Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan n'abaturage b'igihugu cye nyuma y'inkongi yibasiye hoteli iri mu Mujyi wa Bolu, benshi bakahatakariza ubuzima.
Ni ibikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku rubuga rwa X [Twitter], aho yagize ati: “Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turukiya nyuma y’uko hari ababuriye ubuzima mu nkongi y’umuriro yabereye kuri Ski muri Bolu.”
Perezida Kagame yakomeje
agira ati: “Twifatanije n’imiryango yabuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’aya
makuba bose. Twifurije abakomeretse gukira.”
Kugeza ubu imibare
y'ibanze yerekana ko abantu 76 bitabye Imana, abandi bakomereka bari guhunga.
Inkongi y’umuriro yibasiriye hotel Ski Resort iri
mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Turkey ihitana abantu
benshi abandi bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje
ko inkongi yatangiye mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe na
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ali Yerlikaya, wavuze ko abakomeretse bari
kwitabwaho mu bitaro.
Guverineri w’Intara ya
Bolu, Abdulaziz Aydin, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko umuriro
watangiye kwaka ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, nyuma abashinzwe kuzimya
umuriro bagahita bihutira kujya gutanga ubutabazi.
Icyateye inkongi
ntikiramenyekana ariko yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano ziri mu
iperereza nubwo inkongi yatangiriye muri resitora ya hoteli.
Inkongi igitangira abantu
babiri bari mu igorofa ryo hejuru bahise basimbuka kubera ubwoba bituma bahita
bahasiga ubuzima, mu gihe imibare igaragaza ko icyo gihe muri hoteli harimo
abantu 234.
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Perezida Recep Tayyip nyuma y'inkongi y'umuriro imaze guhitana abagera kuri 76
TANGA IGITECYEREZO