Mu Rwanda naho hakunze kugaragara umubare munini w'abari n'abategarugori batumura itabi, umubare ukomeje kuzamuka nubwo bamwe babikora rwihishwa ariko ni kimwe mu bihangayikisha abenshi mu bagera ahahurira abasore n'inkumi.
Mu 2023 Urubuga rw'Abanyamerika rushyirwaho amakuru y'ubushakashatsi ku buzima (CDC), ndetse n'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), byatangaje ko buri munsi abaturage miliyoni 61 ba Amerika banywa itabi ry'amoko atandukanye, aho 34% by'ab'igitsinagore barinywa, bibasirwa n'ikibazo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ntigende neza.
Abenshi babyita ubusirimu cyane ko hari n'abatumura itabi bagendeye kuri bagenzi babo cyangwa se inshuti zabo bagendana bababwira ko ari ubusirimu n'ubwo ubushakashatsi budahwema kugaragaza ububi bw'itabi ryose ribarizwamo ikinyabutabire cya Nicotine.
Ubushakashatsi bushya ku ngaruka z'itabi ku b'igitsinagore, bwatangajwe mu mwaka ushize mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024 wahuriranye no kumurika ubushakashatsi bwakozwe.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 5,676 bo mu gihugu cyose n’Umujyi wa Kigali, bari hagati y’imyaka 18 na 69. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ni uko intara y’Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abanywi b'itabi benshi n’ijanisha rya 9.8%, Intara y’Iburasirazuba ikaba iya kabiri ku kigero cya 8.8%.
Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatatu mu kugira abanywa itabi benshi, aho bari ku kigero cya 6.9%, Amajyaruguru ni 5%, mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo ifite abantu bake banywa itabi mu Rwanda ugereranije n'izindi ntara, aho bagera kuri 4.2%.
Icyakora ubu bushakashatsi bushya bwagaragaje ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanyutse ku buryo bugaragara kuva mu 2013 kugeza mu 2022 baganutse ku kigero cya 5.8%. Ni ukuvuga ko mu 2013 bari 12.5%, mu gihe mu 2022 bari kuri 7.1%.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ab'igitsinagore banywa itabi ribagiraho ingaruka zo gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kutanyurwa na yo, n'ibindi bibazo bitandukanye ku buzima bw'imyororokere bitewe n'lkinyabutabire cya Nicotine kiribamo.
Itabi rigira ingaruka mbi ku miterere y’umubiri, rikangiza intanga ngore kandi rigatera ikibazo cy’imihangayiko y’imisemburo. Ku bagore batwite, rishobora gutera inda kuvamo, umwana kuvuka adashyitse, cyangwa umwana kuvuka afite ibiro bike.
Urubuga rw'Abanyamerika rushyirwaho amakuru y'ubushakashatsi ku buzima, CDC, rugaragaza ko ab'igitsinagore banywa ibirimo itabi n'ibindi biyobyabwenge birimo Ikinyabutabire bya Nicotine, ibyago byabo byo kutagenda neza kw'igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina byikuba gatatu ugereranyije n'ab'igitsinagore bagenzi babo batabinywa.
Ni mu gihe n'ab'igitsinagabo banywa itabi n'ibindi birimo Ikinyabutabire cya Nicotine, na bo bibasirwa no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikanagaragazwa ko ari bibi cyane kuri bo kuko udafite ubwo bushake atanashobora kuyikora, n'abagerageje kubugira ugasanga badashamajwe no kuyikora, ibi bikaba bishobora gusenyera abubatse muri bo.
Hatangwa inama y'uko kureka itabi bifite akamaro kanini ku buzima, kandi ingaruka nziza zigaragara vuba. Ushobora gushaka ubufasha nk’ubujyanama, imiti yunganira, cyangwa kwifatanya n’amatsinda y’abamaze kureka itabi kugira ngo bigufashe kugira ubuzima bwiza wagizemo uruhare. Iyo uhagaritse itabi, uba uhisemo inzira nziza y'ubuzima bwiza.
TANGA IGITECYEREZO