantu bakomeje kumukurikirana bya hafi ari nako
bagenzura ibikorwa bye nk’umuhanzi wari uri kuvugwa cyane.
Muri iki gihe nubwo ari
gito, kenshi byagaragaye ko waba ari umutwaro Yampano yikoreye nyamara nta
bitugu bigari byo gutwaraho uyu mutwaro benshi bifuza ariko batazi uko uvuna.
Ku ikubitiro, umuhanzi
Yampano yahise avuga ko atazi Bruce Melodie bituma abantu batangira
kumwataka bavuga ko yaba ari ukwihenura kuko uwo Bruce Melodie avuga ko atazi,
yanditse kera amusaba ko basubiranamo imwe mu ndirimbo ze.
Baca umugani ngo “Umanika
agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka”. Nyuma yo kubona ko yakoze amakosa,
Yampano yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvishe nabi nyamara we
yarashakaga kuvuga ko atazi Bruce Melodie.
Nyuma yo kuririmbira muri
BK Arena, Yampano yagize ibitekerezo byinshi bigamije kubyaza umusaruro ubwo
bwamamare bwe harimo gushyira hanze indirimbo akananirwa kuyimenyekanisha muri
icyo gihe ahubwo aho ageze akora ibiganiro yakamenyekanishirijemo indirimbo ye
agatwarwa uko abamutumiye bashaka.
Akiva ku rubyiniro,
Yampano yahise yisanga yashyize hanze indirimbo yise “Meterese” yakoranye
n’umuraperi Bushali. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi gusa nta
mashusho ifite.
Mu gihe iyi ndirimbo
itari yamara akanya ngo abantu bumvirize uburyohe bwayo, Yampano yahise yongera
agarura indirimbo ye “Icyomanzi” yakoze mu mwaka ushize ariko ntiyarebwa
nk’abantu benshi cyane.
Ni indirimbo yongeye
kugarura kuri YouTube byibuze atayikoreye amashusho ku buryo benshi mu bafana
be bakururwa no kujya kureba amashusho yayo cyane ko benshi mu bahanzi bagiye
bakoresha ubu buryo kandi bigatanga umusaruro.
Igikundiro Yampano yakuye
muri BK Arena, yagiye agitambagiza mu tubari dutandukanye muri Kigali aho nyuma
byazagorana ko ikindi gihe agiye gukora igitaramo yabona abantu kuko n'ubundi
basanzwe bagura byeri bakongezwa umuziki we cyangwa se basangira byeri mu
kabari kamwe.
Nta muntu uteganya igihe
inyenyeri ye izakira ariko habaho guteganya uko wayibungabunga mu gihe yaba
yatse. Kutagira abamugira inama z’uburyo bwo kubungabunga inyenyeri ye yatse,
biri mu biri gukoma mu nkokora Yampano.
Haba ibiganiro byo
gutwika, ibikorwa by’umuziki arimo akora n’ibirori bya hato na hato, ni bimwe
mu biri gutuma ikuzo Yampano yari afite riyoyoka gake gake nubwo benshi mu
bantu bakimurangamiye ariko siko bose baba babaye abakunzi.
Uyu musore ubusanzwe
uvuka mu Karere ka Nyamasheke, yimukiye i Kigali mu 2016 ubwo yari ageze mu wa
kane w’amashuri yisumbuye, icyakora ahita akomereza ubuzima mu Karere ka
Bugesera kwa mushiki we.
Nyuma yo kurangiza
amashuri yisumbuye mu 2018, Yampano yaje gusubira mu Mujyi wa Kigali, atangira
ubuzima bwo kwibana.
Nyuma y’umwaka yibana
akabona ubuzima bumugora, Yampano yahisemo gusubira iwabo yongera kujya kubana
n’ababyeyi.
Nk’undi musore wese,
ntabwo Yampano yigeze yishimira kujya abyukira imbere y’ababyeyi ntacyo akora
kandi akeneye kubaho.
Ng’uko uko yaje kuva
iwabo mu 2019 yinjira mu mirimo y’ikiyede. Yampano utaragize ibihe byiza ubwo
yari atangiye ubuzima bw’umusore i Kigali byageze aho ajya gukora akazi ko
gufasha abafundi [ubuyede] igihe hubakwaga umuhanda wa Rwampara.
Uyu muhanzi wari muri ako
kazi k’ubuyede yigiriye inama yo kujya muri studio ya Unlimited Records ariko
agahisha ko abayeho nabi. Icyo gihe Producer Odilo wakoreraga muri iyo studio
yabonye ko abayeho nabi amukorera indirimbo 12 ku buntu.
Nyuma inzu ifasha
abahanzi ya TB Music Entertainment yabengutse ubuhanga bwe, itangira kumufasha
mu bijyanye na muzika ndetse n’ubujyanama mu buhanzi.
Yampano amaze gushyira
hanze indirimbo zirimo nka ‘Ngo’ yakoranye na Papa Cyangwe, ‘Meterese’
yahuriyemo na Bushali, 'Zikana' yakoranye na Fireman, 'Hawayu', 'Bucura',
'Don't worry' n'izindi, 'Uworizagwira', 'Inzira' yakoranye na Yvanny Mpano
n'izindi.
Minisitiri Utumatwishima yijeje ab'i Burera kuzabashyira Yampano akabataramira
Yampano ari mu bahanzi bamamaye mu kanya nk'ako guhumbya
REBA INDIRIMBO "NGO" YA YAMPANO FT PAPA CYANGWE
REBA INDIRIMBO "SIBYANJYE" YA YAMPANO UKENEWE CYANE MURI BURERA
REBA INDIRIMBO "METERESE" YA YAMPANO FT BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO