Kugeza ubu hari ibihugu byo muri Afurika bikomeje kurangwamo umutekano mucye, ku buryo iki kibazo kiri mu biri gukoma mu nkokora urwego rw’ubukerarugendo kuri uyu mugabane ukungahaye ku byiza nyaburanga.
Imitwe y’iterabwoba n'ibikorwa by'intagondwa bikomeje kubuza ba mukerarugendo gusura ibihugu byibasiwe n'ibi bibazo, ari na ko bitsikamira iterambere rya Afurika nk’Umugabane.
Ibi byatumye imiryango
mpuzamahanga na za guverinoma bitanga umuburo ku bakora ingendo, batanga inama
yo kwirinda gusura ibihugu bitandukanye bivugwamo umutekano muke muri Afurika.
Guhera mu ntangiriro z’uyu
mwaka wa 2025, Guverinoma y’Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda kugenda mu
bihugu birindwi bya Afurika, byerekana cyane icyizere gicye amahanga afitiye
Afurika.
Ubushakashatsi buherutse
gukorwa n’Umuyobozi Mukuru w'ikinyamakuru World Magazine bwerekanye ibihugu
birimo akaga mu kibitembereramo mu 2025. Ibihugu byinshi biri kuri uru rutonde
ni ibyo muri Afurika.
Iyi raporo, yakozwe mu
rwego rwo gufasha abantu kumenya urwego rw’ingaruka z’ingendo bakora mu bihugu
runaka. Mu bibazo birangwa mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika harimo
intambara, iterabwoba, ibyaha byateguwe, imitwe yitwaje intwaro n’ibindi.
Ku rutonde, mu bihugu
bitanu biri kurangwamo umwuka mubi, harimo Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani,
Ethiopia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR-Congo).
Ni mu gihe umwaka ushize,
u Rwanda rwashyizwe ku rutonde ruyoboye ibihugu bya mbere byo ku mugabane wa
Afurika, bifite igipimo cyizewe cy’umutekano kurusha ibindi, ndetse umutekano
wabyo ukaba unizewe n’abatuye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ni ibigaragazwa n’urutonde
rwasohotse muri Business Insider Africa, tariki 2 Gashyantare 2024, rwerekana
ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 byizewe umutekano wabyo muri
Afurika.
Kuri urwo rutonde, u
Rwanda ruza ku mwanya wa mbere rufite ibipimo by’umutekano bingana na 73.22,
rugakurikirwa na Ghana ifite 56.1, ku mwanya wa gatatu hari Tunisia n’ibipimo
ku mutekano bingana 55.6, hagakurikiraho Sudan ifite 54.6 nubwo ubu irimo
intambara, Zambia igakurikira na 53.6, Igihugu cya Morocco nicyo gikurikira na
53.3, hagahita hajyaho Misiri ifite 52.7, igakurikirwa na Mauritius ifite 52.2,
hakaza Ethiopia ifite 49.2 mu gihe Botswana ifite 47.8.
Ni mu cyegeranyo ku byaha
gikorwa buri mwaka na Numbeo, aho kigaragaza ko imibare n’ubushakashatsi
bwimbitse ku Isi, byerekana ko ibihugu nk’u Rwanda na Ghana biri mu bifite
ibipimo by’ibyaha biri hasi cyane, ndetse n’umutekano wizewe ku Isi.
Dore bimwe mu bihugu
ukwiye kwirinda gusura muri ibi bihe:
Rank |
Country |
Warning Level |
1 |
Somalia |
EXTREME |
2 |
South Sudan |
EXTREME |
3 |
Sudan |
EXTREME |
4 |
Ethiopia |
HIGH |
5 |
Democratic Republic of
the Congo [DR Congo] |
HIGH |
6 |
Central African
Republic |
HIGH |
7 |
Burkina Faso |
HIGH |
8 |
Mali |
HIGH |
9 |
Nigeria |
HIGH |
10 |
Djibouti |
MEDIUM |
TANGA IGITECYEREZO