Umwavoka w'umugore witwa Nina arashinja umugabo witwa Tim ufite abana bane, kumufata kungufu abantu 1000 babireba kuri interineti, gusa umugabo arahakana ibyo ashinjwa.
Umwavoka w’umugore w’imyaka 31 witwa Nina yashinje umugabo w’imyaka 46 witwa Tim, ukorera mu ngabo z’u Budage, kumufata ku ngufu mu cyumba cya hoteri i Mitte, mu gihe abantu 1,000 babirebaga imbonankubone kuri interineti.
Ibi byabaye muri Gicurasi 2022 nyuma y’uko bahuriye ku rubuga rwo gukundana. Nina yavuze ko bakomeje kumvikana kugira bakore imibonano bakoresheje agakingirizo, ariko ngo Tim yahise abihindura, avuga ko "bitamushimishije."
Nyuma, Nina yavuze ko Tim yakuyemo agakingirizo ku ngufu maze agafata telefoni, agatangira kwerekana ibyo bari gukora ku rubuga rwa interineti nk'uko tubikesha Dailymail.
Tim, ufite umugore n’abana bane, yahakanye ibi birego. Yagize ati: "Nina yemeye ibyo byose mbere, ariko nyuma y’iminota 45 yaje kubivamo".
Abashinjacyaha bo mu rukiko rwa Tiergarten, i Berlin mu Budage bavuze ko amashusho yafashwe yagize ingaruka zikomeye ku izina rya Nina.
Tim agomba kugaruka mu rukiko ku itariki ya 10 Gashyantare 2025 kugira ngo ahabwe umwanzuro ku rubanza rwe.
Iki kibazo gikomeje guteza impaka mu gihugu, cyane ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore n’ibyaha byo gufata ku ngufu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
TANGA IGITECYEREZO