Kigali

Uruhuri rw’Ibyamamare Nyarwanda byatawe muri yombi bazira ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/01/2025 6:56
0


Ikiyobyabwenge cy'urumogi cyakunze kugaragara cyane mu byamamare byo mu Rwanda bikurikirwa na benshi muri abo hakaba harimo n'ababihaniwe na n'ubu bagihanirwa.



Mu bihe bitandukanye, hagiye hafungwa benshi mu bantu bazira ikiyobyabwenge cy’urumogi cyangwa se bagapimwa bagasangwamo urumogi kabone n’ubwo ataba ari rwo bafungiwe.

Kunywa, gucuruza urumogi mu Rwanda ntabwo byemewe ndetse bigize icyaha bityo ufatiwe muri ibyo bikorwa byose ahanwa n’amategeko harimo gufungwa no gucibwa amande.

Nyamara n’ubwo bigize icyaha kandi buri wese abizi, hari benshi mu bagenda bagwa muri icyo cyaha ndetse bakabihanirwa haba kuba ari byo bafungiwe cyangwa se gusangwamo iki kiyobyabwenge nyuma yo gupimwa.

Ibyamamare 10 byo mu Rwanda byapimwe bigasangwamo ibiyobyabwenge birimo urumogi

1.    Turahirwa Moise ‘Monshion’


Uyu musore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda aba rudasumbwa ndetse no mu kumurika imideri, yapimwe asangwamo urumogi ndetse anafatanwa utundi dupfunyika tw’urumogi ubwo yavaga mu mahanga aza mu Rwanda.

Ku wa 15 Kamena 2023, Turahirwa Moise ni bwo yafunguwe by’agateganyo ava muri gereza ku byaha yari akurikiranyweho byo gukoresha ibiyobyabwenge n’impapuro mpimbano. Icyo gihe yari amaze gutanga ingwate ya Monshion ifite agaciro ka Miliyari 3Rwf.

Ubwo yafungwaga, Turahirwa Moses yari yasanzwemo urumogi rungana na 321ng/ml mu gihe umuntu usanzwe mu mubiri we aba afitemo ikigero cya 0-20 ng/ml.

2.    Fatakumavuta


Tariki 19 Ukwakira 2024 ni bwo Fatakumavuta yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gufatwa, Fatakumavuta yarapimwe asangwamo urumogi rungana na 298 ng/ml mu gihe ikigero gisanzwe ari hagati ya 0-20 ng/ml.

3.    Jay Polly


Muri Mata 2020, nyakwigendera Jay Polly n’abandi bantu 11 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona Virus hanyuma bafatanwa n’ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka "Puturi".

Uyu muhanzi w’umunyabigwi, yaje kwitaba Imana ku wa 02 Nzeri 2021 azize uburwayi ahanani bwatewe n’ibinyobwa by’ibikorano yanyweye n’inshuti ze bari kumwe i Mageragere hanyuma bibagiraho ingaruka mbi.

4.    Green P


Umuraperi Green P yakunze kugaragaza ko nta keza k’ibiyobyabwenge ndetse anatangaza ko yagiye i Dubai ameze nk’uhunze inshuti mbi zamwanduzaga imico mibi ndetse ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Abadage’ nyuma y’igihe kirekire adakora umuziki, yahise aboneraho guhishura ko yari yaragiye kuvuzwa kubera ingaruka mbi ibiyobyabwenge zamuteye.

Mu Ukuboza 2019 nyuma y’umwaka umwe gusa Green P atangaje ko yaciye ukubiri no kunywa ibiyobyabwenge, yatawe muri yombi ashinjwa kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi.

5.    Bushali na Slum Drip


Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap na Uwizeye Carine bigeze gukurikiranywaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge aho tariki 4 Ugushyingo 2019 bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bari bakiri kuburana ku biyobyabwenge bafatanywe birimo urumogi.

Tariki 18 Ukwakira 2019 ni bwo iryo itsinda ry’abantu bane bafatiwe mu Nyakabanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Bafatanywe urumogi bikekwa ko banyweye ndetse n’icupa ry’ifu y’urwo banyweye.

