Itorero Ishyaka ry’Intore rigeze kure igitaramo cyabo kizaba ku wa 25 Mutarama 2025 muri Camp Kigali aho bavuga ko zimwe mu mpamvu bashatse gufata ukwezi kwa mbere ni uko ari ukwezi kweza umwaka bityo bakaba barifuje kweza umwaka batarama nk’intore.
Kuwa 21 Mutarama 2025, Itorero Ishyaka ry’Intore ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
kigaruka ku myiteguro y’igitaramo ‘Indirirarugamba’ giteganyijwe kuba ku wa 25
Mutarama 2025 muri Camp Kigali.
Muri
iki kiganiro, umwe mu bayobozi b’itorero Ishyaka ry’Intore yavuze ko iri torero
rimaze igihe gito rishinzwe rigizwe n’intore 70 kandi izo zose zizaba zihari mu
gitaramo ‘Indirirarugamba’.
Bagaruka
ku izina n’impamvu zo gutaramira mu kwezi kwa Mutarama, Cyogere yavuze ko
ukwezi kwa Mutarama ari ukwezi ko kweza umwaka bityo bakaba bifuza ko beza
umwaka wa 2025 bataramana n’izindi ntore zisanzwe.
Izina
‘Indirirarugamba’ rizasobanurirwa neza impamvu yaryo mu gitaramo ariko ahanini
bishingiye ku bigwig by’ubutwari.
Bagaruka
ku mpamvu zo gutandukana n’Ibihame by’Imana, basobanuye ko ari abana bakomotse
ku itorero Ibihame by’Imana ariko bagiye gushinga urugo rwabo kubwo gusanga
intego zabo zitandukanye n’izo mu itorero Ibihame by’Imana.
Intego
nyamukuru yatumye izi ntore zitandukana zigashinga itorero ryabo, ni intego
ishingiye ahanini ku bushobozi aho bifuzaga ko Intore muri rusange igira
ubuzima bwiza nk’uko byifuzwa.
Iki
gitaramo gitegerejwe na benshi, kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa 25
Mutarama 2025. Gura itike yawe unyuze hano ukanda *662*700*992# cyangwa se ku
rubuga ishyakaryintore.sinc.events
Ishyaka ry'Intore ryagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'igitaramo 'Indirirarugamba'
Indirirarugamba ni igitaramo cyizaba ku wa 25 Mutarama 2025
TANGA IGITECYEREZO