6.    Fireman


Ku wa 25 Nzeri 2019 ni bwo abantu 1,678 bagororerwaga i Wawa basubiye mu miryango yabo. Muri abo, barimo n’umuraperi Fireman waje avuga ko imbaraga yataye aririmba ibisenya agiye kuzikoresha aririmba ibyuka Igihugu.

Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo (heroine), nyuma yaje kujyanwa Iwawa mu rwego rwo kumugorora.

7.    Ish Kevin


Ku wa 17 Nzeri 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

Ish Kevin uri mu bagezweho mu njyana ya Drill na Trap mu Rwanda, yafashwe ku wa 25 Kamena 2021, mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Munezero, Umurenge wa Gisozi ari kumwe na Mugisha Patrick, Byukusenge Brianne Esther, Munyanshoza Celine, Nziza Olga na Umulisa Benitha.

8.    Gisa cy’Inganzo


Uyu muhanzi wari ufite impano idashidikanwaho, amaze gutabwa muri yombi inshuro nyinshi azira kunywa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi aho mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi, mu mwaka wa 2018 arongera atabwa muri yombi icyo gihe anashinjwa kwiba.

Mu mwaka wa 2019, Gisa cy’Inganzo yasoje igifungo cy’umwaka yari yarakatiwe azira gukoresha ibiyobyabwenge ndetse na n'ubu amakuru akaba avuga ko afungiye muri Gereza ya Muhanga aho yakatiwe amezi atandatu azira gukoresha ibiyobyabwenge.

9.    Mukadaff


Mu mwaka wa 2021, Umuraperi Mukadaff nawe yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge ariko nyuma akaza gufungurwa hadaciyeho igihe kirekire cyane.

10.                       P Fla


Ku wa 14 Ukuboza 2016, umuraperi P Fla yatawe muri yombi azira gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bya Mugo (Heroine) ndetse n’Urumogi.

Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017, nyuma y’igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere.

Si inshuro imwe cyangwa ebyiri uyu muraperi atawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo iby’urumogi n’ibindi bikaze kurenza urumogi harimo na Mugo.

11.                       Ayoo rash

Mu bihe bitandukanye, uyu muhanga mu gutanganya imiziki yagiye atabwa muri yombi azira gukoresha urumogi ndetse akaba ari n’umwe mu bari ku ruhembe rwo kunywa ikigero cyinshi cy’urumogi mu byamamare byo mu Rwanda.

12.                       M1


Mu Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

M1 yafatanywe na Uwimana Claude w’imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. 

13.                       Kwizera Olivier


Muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wahoze ari uwa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Nyuma y’urubanza rwamaze iminsi, muri Nyakanga 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu munyezamu wa Rayon Sports igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse ahita arekurwa.

14. Masho Mampa


Umuraperi Mugabo Jean Paul uzwi nka Masho Mampa wamamaye mu ndirimbo "Irimbi ry'abazima", nawe yafunzwe kenshi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura. 

Kuwa 20 Mutarama 2018 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo. Yaje gukatirwa imyaka ine n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gisenyi.

15. Pacson


Mu 2019, umuraperi Ngoga Lwaga Edison [Pacson] yatawe muri yombi na Polisi akurikirnyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya cocaine. Yafashwe ari kumwe na mugenzi we Kamana Arnaud, ubwo bari i Kigali muri Rwezamenyo bafite udupfunyika tubiri turimo ifu ya Cocaine iri mu biyobyabwenge bihambaye.

16.                       Kwizera Emelyne na bagenzi be


RIB iherutse kwemeza ko yataye muri yombi Kwizera Emelyne uzwi nka Ishanga ndetse na bagenzi be aho bari bakurikiranyweho gufata no gusakaza amashusho y’urukozasoni. Bakibafata, barapimwe basangwamo urumogi ruri hagati ya 55-275 ng/ml.

N’ubwo twavuga aba, ntabwo bivuze ko ari bo bonyine barunywa cyangwa se barufatanywe bakaba baruhanirwa ahubwo hari benshi mu barufatanywe ndetse n’abandi barunywa ariko baba batari bafatwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND